"The Keep it 100 Experience" cyabaye igitaramo kidasazwe cyagaragaje ubufatanye bw’abaraperi n’ibyishimo ku magana y’abafana bakunze umuziki wa Hip Hop mu bihe bitandukanye, bongera gutaramirwa n’abahanzi bikundira.
Ni kimwe mu bitaramo byari bimaze igihe byamamazwa cyane. Cyateguwe n’uruganda rwa Skol mu rwego rwo kwishimira isura nshya ya Skol Malt bashyize ku isoko, kandi cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024.
Nta muhanzi n’umwe wigeze ubura muri iki gitaramo. Kandi cyaririmbyemo abaraperi 11 barimo Boy Chopper, Slum Drip, Papa Cyangwe, Fireman, Bull Dogg, Bushali, Riderman, Zeo Trap, Nessa na Beat Killer, B-Threy n’abandi.
Igitaramo cyabaye gishimangira ko 2024 ari umwaka wa Hip Hop. 2024 wabaye umwaka udasanzwe ku baraperi! Barigaragaje mu bufatanye bukomeye bwasize Album, Extended Play (EP), ndetse n'ibitaramo bikomeye birimo nk'Icyumba cy'amategeko cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.
Ni igitaramo cyahuje Riderman ndetse na Bull Dogg ubwo bamurikaga Album yabo 'Icyumba cy'amategeko'. Ibi ariko byabanjirijwe n'ibindi bikorwa aba baraperi bakoze.
Bull Dogg aherutse gutangaza ko ari hafi kumurika Album ye yise 'Impeshyi 15' cyo kimwe na Riderman aherutse kuvuga ko ari gukora kuri Album ye nshya.
Ni mu gihe ariko ibihumbi by'abantu banategereje Album ya 'Tuff Gang'- Ariko umuraperi Fireman aherutse gushyira ku isoko Album ye nshya.
Umuraperi Bull Dogg avuga ko Hip Hop atari injyana y'umujinya kandi si iy'ibirara nk'uko bikunze kuvugwa n'abantu benshi.
Asobanura Hip Hop nk'injyana y'ubutumwa, kandi ifasha benshi kuruhuka. Yavuze ko hari indirimbo ziri muri iyi njyana zigaruka ku rukundo, inkuru zitandukanye n'ibindi avuga ko bigaragaza ko iyi njyana atari iy'umujinya cyangwa y'ibirara.
Yunganirwa na mugenzi we Riderman usobanura ko 'abatekereza ko Hip Hop ari injyana y'ibirara ni uko ari injiji bo ubwabo'. Ati "Nta njyana y'ibirara ibaho..."
Hip Hop ifatwa n’ibihumbi by’abantu nk’umuco, ahanini biturutse ku butumwa n’imyitwarire abayikora bagaragaza. Ni imwe mu njyana zikuze, ndetse abakora iyi njyana bagiye baca uduhigo ku Isi mu bihe bitandukanye.
InyaRwanda igiye kugaruka ku bintu 5 byaranze igitaramo ‘"The Keep it 100 Concert".
1.Fireman yasoje
igitaramo atari ko byari biteguye
Ushingiye kuri gahunda yari yatangajwe iki gitaramo cyagombaga gushyirwaho akadomo n’umuraperi Gatsinzi Emery wamenye nka Riderman ariko siko byagenze.
Ni kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe n’umubare munini cyane cyane urubyiruko. Kubona Riderman ku rutonde rw’abaririmba, bituma kenshi abafana be batekereza ko ariwe ushyiraho akadomo uko byagenda kose.
Hashingirwa ahanini mu kuba uyu muraperi yarubatse ibigwi bitajegajega kuva mu myaka 15 ishize, ndetse ibihangano bye byambukiranyije ibisekuru byombi.
Buri muraperi yari yahawe iminota hagati ya 10 na 15’, byatumaga buri wese agomba gukoresha igihe cye neza.
Habayeho impinduka zatunguye benshi, ubwo babonaga ko Fireman ariwe usoje igitaramo, mu gihe bari biteze ko Riderman aririmba asoza hanyuma akakira ku rubyiniro mugenzi we Bull Dogg bakanaririmba indirimbo ebyiri ziri kuri Album yabo ‘Icyumba cy’amategeko’ ariko siko byagenze.
2.Nessa yasutse amarira nyuma y’iki gitaramo
Umuhanzikazi
w’umuraperi Nessa yagaragaje amarangamutima adasanzwe nyuma yo kumara iminota
irenga 20’ ari ku rubyiniro, ataramana n’umugabo we Beat Killer mu gitaramo
cyihariye kuri Hip Hop.
Ni ubwa mbere muri uyu mwaka bagaragaye mu gitaramo cyagutse nk’iki- Kandi mu bihe bitandukanye ijwi ryabo ryumvikana cyane, rivuga ko bagiye bimwa agaciro mu bitaramo nk’ibi bihuriza hamwe abaraperi.
Nessa yaririmbye yimara agahinda cyo kimwe n’umugabo we. Ndetse, bitaye cyane ku ndirimbo zabo zakunzwe mu bihe bitandukanye.
Uyu mugore yari afite ku mutwe imisatsi miremire ireshya na Metero 1 nibura, ni mu gihe umugabo we yaserutse nk’umuraperi wujuje ibisabwa.
Nessa akimara kuva ku rubyiniro yaranzwe n’amarira y’ibyishimo abwira umugabo we ati “Turabikoze nyuma y’igihe kinini cyane.”
3.Abafana bakururaga imyenda y’abaraperi
Kimwe mu byaranze iki gitaramo ni uburyo abafana bagiye bakurura imyenda y’abahanzi, ndetse hari n’aho bagiye bafata abahanzi mu ntoki ku buryo byasabaga cyane ko abashinzwe umutekano bitabazwa mu buryo bukomeye.
Abafana bari imbere y’urubyiniro ku buryo babashakaga gukora kuri buri muhanzi wese bashakaga. Umwe mu bafana yafashe ukuboko Papa Cyangwe aramukomeza cyane, bigeze ubwo umwe mu bashinzwe umutekano atabara.
Ibi byanabaye ku muraperi Zeo Trap ubwo yabyinaga umufana yamukozeho biratinda, ni nako byagenze ku muraperi Bull Dogg kuko umufana yamufashe ku ipantalo yanga kurekura, ahanini bitewe n’uburyo yumvaga anyuzwe no kumubona imbona nkubone kuri we.
4.Bushali yaririmbye akubutse i Huye
Uyu muraperi amaze igihe kinini yumvika mu bitaramo byinshi bibera mu Rwanda, byatumye impera za ‘weekend’ ishize yaragize akazi kenshi.
Yagombaga kuririmba mu bitaramo bya ‘Access’, akaririmba mu birori bitegura ibihembo bya Isango na Muzika ndetse akaririmba no muri iki gitararamo cya Hip Hop.
Uyu mugabo ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, yagombaga gukora akazi inshuro ebyiri nibura. Yabanje kuzindukira i Huye aririmba muri Isango na Muzika, nyuma asoje azamuka mu Mujyi wa Kigali.
Ibi byatumye ahamagarwa inshuro nyinshi kuri telefoni aho ageze, bituma umwanya yari kuririmbaho wigizwa imbere kugeza ubwo ahagaze.
Ariko kandi ageze ku rubyiniro yagaragaje ko nta munaniro afite, ndetse yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe bigera n’ubwo yitabaza B-Threy.
5.Bakoropaga amazi ku rubyiniro
Kimwe mu byaranze iki gitaramo n’uburyo hagiye hitabazwa umuntu wagombaga gukoropa amazi ku rubyiniro, mbere y’uko undi muhanzi yakirwa.
Mbere y’uko Papa Cyangwe ajya ku rubyiniro, hitabajwe umuntu akoropa amazi yari ku rubyiniro, hari abavuga ko atari amazi ahubwo byari ibyuya by’abahanzi.
Ahanini byaterwaga n’uko abaraperi benshi bari bitwaje ababyinnyi benshi, ku buryo baririmbaga bakuzura urubyiniro.
Uwagombaga gukuraho cyangwa se gukoropa amazi yongeye kwitabazwa, uburyo n’umuraperi Bull Dogg yari agiye kujya ku rubyiniro.
Abafana bari begereye urubyiniro ku buryo bitegerezaga neza imiririmbire n'imyitwarire y'umuraperi
Bruce The 1St yaririmbye muri iki gitaramo yahinduye indirimbo ze mu buryo bw'umudiho wihariye
Umuraperi Zeo Trapp yaririmbye hari bamwe mu bafana bifuza gukora ku gakapu yari ahetse mu mugongo
Umuraperi Nessa yavuye ku rubyiniro asuka amarira, abwira umugabo we ati "Twabikoze"
Umuraperi Boy Chopper yahanganye n'urubyiniro, kuko ari we wabanje gutaramira abantu muri iki gitaramo
Byari biteganyijwe ko Riderman ari we usoza iki gitaramo ariko si ko byagenze
Ubwo umuraperi Bull Dogg yari ku rubyiniro hari umwe mu bafana wamukuruye ipantalo
Umuraperi Kenny K-Shot yaririmbye bamwe mu bafana bamukurikiza amaso, ari nako bagenda bafata amafoto n'amashusho bye
Byageze aho umuraperi Slum Drip yicara ku rubyiniro kugirango arebe neza n'abafana b'umuziki we
Hari umwe mu bafana bafashe Papa Cyangwe arakomeza, hitabazwa ushinzwe umutekano
Umuraperi Bushali yaririmbye avuye i Huye mu bitaramo bya Isango na Muzika Awards
B-Threy yaririmbye cyane indirimbo ze zakunzwe, abwira abafana ko Kinyatrap ari yo njyana iyoboye
Anitha Pendo na Kate Gustave bafatanyije kuyobora iki gitaramo cya Hip Hop cyaririmbemo abaraperi 11
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NESSA NA BEAT KILLER
Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze iki gitaramo cya Hip Hop cyabaye ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024
AMAFOTO: Serge Ngabo- InyaRwanda.com
VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO