RURA
Kigali

KNC yishongoye kuri APR FC bazakina mu gikombe cy’Amahoro

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:24/02/2025 21:40
0


Perezida wa Gasogi United, KNC yasezeranyije ikipe ya APR FC ko azayisezerera muri kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro, akayibutsa ibyo yayikoreye mu mwaka ushize.



Ku wa Kane ikipe ya APR FC izacakirana na Gasogi United mu mukino ubanza wa kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro. Ni umukino witezwe na benshi kubera ko mu mwaka ushyize nabwo APR FC yavuye muri iri rushanwa isezerewe na Gasogi United muri 1/4 .

Perezida wa Gasogi ubwo ikipe ye yari imaze gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku munsi wa 18 wa shampiyona, yashimangiye ko ikipe ya APR FC ikinika ngo kuri we aho gukina na Kiyovu Sports yakina nayo.

KNC yagize ati: “APR FC ntabwo ari ikipe mbi ariko ni ikipe ikinika kuko aho kugira ngo ukine na Kiyovu wakina na APR FC, kuko ni ikipe ifungura ikaguha umwanya wo gukina.

Nidukina na APR FC igakina nk’uko nayibonye ikina na Musanze cyangwa igakina nk’uko nayibonye ikina na Mukura VS, izaviramo ku mukino wa mbere.Izavamo tudategereje umukino wo kwishyura.

Nshobora kubivuga mugaseka ariko ndababwiza ukuri ntabwo uko APR FC ikina ari ikipe wavuga ko utari bubonemo igitego. Yadutsinda ndetse ikadukuramo ariko ibyo sibyo niteze.

Ibyo mubonye hano ntimutekereze ko kuwa kane bidashobora kwisubiramo inshuro eshatu. Nta makosa twemerewe na macye kuko ntitwemerewe gutsindwa. Ni ikipe nziza ariko ntabwo yakwibagirwa ko ubushize ari twe twayikuyemo.

Mu mwaka w’imikino ushyize APR FC ntabwo yashoboye kurenga muri kimwe cya kane mu gikombe cy’Amahoro kuko yasezerewe na Gasogi United.

Muri uyu mwaka w’imikino na none APR FC izisobanura na Gasogi United muri kimwe cya kane yishakamo izagera muri kimwe cya kabiri.


Perezida wa Gasogi United yiyemeje gusezerera APR FC mu gikombe cy'Amahoro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND