Tariki ya 3 Gashyantare 2025 ni umunsi wa 34 w’umwaka ubura iminsi 331 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe
mu byaranze iyi tariki mu mateka:
1781: Icyirwa
cya Saint-Eustache cyafashwe n’Abongereza mu Ntambara ya kane yahuje Abongereza
n’Abaholandi.
1830: Hasinywe
amasezerano ya nyuma ya Londres mu 1827 yatangiwemo ubwigenge bw’u Bugereki.
1831: Louis
wa Orléans, yatorewe kuyobora Ababiligi.
1919: Hateranye
Inama ya Mbere y’Ihuriro ry’Ibihugu (Société des Nations-SDN).
1927: Muri
Portugal habaye imyigaragambyo mu gihe batifuzaga
ubutegetsi bwa General Carmona.
1969: Yasser
Arafat yashyizwe ku buyobozi bw’umuryango ugamije kubohoza Palestine.
1973: Hahagaritswe
intambara ya Vietnam.
1977: Tafari
Benti wari Perezida wa Ethiopia yapfuye arashwe.
1994: Urukiko
Mpuzamahanga rwa Haye rwatangaje ko ubutaka bwa Aozou bwari bwarigaruriwe na
Libya ari ubwa Tchad.
1932: Igice
kinini cya Santiago muri Cuba cyashenywe n’umutingito w’Isi.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki:
1948: Carlos
Filipe Ximenes Belo, umunyedini wahawe Igihembo cyitiriwe Nobel mu guharanira
amahoro mu 1996.
1951: Blaise
Compaoré, Perezida wa Burkina Faso.
Bimwe mu bihangange
byitabye Imana kuri iyi tariki:
474: Léon
I, Umwami w’Abami wa Roma, Igice cy’u Burasirazuba
1014: Sven
I, Umwami wa Danemark.
1116: Coloman,
Umwami wa Hongrie.
1468: Johannes
Gutenberg, wakoze imashini yandika ukomoka mu Budage.
1924: Woodrow
Wilson, Perezida wa 28 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahawe Igihembo
cyitiriwe Nobel mu guharanira Amahoro mu 1920.
1998: Karla
Faye Tucker, Umunyamerika wakatiwe igihano cy’urupfu.
2005: Corrado Bafile, Cardinal ukomoka mu Butaliyani wabaye umuyobozi w’aba-Cardinal.
TANGA IGITECYEREZO