Umunya-Nigeria Burna Boy aritegura gutaramira abanya-Kenya, mu gihe Chris Brown washakwaga muri icyo gitaramo bitashobotse ko acyitabira.
Tariki 01
Werurwe 2025 nibwo umunya-Nigeria Burna Boy azataramira i Nairobi muri Kenya,
mu gitaramo cya MadfunXperience cyateguwe na kompanyi ya Madfun Group.
Iki
gitaramo cyagombaga kubera muri Nairobi Polo Club ariko kubera ubwinshi
bw’abaguze amatike mbere y’uko umunsi w’igitaramo ugera, hanzuwe ko cyimurirwa
kuri Uhuru Gardens kugira ngo bazabashe kwakira abantu benshi.
Gusa Burna
Boy wataramiye abanya-Kenya mu 2017 na 2019, siwe abategura iki gitaramo
bashakaga nka nimero ya mbere, ahubwo bifuzaga umunyamerika Christopher Maurice
Brown wamamaye mu muziki nka Chris Brown ariko birangira bidakunze.
Nk’uko
byemejwe na Joy Wachira MD wa Madfun Group, baganirije Chris Brown bifuza ko
ariwe uzaza muri iki gitaramo ariko bikanga kubera ko we n’ikipe ye
babonaga nta bikorwaremezo bihagije ngo bahataramire, by'umwihariko ku kintu
cyo kumanukira no kugendera ku migozi akunda gukora bakabona ntaho yabikorera
hahari.
Joy
Wachira yagize ati:”Chris Brown yadusobanuriye ko atari ikibazo cy’amafaranga.
Nta guca ku ruhande yatubwiye ko Kenya idafite igikorwaremezo cyamufasha
gutaramira abakunzi be mu buryo asanzwe abikoramo. Kandi ndatekereza ko yari mu
kuri.
Reba ibyo
aherutse gukora muri Afurika y’Epfo. Ashaka kuza ku rubyiniro aguruka mu kirere
akava ku ruhande rumwe rwa Arena akagera ku rundi. Muri Kenya nihe yakorera
ibyo? Yabaye nk’udukangura ko dukwiye gukora ibirenze ibyo dufite.”
Amakuru y’ibitangazamakuru birimo Buzzroom Kenya, avuga ko Chris Bown yari yahawe ibihumbi $900(Asaga miliyari imwe na miliyoni 274 Frw), ariko akaza gusimbuzwa Burna Boy ku bw’izo mpamvu zavuzwe.
Chris
Brown w’imyaka 35, ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane ku Isi mu myaka igiye kuba
20 amaze mu muziki, akaba yibitseho ibihembo birimo nka Grammy Awards ebyiri
ndetse n’ibindi bihembo bikomeye ku Isi birimo nka MTV Awads, BET Awads
n’ibindi.
Chris Brown yanze gutaramira muri Kenya kubera kubura ibikorwaremezo
TANGA IGITECYEREZO