Kigali

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:31/05/2016 10:38
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 22 mu byumweru bigize umwaka tariki 31 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’152 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 214 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

526: Umutingito ukaze wibasiye umujyi wa Antioch wo muri Turukiya uhitana abagera ku 250,000.

1578: Umwami Henry wa 3 w’u Bufaransa yashyize ibuye ry’ifatizo ahubatswe ikiraro cyiswe Pont Neuf, ku mugezi wa Seine mu mujyi wa Paris, iki kiraro kikaba aricyo kiraro kimaze igihe kirekire muri uyu mujyi n’ubu kikiriho.

1790: Bwa mbere, Leta zunze ubumwe za Amerika zashyizeho ingingo zigize itegeko rishyinzwe kurengera uburenganzira bw’umuhanzi n’ibihangano (copyright).

1910: Igihugu cya Afurika y’epfo cyarashinzwe, kikaba cyaritwaga Union of South Africa, gishinzwe hihuje uduce tunyuranye twahuriraga ku bukoroni bw’abongereza.

1911: Ubwato bwa Titanic bwashyizwe ahagaragara.

1961: Union of South Africa yahinduye izina yitwa Repubulika ya Afurika y’epfo.

1970: Umujyi wa Yungay mu gihugu cya Peru wagwiriwe n’umusozi bitewe n’umutingito, abantu basaga 47,000 bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1683: Jean-Pierre Christin, umunyabugenge, umuhanga mu mibare, akaba n’umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere w’umufaransa, akaba ariwe wavumbuye akuma gapima ubushyuhe ka Celcius (thermometer de celcius) nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1755.

1852: Julius Richard Petri, umuhanga mu by’ubumenyi bw’udukoko tutaboneshwa amaso w’umudage, akaba ariwe wavumbuye tumwe mu dukoresho twifashisha mu guhinga udukoko tutaboneshwa amaso kazwi nka Petri dish nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1921.

1927: Lloyd Thaxton, umunyamakuru kuri televiziyo w’umunyamerika, akaba afatwa kugeza uyu munsi nk’umubyeyi w’ibijyanye n’amashusho y’indirimbo nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2008.

1930: Clint Eastwood, umukinnyi, umuyobozi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1945: Laurent Gbagbo, wabaye perezida wa 4 wa Cote D’ivoire nibwo yavutse.

1977: Moses Sichone, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyazambiya nibwo yavutse.

1986Waka Flocka Flame, umuraperi w’umunyamerika yabonye izuba.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2009Millvina Dean, umuntu wa nyuma warokotse impanuka y’ubwato bwa Titanic yitabye Imana, ku myaka 97 y’amavuko.

Iminsi mikuru yizihizwa uyu munsi:

Uyu munsi ni umunsi mukuru w’abatagatifu Peteronila na mutagatifu Hermias.

Uyu munsi ni umunsi mpuzamahanga wo kutanywa itabi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND