Uyu munsi ni kuwa mbere w’icyumweru cya 22 mu byumweru bigize umwaka Tariki ya mbere Kamena, ukaba ari umunsi w’153 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 213 ngo umwaka urangire.
Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:
1495: Umwongereza John Cor yakoze bwa mbere inzoga ya whisky yo mu bwoko bwa Scotch.
1796: Leta ya Tennessee yabaye Leta ya 16 yinjiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
1963: Igihugu cya Kenya cyabonye ubuhuru bwo kwitegeka, nyuma yo kubona ubwigenge ku Bwongereza. Uyu munsi ukaba wizihizwa nka Madaraka Day.
1979: Igihugu cyitwaga Rhodesia (Zimbabwe y’ubu) cyagize bwa mbere mu myaka 90 na Guverinoma iyobowe n’umwirabura.
1980: Televiziyo ya Cable News Network (CNN) yatangiye ibiganiro byayo bwa mbere.
2014: Ku kibuga cy’umupira w’amaguru cya Mubi muri Nigeriya haturikiye igisasu cyahitanye abasaga 40.
Abantu bavutse uyu munsi:
1843: Henry Faulds, umuganga akaba n’umumisiyoneri w’umunya-Ecosse, akaba ariwe wavumbuye uburyo bwo gukoresha ibikumwe (fingerprint) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1930.
1926: Marilyn Monroe, umunyamideli, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika wamenyekanye kandi nk’inshoreke y’uwabaye perezida wa Amerika Kennedy nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1962.
1937: Morgan Freeman, umukinnyi wa filime w’umunyamerika yabonye izuba.
1973: Heidi Klum, umunyamideli w’umunyamerikakazi ufite n’ubwenegihugu bw’u Budage akaba umukinnyikazi wa filime, umuhanzi w’imyambaro akaba n’umukemurampaka mu marushanwa ya America’s Got Talent nibwo yavutse.
1981: Amy Schumer, umukinnyi wafilime akaba n’umunyarwenya w’umunyamerikakazi nibwo yavutse.
1986: DJ Skream, umuDJ w’umwongereza akaba anatunganya indirimbo nibwo yavutse.
1986: Dayana Mendoza, umunyamideli w’umunya-Venezuela akaba yarabaye nyampinga w’isi wa 2008 nibwo yavutse.
1988: Javier Hernández, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Mexique nibwo yavutse.
Abantu bitabye Imana uyu munsi:
1868: James Buchanan, wabaye perezida wa 15 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 77 y’amavuko.
1960: Paula Hitler, umudagekazi wari mushiki wa Adolf Hitler yitabye Imana, ku myaka 64 y’amavuko.
1980: Arthur Nielsen, umushoramari w’umunyamerika, akaba ariwe washinze ikigo cya Nielsen Corp., gifasha abafite ubucuruzi kumenya uburyo binjiza yaratabarutse, ku myaka 83 y’amavuko.
1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.
1999: Christopher Cockerell, umukanishi w’umwongereza akaba ariwe wavumbuye ikinyabiziga gikora nk’imodoka, indege n’ubwato (Hovercraft) yaratabarutse, ku myaka 89 y’amavuko.
Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi (Global Day of Parents).
Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wahariwe Amata ku isi (World Milk Day)
TANGA IGITECYEREZO