Sepp Blatter wahoze ari Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) ariko akaza kwegura akanakurikiranwa n’ubutabera kubera ibyaha bya ruswa yari yaramunze iri shyirahamwe mu gihe cy’ubuyobozi bwe, yashatse guha umwanya Perezida w’u Burundi ariko undi abitera utwatsi.
Mu gitabo Sepp Blatter aheruka gusohora nyuma yo gushinjwa ibyaha bya ruswa yari yarimitse mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA”, yavuzemo iby’uko ubwo yari akiri ku ntebe y’ubuyobozi yashatse guha umwanya mwiza Perezida Nkurunziza w’u Burundi ariko ngo bikaba bitarakunze.
Sepp Blater ngo niwe wagiye kwishakira Nkurunziza amusaba ko yareka kwiyamamaza akamuha akazi muri FIFA
Nk’uko byemejwe n’umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza, Willy Nyamitwe mu kiganiro yagiranye na BBC, ngo Joseph Sepp Blatter wahoze ari umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi, FIFA, niwe wafashe iya mbere avuga ko ashaka guha umwanya w’ubuyobozi ukomeye Pierre Nkurunziza ngo nawe abe umwe mu bakozi ba FIFA, ariko akaba yarashakaga ko yareka kwiyamamariza kongera kuyobora u Burundi, ibintu Pierre Nkurinziza yahise atera utwatsi bikarangira akomeje kuba perezida w’u Burundi.
Perezida Pierre Nkurunziza asanzwe azwiho gukunda cyane umupira w'amaguru no kuwukina
Willy Nyamitwe avuga ko ibi byari kuba ari uburyo bwo kubangamira abaturage bifuzaga kuyoborwa na Pierre Nkurunziza, akanerekana ko yari amayeri yo gushaka kubuza u Burundi amahirwe yo kuyoborwa na perezida abaturage bifuza kandi bashakaga guha amajwi ngo yongere abayobore.
Perezida Nkurunziza mu ikipe ye yitwa Hallelua FC yo mu gihugu ayobora
N'ubwo bizwi ko akunda umupira w'amaguru, yanze kureka intebe ya Perezidansi y'u Burundi ngo ajye muri FIFA
TANGA IGITECYEREZO