Kigali

Birabaye! Clement yambitse impeta Knowless Butera - AMAFOTO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:27/05/2016 10:34
57


Agatinze kazaza ni amenyo ya ruguru, kandi amaherezo y’inzira ni mu nzu, nta banga rigihari, kuri ubu Knowless Butera na producer Ishimwe Clement bamaze kwemeranya gutangarira urugendo rushya bakabana nk’umugabo n’umugore mu buryohe bw’urukundo.



Ibi aba bombi babihamirije imbere y’inshuti zabo za hafi n’imiryango, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 26 Gicurasi 2016 mu birori by’ibanga byabereye mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya Kigali City Tower, aha akaba ari naho Clement yahise yambikira Knowless impeta(bague de fiancaille).

 

Knowless na Clement

Knowless Butera agaragariza inshuti zabo impeta yari yambitswe n'umukunzi we

Amakuru yizewe agera ku Inyarwanda.com, ni uko indi mihango y’ubukwe bw’aba bombi iteganijwe bitarenze mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2016.

Ni nyuma y’imyaka isaga itanu aba bombi bari bamaze bakorana bya hafi mu bikorwa bya muzika, aho Knowless Butera ari umwe mu bahanzi bakomeye bakorera muzika yabo mu nzu ya Kina Music iyoborwa na Ishimwe Clement ari nawe ukora nyinshi mu ndirimbo z’abahanzi babarizwamo.

Clement

Clement yateye ivi asaba Knowless ko yamubera umugore

Kina

Inshuti za hafi zari zitabiriye ibi birori muri salle isanzwe yerekanirwamo film mu nyubako ndende ya KCT

Clement

Abinyujije kuri Instagram, Ishimwe Clement yasangije abamukurikira iyi foto ayiherekeresha amagambo agira ati " Yabyemeye, yavuze YEGO. Butera Knowless ndagukunda."

Knowless

Knowless nawe yasangije abantu iyi foto, ayiherekeresha amagambo agira ati "Namwemereye, namubwiye YEGO"

Reba amashusho y'indirimbo y'urukundo Knowless aheruka gukora 'Ko nashize'


Waba wibuka indirimbo 'Wari urihe' bivugwa ko Knowless yayihimbye agihuza bwa mbere na Clement







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rugira8 years ago
    Clement aramuntwaye yo gatsindwa! Hahahaha... ndakubeshya rata, urugo ruhire!
  • lea8 years ago
    Waouuuuuu!congz.Imana ibagye imbere
  • Tuyizere emmanuel8 years ago
    Hhhhh! byari bikwiye ko Babana bakareka guhakana ubusa
  • vicent8 years ago
    byiza cyane kd baraberanye
  • kouffur8 years ago
    kbs bagize nez
  • A8 years ago
    Haaahhhhh!!!
  • Sam8 years ago
    yooo!ndanezerewe cyane!nice couple!ibyiza byose ndabibifurije!Clement uri ikitegererezo cy'abantu batumva amabwire!uri umugabo kdi Imana izabiguhera umugisha uzi icyo ushaka!
  • Nishimirwe Lucky Innocent8 years ago
    fatiraho muhu,nukuri muraberanye kandi cyanee! ok sawa.
  • amina8 years ago
    ndanezerewe aho ndi maze gusoma ino nkuru uwiteka agume kubaba hafi
  • 8 years ago
    Courage Knowless na Clement Imana Ibibafashemo
  • kevin8 years ago
    Baraberanye!!!
  • 8 years ago
    Eeeeeh bagira ibanga nyine buriya bazanarwubaka rukomere
  • Kabebe8 years ago
    I'm so proud of you,my dream comes true,Imana izabubakire knd ngo umufasha mwiza umuhabwa nuwiteka c'est la Bible qui dit ça ,soyez heureux les amoureux ,mutubere urugero twe abakiri bato knd vos futurs enfants bazabe fier d'être vos enfants tous le bonheur du monde
  • shenge8 years ago
    bazakora ubukwe inda igera mumenyo muzamube hafi cyane .
  • samysky8 years ago
    Merci papa Jesus , kandi uzambere hafi y'aba bana
  • Gift 8 years ago
    Wooooo am happy for you Congratulation my ka sweetie ndajyohewe Clement nawe urumuntu wu Mugabo ndakwemeye
  • tigo8 years ago
    Waouh abasore b'ubu bafite akazi! kugirango ugire fiancailles bisigaye bisaba izi tralala zose! Cyakora murumuna wanjye sinamwemerera gukora ibi just for photos!
  • jostle8 years ago
    eee ndumva ari danger nibyiza dis is a really nice couple
  • Zéro Faute8 years ago
    Iyi nkuru irashimishije muri rusange ariko njye by'umwihariko iranejeje cyane kumva Knowless afite fiancé bya nyabyo kuko ndamukunda kandi nkunda n'ibihangano bye cyane. Ibyiza byinshi, imigisha n'urugo rwiza cyane yifuza nibyo abafana be twamwifurizaga none inkuru ibaye impamo. Clément nawe kandi ni umusore wujuje conditions zose Knowless yifuzaga ku musore wazamubera umugabo. Good luck kuri Jeanne d'Arc na Clément.
  • nadia8 years ago
    Twirinde gusebanya nu kwinjira mubuzima bwite bwabantu bayimushizemo uhari c?? So tunjye tuvuga ibyo tufitiye gihamya atari ibyo twumvanye abazi guhimba inkuru so congz clement na knowless





Inyarwanda BACKGROUND