Kigali

Abahanga bahangayikishijwe na za 'robot' zishobora gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/06/2016 10:25
13


Uko iterambere mu ikoranabuhanga rirushaho gutera imbere, rizana ibyiza n’ibibi. Kugeza ubu bamwe mu bahanga batandukanye bo ku isi batangiye guterwa ubwoba n’ingaruka zishobora kuzaterwa na za robot zakozwe zishobora gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu.



Kuri ubu mu nganda zikenera gukoresha abakozi benshi mu kazi ka buri munsi hagiye higwa uburyo bwo gusimbuza abo bakozi imashini zimeze nk’abantu zikora imirimo abo bantu bagakwiye gukora. Ubu buryo bwagiye bukoreshwa cyane mu nzego zitandukanye z’imirimo ndetse abantu benshi bakishimira ko byihutisha akazi. Ntibyagarukiye aho kuko byageze ubwo hakorwa bene izi mashini ariko noneho zitagamije gukora imirimo yo mu nganda ahubwo ari izishobora gusambanya umuntu.

sex robots

Uyu mukobwa ureba si umuntu ni irobo!

Izi robot zahawe amazina, ikora nk’umugore yahawe izina rya Roxxxy naho ikora nk’umugabo yo yitwa Rocky. Izi robot kugeza ubu zatangiye gucuruzwa mu Buyapani no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, imwe igura 6,900 y’amapawundi ni ukuvuga amanyarwanda 7,794,818.50. izi robots zikoranwe ikoranabuhanga rya android, zikaba zishobora kwitwara nk’abantu mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

 Roxxxy

Uyu ni Doglas Hines wakoze Roxxxy, irobo y'umugore, ngo ndetse ishobora kukuganiriza

Proffessor Noel Sharkley yahoze ari umwarimu wigisha robotics (ibijyanye na za robots) muri kaminuza ya Sheffield yavuze ko izi robots zishobora kuzateza ibibazo bikomeye mu minsi iri imbere aho uzasanga urubyiruko ruzajya rugira imibonano mpuzabitsina bwa mbere n’izi mashini, ibi bikaba bishobora kwangiza umuntu mu mutwe ntazigere atekereza ko kugirana umubano n’abantu mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina byaba hari icyo bimaze.

sex robots

Ubundi ku busanzwe umuntu muzima akurana amatsiko yibaza byinshi ku mubiri we, mu minsi ya kera wasangaga ari ibintu by’ibanga aho umwana yakuraga ayo matsiko ari menshi ndetse akumva si ibintu byo guhubukira kuko atabaga azi ibyo aribyo neza. Kuri ubu rero nta banga rikibaho, umwana akura afite telephone igezweho aho ashobora kujya kuri interineti akimara amatsiko kuri buri kintu cyose ashaka, ugasanga niho bamwe bamenyera imibonano mpuzabitsina icyo aricyo.

Ayo matsiko rero umwana ashobora kuyashira akabona uko byose bigenda ariko agakomeza gutinya kubigerageza. Ariko se bizagenda bite igihe wa mwana azaba azi aho ashobora gukura ikimashini gishobora kumukorera ibyo umuntu nya muntu yakora? Iki nicyo kibazo gikomeye abahanga batandukanye bari kwibaza ku isi yo mu minsi iri imbere aho uzasanga abantu barabyirutse basambana n’imashini.

sex robot

Umuntu iyo agiye kugura yihitiramo isura ashaka ko bamutereraho ku irobo

Ibyerekeye icuruzwa ry’izi mashini byashyizweho umupaka kuko zemerewe kugurwa n’umuntu urengeje imyaka 16 ariko aba bahanga bavuga ko bi bidahagije kuko umwana azi neza ko umubyeyi we cyangwa mukuru we atunze iyo robot ntiyabura kugira amatsiko akabacunga nawe akayikoresha. Ibi biteye ubwoba bukomeye abantu batekereza ku isi yo mu minsi iri imbere aho uzasanga nta miryango ikibaho abantu bikundanira n’ibimashini.

robots

Hari abantu batandukanye batangiye kurwanya izi robots

Undi muhanga mu bijyanye na za robot, Dr Kathleeen Richardson wigisha muri kaminuza ya De Montfort yasabye ko izi robot zacibwa mu Bwongereza. Yabwiye BBC ati “Robot ikora imibonano mpuzabitsina n’abantu ni imwe mu ziri kuzamuka cyane ku isoko, uko zikora, uko zigaragara n’ingaruka zizazana muri rubanda byose birahangayikishije. Dutekereza ko ikorwa za ziriya robots zizagira uruhare rukomeye mu kwangiza abantu mu mutwe ndetse no kwangiza umubano w’abantu muri rusange”

Source: Dailymail

Umaze gusoma iyi nkuru uratekereza iki kuri iri koranabuhanga rishya?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    yezu weeeeeee mbega bibi
  • 8 years ago
    Imana iturengere kuko binteye ubwoba.
  • Netey8 years ago
    Mu rwanda ntaho umuntu yayibona se? Nimuyindangire rwose.
  • 8 years ago
    isi igeze habi
  • C8 years ago
    MURI TITRE UWASIMBUZA IJAMBO "ABAHANGA", AGASHYIRAMO "abanyamakuru"...
  • kibwa28 years ago
    Uwayimpa zagabanya rwaserera yo kwirirwa umuntu yinginga ngo bamuhe!
  • 8 years ago
    Mana tabara isi
  • David niyokwizera 8 years ago
    haaa isi irarangiye Yesu nyaruka unkure mwi si
  • thamy8 years ago
    aha nugusenga cyane kuko isi ijyeze ku iherezo
  • Varma8 years ago
    Birarenze pe isi tubyemere irashaje
  • 8 years ago
    biteye ubwoba
  • niyitegeka8 years ago
    namahano
  • cyrille8 years ago
    uyishaka namurangira



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND