Kirenga Saphine ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda umaze gukina muri filime nyinshi zitandukanye nk’Inzozi, Amapingu y’urukundo, Byadogereye, Seburikoko, n’izindi.
Kuri ubu aherereye mu gihugu cya Kenya,aho yajyanywe no gukina muri filime yaho yitwa “Mawazo”. Aganira na Inyarwanda.com Kirenga Saphine yadutangarije inzira yanyuzemo kugira ngo agire ayo mahirwe yo kuba yatoranywa ku rwego rw’umukinnyi w’umunyamahanga wari ugiye gukina muri iyi filime, asanga bitaramugoye cyane kuko ibyangombwa byose ku mukinnyi bashakaga yari abyujuje.Ati;
Njye kugirango ngire aya mahirwe byatangiye umwaka ushize ubwo mu Rwanda hazaga iyi company yitwa Florida Production, ikaba yaraje yifuza gukorera mu karere k’ibiyaga bigari muri rusange. Nibwo yageze hano mu Rwanda ari nabwo yakoreshaga ibizamini byo gutoranya abakinnyi (Casting) abagore 10 n’abagabo 10. Aho nagize amahirwe yo gutoranywa muri abo ndetse banatangira gukina filime yitwa “Mashitaka” naho mu Rwanda bakayita “Byadogereye”. Yagaragaraga kuri amwe mu ma Television yo muri Kenya n’aya hano mu Rwanda, ibi byatumye ngira amahirwe yo kubonwa n’umwe mu abayobozi b’amafilime(Director) wo muri Kenya, abona ndi umwe mu bakinnyi yashakaga ari nabwo nongeye gutsindira umwanya wo kujya gukina mu gihugu cya Kenya.
Kirenga Saphine asoma sicript ya filime Mawazo
Kirenga Saphine akina muri filime Mawazo
Naho ku bijyanye n’uko abona sinema ya Kenya ayigereranyije n’iyo mu Rwanda yagize ati,
”Aha muri Kenya bigaragara cyane ko bakora filime ku rwego rwiza kuko. Ikintu cya mbere nahabonye ni uburyo bakoresha mu gutoranya abakinnyi kuko usanga buri hejuru kurenza ubw’iwacu. Batoranya umukinnyi ukabona koko niwe kuri uwo mwanya. Ikindi nabonye ni uburyo bahuza abakinnyi bakabashyira muri mood(umwuka mwiza) baganira kubyabaye byiza bakabishima naho ibitagenze neza tukajya inama tukisubiraho. Ikindi nakubwira ni uko nasanze ururimi rwacu rutubuza isoko kuko rutagera kure ari nabyo nagiramo inama abanyarwanda bakora filime kugerageza gukora mu ndimi mpuzamahanga cyangwa bagakoresha subtitles kugira ngo filime irebwe n’abantu benshi bityo isoko ry’u Rwanda ribe ryakwaguka.
N’ubwo atadutangarije inkuru ya filime ari gukinamo,Kirenga Saphine muri iyi filime arimo gukina nk’umukobwa ufasha umukinnyi w’imena, uwo twakwita Supporting Actress.
Ben Claude
TANGA IGITECYEREZO