Nyuma y’uko uwamenyekanye mu buhanzi Hategekimana Kizito uzwi ku izina rya Khizz agaragaye ari mu bihe byiza bitandukanye n’abakobwa batatu,bitunguranye yahamije ko muri bo nta n’umwe bakundana mu buryo bwihariye.
Ni nyuma yo gushyira ku rukuta rwe rwa Instagrama amafoto y’abakobwa batatu mu bihe byiza bitandukanye akarusho ayo mafoto akaba yari aherekejwe n’ubutumwa bugaragaza ko ashenguwe n’urukumbuzi.
Khizz wamenyekanye mu ndirimbo “Uwagukurikira”, yaje gusezerera uyu mwuga w'ubuhanzi yinjira mu bucuruzi abifatanya no kuba umujyanama (Manager) w’inzu itunganya muzika (Incredible). Mu kiganiro kirambuye na Inyarwanda.com, Khizz yemeje ko muri aba bakobwa bari kumwe mu mafoto nta mukunzi we urimo ahubwo ko ari abo yagiranye nabo ibihe byiza. Ati:”Si ukubeshya abo bakobwa nta mubano wihariye dufitanye,ni inshuti zisanzwe nta kibyihishe inyuma kabisa.”
Umunyamakuru ashyenga yamusabye gutangaza izina ry’umukunzi we ngo aya mafoto akure mu gihirahiro abakunzi be, igitangaje Khizz yanze kugira icyo abivugaho kuko ngo byaba ari ukumwinjirira mu buzima bwite.
Khizz akiri mu buhanzi
Khizz kandi yaboneyeho gutangaza ko atakiri muri muzika ku bw’inshingano nyinshi afite zirimo ubucuruzi no gukurikirana ubuzima n’ibihangano by’abahanzi bakorera muri Incredible barimo Danny Nanone.
Muzika yayisimbuje ubucuruzi
Akenshi usanga abantu b'ibyamamare cyane muri muzika bakunda kugaragara basohokanye n’abakobwa batandukanye,bikarangira babihakanye kubw’amahirwe make ariko bakisama basandaye.
TANGA IGITECYEREZO