Yamenyekanye cyane ubwo yagaragaraga bwa mbere mu buzima bwe muri filime ‘Beasts of No nation’ yakiniwe iwabo muri Ghana umwaka ushize.
Abraham Attah wari usanzwe yibera ku muhanda aho yari ‘umuzunguzayi’ mu mujyi wa Accra muri Ghana, yatoranyijwe gukina muri iyi filime Beasts of No Nation akinana na Idris Elba ari umwana ushimutwa n’inyeshyamba akagirwa umusirikare.
“Umukinnyi w’imena muri ‘Beasts of No Nation’ yari umwana wo ku muhanda, aho yari umuzunguzayi mbere y’uko tumubona. Nta bumenyi na buke yari afite kuri filime, ntiyari yarigeze yiga, ariko impano ye yaje kudutangaza, none ari kuvamo umukinnyi ukomeye. Kumureba biratangaje.” Uku niko Cary Fukunaga wayoboye iyi filime yatangarije abitabiriye ikiganiro cye mu iserukiramuco rya Tribeca uyu mwaka ubwo yavugaga kuri iyi filime nk’uko Business Insider ibitangaza.
Abraham Attah muri Beasts of No Nation
Nyuma yo gukina muri iyi filime ikamumenyekanisha cyane ku isi, kuri ubu Abraham Attah wahise anabona amahirwe yo kwiga gukina filime muri Amerika yamaze gutoranywa nk’umwe mu bakinnyi bazagaragara mu gice cya Spider-Man cyahawe izina rya ‘Spider-Man: Homecoming’, giteganyijwe kujya hanze umwaka utaha.
Abraham Attah mu birori bya Oscars uyu mwana aho ndetse yanahawe umwanya wo gutangaza uwatsindiye igihembo cya filime ngufi (Short film)
Deadline dukesha iyi nkuru ivuga ko Abraham Attah yatoranyijwe muri iki gice aho asanze abandi bakinnyi b’ibyamamare nka Tom Holland ariwe ukina ari Peter Parker/Spiderman, Robert Downey Jr., usanzwe azwi nka Iron Man akaba azagaragara nawe muri iki gice, n’abandi basanzwe bazwi muri izi filime za Spider-Man, gusa uko azakina yitwa ntikuratangazwa.
Avuga uko Attah yaje gutorwa ngo akine Agu muri Beasts of No Nation, mu kiganiro cyavuzwe haruguru Cary Fukunaga yagize ati, “twafashe abana bangana bagera kuri 30, tubaha amahugurwa yo gukina magufi maze tubageragerezaho agace gato kari muri filime. Kwari ukugira ngo turebe niba twabona umwana ushobora gukina mu marangamutima anyuranye dufite muri filime. Abana bose bari batangaje, ukuntu babifashe vuba. Ariko Abraham Attah we, yari atandukanye n’abandi.”
"Reba incamake za Beasts of No nation"
Abraham Attah abaye umwana wa 2 w’umunyafurika umenyekanye wakuwe ku muhanda no gukina muri filime. Rachel Mwanza wakinnye ari umwana w’umukobwa ushimutwa n’inyeshyamba akajyanwa mu gisirikare ku ngufu mu ntambara ya Kongo muri filime ‘Rebelle: War Witch’, nawe yabaga ku muhanda I Kinshasa. Rachel yari yaratawe n’umuryango we bamushinja kuba umugirwa wa nyabingi ubwo yari akiri umwana.
Nyuma yo gukina muri iyi filime ari umukinnyi w’imena ikamamara ku isi, Rachel Mwanza ubu yasezeye ku buzima bubi, none araganje I Hollywood.
Reba ikiganiro cya 'TEDx Paris' Rachel Mwanza yatangiyemo ubuhamya
TANGA IGITECYEREZO