Kigali

Meddy, Element na Adrien batashye amara masa mu bihembo byihariwe na Joshua Baraka

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/11/2024 14:42
0


Ngabo Medard Jorbert [Meddy], Mugisha Robinson [Element] ndetse na Adrien Misigaro ntibahiriwe mu bihembo HiPipo Music Awards 2024, bitangirwa mu Mujyi wa Kampala muri Uganda.



Umuhango wo gutanga ibi bihembo wabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 16 Ugushyingo 2024, muri Kampala Serena Hotel.

Ni ku nshuro ya 13 ibi bihembo bitanzwe. Byitabiriwe n’umubare munini w’ibyamamare mu ngeri zinyuranye, barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri y’Ikoranabuhanga muri Uganda, Hon. Joyce Nabbosa Ssebugwawo.

Umunyamuziki Joshua Baraka ni we wegukanye igikombe cy’umuhanzi mwiza wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Artist). Mu butumwa bwe bwo kuri X, yagaragaje ko yatunguwe n’uburyo yagize amarangamutima ubwo yashyikirizwaga iki gikombe ari ku rubyiniro.

Uyu musore yahigitse abarimo: Bien; Diamond Platnumz, Drama T, Element Eleeeh, Mbosso, Navio, Sheebah ndetse na Zuchu.

Yavuze ko yiyumvaga nk’umuntu ufite icyo kubwira abantu "ariko naganjijwe cyane n’amarangamutima". Ati “Ndabashimira mwese ku bw’urukundo munyereka, urukundo rurakomeje kandi ni rwiza cyane.”

Aaronx yahawe igikombe cy’umuhanzi wigaragaje mu 2024 (Breaktrough Artist), Sheebah Karungi yegukana igikombe cy’umuhanzikazi mwiza (Best Female) ahigitse abarimo: Carol Nantongo, Irene Namatovu, Lydia Jazmine, Rema Namakula, ndetse na Winnie Nwagi. Ni mu gihe Korali ‘Strems of Life’ ariyo yegukana igikombe cy’umuhanzi w’umwaka wa 2024.

Indirimbo ‘Dalilah’ ya Joshua Baraka niyo yegukanye igihembo cya “East Africa Best ACT/Song”. Bivuze ko uyu musore yegukanye ibikombe bibiri.

Yari ahataniye iki gikombe n’indiirmbo ‘Niyo ndirimbo’ ya Meddy na Adrien Misigaro, ‘Mapoz’ ya Diamond Platnumz, ‘I Want You’ ya Bien Aime, ‘Huu Mwaka’ ya Rayvany, ‘Mad Infinity’ ya Navio, ‘Umechelewa’ ya Mbosso, ‘Kosho’ ya Drama T ndetse na ‘Zawadi’ ya Zuchu Ft Dadiposlim.

Acidic Vokoz yahawe igihembo cy’umuhanzi mwiza w’umugabo (Best Male), ni mu gihe indirimbo y’amashusho meza y’umwaka yabaye iya Spice Diana yakoranye na Anko Ronie.

Ni mu gihe indirimbo ‘Komasava’ ya Diamond, Jason Derulo, Khalil Harisson na Chley yegukanye igikombe cya ‘Africa Best Act’.

Ibi bihembo mu 2023 byari bihatanyemo indirimbo ‘Fou de Toi’ ya Bruce Melodie, Element EleéeH na Ross Kana ndetse n’indirimbo ‘Bonane’ Deejay Pius yakoranye na Alyn Sano na Bushali, ariko muri bose nta n’umwe wigeze wegukana igikombe ubwo byatangarwa mu 2023.

Mu 2017, itsinda rya Charly&Nina ryatwaye igikombe muri ibi bihembo bya HiPipo Music Awards. Bari bahatanye mu cyiciro cy’indirimbo nziza y’umwaka mu Rwanda [“Song of the Year: Rwanda”], babicyesha indirimbo ‘Indoro’ baririmbanye na Big Farious wo mu Burundi.

Mu 2018, Bruce Melodie yegukanye igihembo cy’umuhanzi wigaragaje muri Afurika y’Iburasirazuba (East Africa Best Breakthrough Artist) muri HiPiPo Music Awards. Icyo gihe yahigitse Ben Pol, Darassa, Lydia Jazmine, Meddy, Nyashinski, The Band BeCa, The Ben na Ykee Benda.

Muri uriya mwaka kandi, indirimbo “Binkolera” ya The Ben na Sheebah yahawe igihembo cya Best East African Collabo muri HiPiPo.

Yahigitse “Babiee” ya Avril na A Pass, “Barua Kwa Mama” ya Bahati na Eddy Kenzo, “Just a Dance” ya Buravan na AY, “Owooma” ya Charly & Nina na Geosteady, “Throne” ya Navio na King Kaka, “Body” ya Rabadaba na Jody ndetse na “Nikungushe” ya Willy Paul na Rayvanny.

Mu bandi bahawe ibihembo barimo Knowless wegukanye icy’umuhanzi wakoze amashusho y’indirimbo meza, binyuze mu ndirimbo ye yise “Uzagaruke”. Icyo gihe yahigitse “Zahabu” ya Charly & Nina, “Ntawamusimbura” ya Meddy na “Habibi” ya The Ben. 

Ni mu gihe “Slowly” ya Meddy yabaye indirimbo y’umwaka mu cyiciro cy’abahanzi bo mu Rwanda.

Joshua Baraka yegukanye ibihembo bibiri muri HiPipo Music Awards
Element yari ahatanye mu cyiciro cya “East Africa Best Artist”, ahatanye n’abarimo: Bien, Diamond Platnumz, Zuchu na Mbosso; Drama T, Joshua Baraka [Watwaye igikombe], Navio na Sheebah Karungi
Meddy na Adrien Misigaro bari bahatanye muri HiPipo Music Awards babicyesha indirimbo yo guhimbaza Imana bakoranye bise 'Niyo Ndirimbo' Umuhanzikazi Gloria Bugie ufite inkomoko mu Rwanda yaririmbye mu gutanga ibi bihembo- Uyu mukobwa amaze iminsi avugwa cyane muri Uganda ahanini bitewe n’amashusho y’urukozasoni ye yasakaye





KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NIYO NDIRIMBO' YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND