Kigali

Amatsiko ya Minisitiri Utumatwishima kuri "Unveil Africa Fest" yatumiwemo ibyamamare muri Gakondo

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:17/11/2024 16:18
0


Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yagaragaje ko anyotewe n’igitaramo gikomeye cyiswe "Unveil Africa Fest' cyateguwe na Unveil Afrika. Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi b'ibyamamare mu njyana Gakondo ndetse n’Itorero Intayoberana rimaze kugwiza ibigwi.



Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yabajije ibibazo bitatu abari mu itsinda rishinzwe gutegura igitaramo gikomeye cyiswe "Unveil Africa Fest' cyateguwe na Unveil Afrika, bishimangira amatsiko agifitiye.

Mu bibazo yabajije harimo kwibaza impamvu igitaramo cyahawe iri zina, abahanzi bazatarama, ndetse n’igihamya ko abazakitabira bazatahana ibyishimo bisendereye.

Mu gusobanura impamvu y’iri zina, Julius Mugabo yagize ati: “Izina ‘Unveil’ ni ugutwikurura. Africa ni umugabane wacu uduteye ishema. Iri zina twarihisemo twifuza kugira uruhare mu kumenyekanisha ubudasa bwa Afurika binyuze mu muco n’ubuhanzi ariko duhereye mu Rwanda. Igitekerezo kijyanye na gahunda za Leta nka NST2 & VISION 2050 yo guhanga imirimo n’udushya bishyirwa mu bikorwa n’urubyiruko rw’abari n’abasore bihebeye umuco.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kugisha inama abakuru, banzuye ko abato bazataramira ababyeyi ari Ruti Joël, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Umukiringitananga Siboyintore, Itorero Intayoberana, Itsinda rya J-Sha n’Itsinda rya Himbaza Club ryihariye mu kuvuza ingoma ndundi.

Julius byahimangiye ko nta kabuza abazitabira bazataha bamwenyura kubera ko imyitegurire inoze y’iki gitaramo yakozwe mu gihe gihagije, hagakorwa amahitamo meza y’abahanzi bakunzwe mu ngeri zose, ndetse kikaba kizaba mu bihe by’ibyishimo byo gusoza umwaka. Yongeyeho ko no kubana n’abayobozi bakomeye nka Minisitiri Utumatwishima na byo ubwabyo bizashimisha abazitabira.

Yashimiye kandi Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi idahwema gushyigikira no guha agaciro ibitekerezo by’urubyiruko.

'Unveil Africa Fest' izabera muri Camp Kigali, tariki 07 Ukuboza 2024, yitezweho kuzatanga ibyishimo bisendereye ku bakunzi b'umuziki nyarwanda byumwihariko abakunzi ba Gakondo. 

Ntagushidkanya, abanyarwanda benshi bazaba berekeje amaso yabo muri Camp Kigali muri iki gitaramo ndangamuco nyarwanda gisanzwe kiba buri mwaka.

Iri serukiramuco ngarukamwaka rizayoborwa n'umunyamakuru Lucky Nzeyimana uzwiho kuticisha irungu abitabiriye ibirori ayobora, riririmbemo ibyamamare mu njyana gakondo ari bo Itorero Intayoberana, Ruti Joel, Victor Rukotana, Chrisy Neat, Himbaza Club, J-Sha n'umukirigitananga Siboyintore akaba n'umuhanga mu mbyino gakondo.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo ari hanze. Itike ya macye yiswe 'Bisoke' ni 10,000 Frw, ikurikiyeho yiswe 'Muhabura' iragura 25,000 Frw naho itike iruta izindi yiswe 'Karisimbi' iragura 50,000 Frw. Amatike ari kuboneka mu buryo bw'ikoranabuhanga unyuze ku rubuga www.noneho.com. Kanda HANO ugure itike.

Umuyobozi Mukuru wa Unveil Africa yateguye Unveil Africa Fest, Uwase Clarisse, yabwiye InyaRwanda ko abazagura amatike yo mu cyiciro cya Kalisimbi, bazahabwa ku buntu ikirahuri cya Wine cyangwa ikirahuri cya Fresh Juice ku batanywa inzoga. Ni mu gihe abo mu cyiciro cya Muhabura bazahabwa Juice/Jus iri mu icupa cyangwa icupa ry'amazi.

Uwase Clarisse yizeye neza adashidikanya ko iki gitaramo kizatanga ibyishimo byumwihariko ku bakunzi b'umuziki gakondo.

Avuga ko ari ahantu heza umuntu akwiriye gusohokanira n'inshuti ze mu kwishimira ko umwaka wa 2024 urangiye mu mahoro.

Iki gitaramo byitezwe ko kizitabirwa n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta, abikorera kimwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.


Minisitiri Utumatwishima yagaragaje amatsiko afitiye igitaramo cyitezweho kunyeganyeza Umujyi wa Kigali mu mpera z'uyu mmwaka, cyizwe 'Unveil Africa Fest'


Iki gitaramo gitegerejwemo abahanzi biganjemo abakunzwe cyane mu njyana gakondo bazatanga ibyishimo bisendereye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND