Filime JIBU, cyangwa se “Igisubizo” mu Kinyarwanda ni filime nyarwanda ya Mutoni Assia izagaragaramo Vincent Kigosi, umukinnyi wa filime wo mu gihugu cya Tanzaniya.
Vincent Kigosi wamamaye cyane mu gihugu cya Tanzaniya muri filime zinyuranye yaje mu Rwanda gukina filime Jibu ya Mutoni Assia nawe usanzwe amenyerewe muri filime zinyuranye nka Intare y’ingore yamenyekanyemo cyane nka Rosine, bakaba banakinana muri iyi filime ari abakinnyi b’imena.
Tuganira na Mutoni Assia yadutangarije ko iyi ari filime ye ya gatatu arimo gukora, ikaba ivuga inkuru y’abanya-Tanzaniya baza mu Rwanda baje gukina filime (bayobowe na Vicent Kigosi) bakaza guhura n’umukobwa (Mutoni Assia) bakamubenguka ariko kumugeraho bikababera ingorabahizi.
Vincent Kigosi yabwiye Inyarwanda.com ko asanga kuza mu Rwanda ari ukugaragaza ubufatanye muri uyu mwuga ndetse no gukomeza gushakishiriza hamwe iterambere rya filime yo mu karere. Aha yagize ati ” Kugirana ubufatanye n’abanyarwanda hari aho bizavana sinema yo mu karere kacu bigire ahandi biyigeza kuko niba nje gufatanya na bagenzi banjye b’abanyarwanda inaha hari byinshi mbigiraho nanjye hari ibyo banyigiraho. Ni ukuvuga ko hari byinshi bihinduka kuko tuba twamaze kuzamura ubumenyi.”
Vincent Kigosi ari gukina muri filime JIBU
Iyi filime yamaze gufatirwa amashusho, kuri ubu akaba ari gutunganywa. Bikaba biteganyijwe ko izagera hanze mu kwezi kwa 7. Assia wakoze iyi filime yemeza ko itazacururizwa mu Rwanda gusa ahubwo izagera ku isoko ryo mu karere kose, aho avuga ko kimwe mu bazifasha kwagura isoko ari uko ikinnye mu ndimi 3 zikoreshwa muri aka karere arizo ikinyarwanda, Igiswahili ndetse n’icyongereza.
Naho kuba yarazanye umwe mu bakinnyi ba Tanzaniya, yatubwiye ko filime ye ariko yari yanditse kandi yasanze kumuzana hari urundi rwego filime ye izageraho. Ati “Kigosi ni umukinnyi w’umuhanga ndetse hari na byinshi twamwigiyeho ku buryo iyi filime izashimisha benshi.”
Ben Claude
TANGA IGITECYEREZO