Kigali

Yolo The Queen yikomye abahakana umubano we na Drake

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:18/11/2024 15:13
0


Phionah Kirenga uzwi nka Yolo The Queen ukunzwe n’abatari bake kubera ikimero cye gikurura benshi ku mbuga nkoranyambaga, yikomye abahakana umubano we na n'umuraperi Drake nyuma y'igihe gito atangaje ko umwana yibarutse yamuhaye izina rya Drake.



Mu butumwa burebure Yolo The Queen yashyize kuri Instagram, yavuze ku bantu bagiye bahakana ko ataziranye na Drake, ndetse bakavuga ko ibimenyetso byose yerekana abihimba ibizwi nka 'Photoshop.'

Yagize ati: "Ndabyibuka ubwo Drake yatangiraga kunkurikira, mwese muvuga ko ari 'Photoshop,' noneho akaza gushyira ubutumwa bwanjye kuri paji je [ya Instagram], nayo mukavuga ko atari iya nyayo."

Yolo yakomeje avuga ko afite byinshi ashobora gutangaza ariko atekereza ko abantu bashobora kumugirira ishyari. Yavuze ko abantu babona bike ugereranije n'ibiganiro byihariye agirana n'uyu muraperi. 

Yatangaje ko paji ye ya Instagram atari iyo gushyiraho amafoto gusa, ahubwo imwinjiriza n'amafaranga binyuze mu kuba akurikirwa n'ibyamamare byinshi, ashishikariza abantu gukanguka bakamwigiraho.

Ati: "Ariko mwibuke ko ndi hano ngo nkorere amafaranga kuri iyi paji, ntabwo ndi nka bamwe muri mwe mwirirwa musubiza ibintu bibi. Ndi gukorera amafaranga ijoro n'amanywa, rero mutuze. Imana ni nziza niyo mpamvu mpora mbabwira ngo muyizere."

Ubu butumwa burebure, yabushyizeho nyuma y'ifoto imugaragaza avugana na Drake mu buryo bw'amashusho, aho yagiraga ati: "Musuhuze umugabo wanjye."

Drake uri mu baraperi bakomeye ku Isi ubusanzwe yitwa Aubrey Drake Graham. Graham ndetse ni na rimwe mu mazina Yolo The Queen yabwiye umwe mu bamukurikira ubwo yamubazaga uko umwana yabyaye yitwa.

Yolo ntabwo avuga se w’umwana, gusa mu minsi yashize yagiye agaragara ari kumwe n’ibyamamare bikomeye mu Isi birimo Umuraperi Drake, Harmonize n’abandi.

Harmonize nawe yirutse inyuma ye kuko hari n’igihe bagaragaye bishimanye uyu mukobwa yamusuye mu rugo iwe muri Tanzania.

Mu mwaka ushize uyu muhanzi mu butumwa bw’uruhererekane yashyize kuri Instagram Stories yabanje kugaragaza Yolo The Queen, ari kuririmba indirimbo ye yise “Single Again” arangije akurikizaho ubutumwa agira ati “Uko uba wiyumva iyo utegereje imodoka yawe ya Range Rover.’’

Aya magambo yakurikiwe n’amashusho arimo Ranger Rover, ikikijwe n’izindi modoka nyinshi ziri imbere y’inyubako ya Harmonize yise ‘Konde Village’. Imbere iyi modoka yari yanditseho ngo “BOSS YOLO’’. Arangije ati “Iyo mvuze ngo ndagukunda, amafaranga yanjye aba ari ayawe.”

Yakomeje yifuriza Yolo The Queen gukomeza gutera imbere avuga ko ibyiza byinshi biri imbere. Harmonize yakoze ibi nyuma yaho muri Gicurasi 2023 mu ndirimbo yahuriyemo na Bruce Melodie bise ‘Nzanzibar’, uyu muhanzi yumvikanamo aririmba Yolo The Queen.

Harmonize ni we utangira aririmba, akavugamo umukobwa w’igitangaza utuma ata ubwenge kubera “Imiterere ye nk’iya Yolo The Queen”.

Mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023 nabwo, Harmonize yatumiye Yolo The Queen kuri Instagram ‘Live’ ngo baganire ku rukundo rwabo.

Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane Yolo The Queen, ati "Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane."

Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y’abakunzi b’umuziki w’u Rwanda.

Gusa, ubwo yabazwaga niba umwana we yaramubyaranye n’uyu muhanzi yabiteye utwatsi. Ndetse, akavuga ko atari uwa Drake yise izina rye, nubwo agaragaza ko bafite aho bahuriye.


Yolo The Queen yasubije abamwita umubeshyi iyo avuga ko aziranye na Drake


Yagaragaje ko bavugana nubwo hari abatabyumva

Drake ni umwe mu baraperi bakomeye ku Isi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND