Kigali

Umunyarwanda Hassan Bienfait ari gukora muri '20th Century Fox'

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/05/2016 14:01
4


Mugabo Hassan Bienfait w’imyaka 22 y’amavuko, ni umusore w’umunyarwanda kuri ubu utuye muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuri ubu akaba ari gukora mu kigo cya 20th Century Fox, kimwe mu bigo bikomeye bikora sinema muri Leta zunze ubumwe za Amerika.



Ukunze kwitwa Hassan Bienfait, kuri ubu ari gukorera muri iki kigo mu gika cya Televiziyo aho ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com; Hassan Bienfait yari gukora muri filime y’uruhererekane nshya yitwa “SHOTS FIRED” igiye kujya ica kuri televiziyo ya Fox muri uyu mwaka, nka Production Assistant mu gice cy’abakora kuri Camera.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Hassan Bienfait yagarutse ku rugendo rwe kuva aho yavukiye i Nyamirambo mu gace kazwi nka Biryogo, kuri ubu akaba ari kubarizwa Hollywood ndetse akorera ikigo gikomeye nka Fox, amahirwe atabonwa n’ubonetse wese.

Hassan Bienfait

Intebe ya Hassan Bienfait muri filime" Shots Fired"

Hassan Bienfait yagize ati, “Well, I made connections! (nagize ukumenyana n’abantu). Hhah, igihe narangije amashuri, natangiye kugenda nkora ibiraka, noneho nkagenda nkora nka uturimo duto igihe cyose hazaga ibigo bito mu gukora publicite cyangwa utuganiro duto, nkabonamo uturaka tu, bikamfasha kugenda menyana n'abantu benshi. Kandi muri Cinema inaha, iyo umenyanye n'umuntu hari igihe agufasha kumenyana n’undi bakagenda bahanahana amakuru kuri wowe maze abantu bakaguhamagara mu gihe hari icyabonetse.”

Hassan Bienfait ni muntu ki?

Nitwa Hassan Bienfait Mugabo nturuka mu Rwanda. Navukiye kuri CHUK tariki 12 z'ukwa 11 mu 1993, umuryango wanjye ukaba wari uba mu Biryogo, ninaho nakuriye. Nize amashuli abanza mu Rwampara, kuko hari hafi no mu rugo, amashuri yisumbuye nizeyo umwaka umwe gusa. Kuza hano (muri Amerika), nazanye n'umuryango wanjye, twaje hano mu mwaka wa 2009, nari nkiri muto. Naraje nkomereza High School inaha, maze mu 2012 nibwo narangije, nari mfite imyaka 17.

Ndangije High School nza kujya muri College aho nize film, by’umwihariko narindi kwiga Digital Film & Video Production, aho nize Directing, Screenwriting, Shooting and Photography.

Hassan Bienfait yaje kugera ate muri Fox?

Hari ikiraka nabonye muri Summer(mu mpeshyi) ya 2015,umushinga witwa Billy Graham Evangelistic Association,bari barimo gukora TV program banakora na music video ya Gospel Band yitwa 'Tenth Avenue North'. Umunsi wa nyuma wanjye aho, narindi gukorana n'umudamu maze turaganira.. bigeze aho afata contact zanjye, arambwira ngo azamfasha mbone akandi kazi, biranshimisha cyane ubwo nawe tuba inshuti.

Noneho mu ntangiriro z'uyu mwaka uwo mudamu twahuye, aza kumpamagara arambwira ngo hari TV Series bagiye kuza gukorera muri State (Leta) yacu ngo niba nshaka gukora mubwire abimfashemo. Noneho aza kunyohereza ku bandi bantu ari nabo bagiye bampamagara kugeza igihe bampaye akazi, nza kwisanga nkorana na Fox. Muri office niho natangiriye, usibye ko boss wanjye yabwiye umwe mu ba producers ko nshaka kuba director, rero batangira kumpa opportunity zo kujya kuri set gukora muri camera department, kugira ngo njye ndeba ukuntu director akorana n’abakinnyi. So ni opportunity nziza, kuba ninjiye muri company ikomeye nka 20th Century Fox, kuko bifungura imiryango ku mahirwe menshi mu gihe kizaza.

Hassan Bienfait na Tristan Wilds

Hassan Bienfait na Tristan Wilds wamenyekanye muri filime y'uruhererekane ya '90210' ndetse no mu mashusho y'indirimbo 'Hello' ya Adele akaba umwe mu bakinnyi b'imena b'iyi filime

Hassan Bienfait afite impamvu yihariye yatumye yiga gukora filime, ndetse hari n’imigambi afitiye iwabo

Nize gukora filime kuko kuva cyera Nkunda kuraba inkuru. Urabizi iwacu muri East Africa, dufite inkuru nyinshi ariko nta bantu bo kuzibara bahari, kandi sinkunda uburyo abanyamerika cyangwa abandi bantu baza gukora film muri Africa bakazikora uko biboneye, bashaka amafaranga batitaye kuri story zacu n’ibindi by’akamaro, nk’umuco n’imigenzereze byacu kandi twe aribyo tuba dushaka kwereka isi.

Kuko urabizi abantu ntabwo bazi Africa, mu by’ukuri abenshi bumva ko ari igihugu kimwe, kandi uzarebe films zose zivuga kuri Africa cyangwa ibihugu byo muri Africa urabona bahindura mood na atmosphere, ukabona bari gukoresha warm light na orange feel cyane kugira ngo berekane uburyo Afurika isa nabi. Berekana abantu b’abakene cyane, utuzu tubi kugira ngo barebe uko tubayeho nabi tu. Bagaragaza ibibi gusa ku mugabane wacu, kandi ibyo simbikunda na gato.

Bienfait

Muri Afurika ndabizi haba abantu bakora filime benshi, ndetse ndabizi ko dushobora gukora filime nziza, ni ikibazo gusa cy’ibikoresho n’ubushobozi. Gusa njye intego mfite ni ukugaruka muri East Africa, nkaza mu Rwanda ngakorana n’abandi ba filmmakers bafite ubushake tukajya dukora films, tukazijyana muri International Film Festivals, ahantu hose zagera. Ubundi ndi kwitegura kuza mu Rwanda uyu mwaka nkaza gukora Documentaries na music videos z’abahanzi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    wow ndanezerewe cyane kumva ibitekerezo by uyu musaza wacu,nanjye mbyanga kubi uko berekana Africa nabi,nyamara nabo bagira aba homeless barara munsi y ibiraro ariko sibyo batwereka, hari aho ugera ugatungyrrwa n ububi bwaho ukibaza twe dukoze film z ahantu habi iwabo njye kabisa njya mbitekereza ngo nereke bene mama b abanyafurika ko badakwiye kwiyumvishako ari paradizo,urahagera ugakora utuzi utiyumvishaga ko wakora mu buzima ugakoropa za toilet,ugaheha abasaza,..eastern europe ho noneho harutwa na Africa kure kure kure cyane ariko,nagatangaye impamvu abazungu batugendaho nuko baziko tubonye agahenge twazamuka ntibazadushyikire nka kera ku gihe cya Yesu na mbere ye,iterambere ryose riri ku isi ubu rikomoka muri Africa abanyamahanga bataradusenyera n ibiza byose nk ubutayu,etc. muzasome empire za Egypt,Mali,Ethiopia,iza great lakes mu myaka ya mbere ya Yesu,n indi ya nyuma ye gato muzumirwa,tugomba gusubira inyuma tugatekereza nk abatubanjirije tukubaka Africa apana ibyo guhora turwana ngo baduteranyije,kuko burya nta mutekano nta mahoro nta terambere
  • Sammy8 years ago
    Wow! Good Ideas kabisa!
  • solange8 years ago
    wow! Hassan courage kbs reka Africa tugere mukarenge nkabandi wigisha nabagenzibawe bikazaborohere guteza urwanda imbere kandi mukazikawe uzagire amahirwe meshi nimigisha kumana
  • Denis8 years ago
    yewe.Musaza.ndakeka ndifuza kubonana nawe isaha yose wazira .wa kgl nange ndi kubyiga Inde.Kandi numvishe duhuje migambi.wowe byige fresh.peace.and u welcome sweet home.



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND