RURA
Kigali

Imbwa ye yakanze intama: Polisi yasobanuye imvano y'urugomo rwakorewe Turahirwa washinze Moshions-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/02/2025 11:19
0


Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko urugomo rwakorewe Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions rwakomotse ku mbwa ye yari afite yikanzwe n’intama ikajya mu rugo rw’umuturage, waje kuvuga ko hari ibyo yangije agomba kwishyura.



SP Mwiseneza yavuze ko ibi byabaye ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, ahagana Saa Cyenda z’amanywa mu Murege wa Gataraga, Akagari ka Rungu, Umudugudu wa Gahira, mu Karere ka Musanze, ho mu Majyaruguru y’u Rwanda. 

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, SP Mwiseneza yavuze ko Moses Turahirwa ‘Moshions’ yasagiriwe avuye kureba aho umushinga we w’ubwubatsi bwe ugeze.

Ati “Yavaga aho afite umushinga we w’ubwubatsi, afite imbwa mu ntoki, noneho intama y’umuturage iyibonye irikanga ica ikiziriko ijya mu rundi rugo rw’umuturage. Wa muturage arayifata arayizirika (Aho intama yari igiye), atangira kuvuga ko hari ibyo yangije (iyo ntama) agomba kubiriha (Moses)…”

SP Mwiseneza yavuze ko mu gihe uwo muturage yasabaga ko hari ibyo Moses yishyura kubera intama yavugaga ko hari ibyo yangije iwe, haje undi mugabo nawe abwira Moses ko atabacika, mu gihe cyose atishyuye ibyo iyo ntama yangije.

Yavuze ko Moses yemeraga kwishyura ibyangijwe n’intama, ndetse yari kumwe n’umukozi we, avuga ko amubasigira akaza kumubwira uko abishyura.

Avuga ati “Yashatse kubasigira umukozi ati musigare mubyumvikanaho. Ntakibazo ibyo mwemeranya arambwira ndabyishyura, noneho mu gihe yatambukaga, undi nawe araza (Undi mugabo) ati ntabwo uva hano utatwishyuye, ubwo batangira guterana amagambo.”

Akomeza ati “Ubwo haza n’undi (byabonekaga) ko yari yanyoye (inzoga) aza akubita ya mbwa, ubwo nyine haza abandi baturage bakubita ya mbwa barayica, nawe abonye abaturage bafite amahane menshi arabacika, biza kurangira imbwa ye ihasize ubuzima.”

Mu butumwa yatambukije ku rubuga rwa X, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi “bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.”

Mu bitekerezo byatanzweho, hari abaturage bagaragaje ko batizeye neza umutekano wabo cyane cyane mu Mujyi wa Musanze mu masaha y’ijoro.

SP Mwiseneza avuga ko ibivugwa n’abaturage atari ukuri, kandi ko bakwiye kwirinda amarangamutima mu byo batangaza, cyo kimwe n’itangazamakuru.

Ati “Abaturage turabasaba kwirinda amarangamutima. Musanze ni Akarere k’ubukerarugendo, ngira ngo murabizi, abakerarugendo baza mu Rwanda, barabizi ko umutekano uhari ijana ku ijana, barara bagenda, bafite n’ibintu mu ntoki nka telefone, za camera n’ibindi bintu bihenze. Nta kibazo gihari, i Musanze hari umutekano, abantu bareke gukabya.”

Yasobanuye ko urugomo rwakorewe Moses n’imbwa ye, rushingiye mu kutumvikana, kuko abaturage batiyumvishaga ko abishyura.

SP Mwiseneza yavuze ko Moses Turahirwa ‘Moshions’ ari we watanze amakuru kuri Polisi ‘hanyuma Polisi yihutira kuhagera ifata abacyekwa’. Yavuze ko bitewe n’uburyo uru rugomo rwakozwe ‘harebwa icyo amategeko ateganya’.

Yabwiye abaturage ko nta muntu wemerewe kwihanira. Ati “Ubutumwa duha abaturage ni uko nta muntu wemerewe kwihorera cyangwa se ngo yumve hari ikibazo agomba kwicyemurira akoresheje imbaraga.”

Niba hari umuntu runaka ubona ufiteho ikibazo, cy’uko hari ibyo yakwangirije, hari ibyo akugomba ubona ataguhaye, inzego z’ubuyobozi zirahari, inzego z’umutekano zirahari, dukora amasaha 24 kuri 24, iyo agize icyo kibazo aratugana, natwe tukagishyikiriza abagishinzwe bakagiha umurongo.”

Niba rero intama yari yikanze imbwa, igacika ikagira imyaka yona, ntabwo bagombaga kwihanira ngo bice imbwa, ndetse bashake no gukubita nyirayo, bagombaga kumvikana nawe, batakumvikana nawe ikibazo bakagishyikiriza inzego zibishinzwe.”

Mwiseneza yavuze ko nta kibazo Moses yagize ‘kuko ubwo bakubitaga imbwa ye, yagarageje guhunga.’. Ati “Kugeza ubu nta bikomere afite.”

Moses Turahirwa washinze ‘Moshions’ yasagariwe n’abaturage avuye kureba aho umushinga we w’ubwubatsi ugeze 

Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yatangaje ko nta bikomere Turahirwa Moses yagize mu bushyamirane n’abaturage 

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'UMUVUGIZI WA POLISI MU NTARA Y'AMAJYARUGURU, SP MWISENEZA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND