Isi yaherukaga kumva urupfu rutunguranye rw’icyamamare muri sinema (Umukinnyi wa filime) , Tariki 30 Ugushyingo 2014 ubwo Paul Walker yitabaga Imana. Indi nkuru y’incamugongo yaje ivuga ko Anton Yelchin wamenyekanye muri filime za ‘Star Trek’ ku mazina ya Chekov yitabye Imana ku munsi w’ejo aguye mu mpanuka y’imodoka.
Ku myaka 27 y’amavuko (tariki 11 Werurwe 1989-Tariki 19 Kamena 2016), Anton Viktorovich Yelchin wari uzwi cyane ku mazina ya Anton Yelchin yahitanywe n’imodoka mu buryo budasanzwe. Ubwo imodoka ye yari iparitse imbere y’urugo rwe i Los Angeles, yanyereye isubira inyuma agerageje kuyivamo imutsindika hagati y’inkingi y’amatafari na senyenge kugeza ashizemo umwuka; nk’uko LAPD yabitangarije CNN dukesha iyi nkuru.
Imodoka yamutsinditse hagati y'inkingi y'amatafari na senyenge, aha niho yaguye
Asobanura uko byagenze, Jennifer Houser wa LAPD yabwiye CNN ko, “yari mu nzira ajya kureba inshuti ze aho bari bafite gahunda yo gukora imyitozo, ariko bamutegereje baramubura niko kujya kumureba basanga yapfiriye aho imodoka ye yamutsinditse. Byagaragaraga ko imodoka yari yayivuyemo kuko nk’uko bamusanze, yari ayiri inyuma yamutsinditse hagati y’inkingi y’amatafari na senyenge.”
Anton Yelchin na Chris Pine muri filime Star Trek Beyond igiye gusohoka muri uku kwa 7, yaramaze kwitaba Imana
Imana imwakire mu bayo!
TANGA IGITECYEREZO