Ubwo Lionel Messi yerekezaga muri Major League Soccer (MLS) gukinira Inter Miami muri Nyakanga 2023, ntihazanywe abakinnyi bagenzi be gusa nka Jordi Alba na Luis Suárez, hanazanywe umurinzi we bwite, Yassine Cheuko, umuntu wihariye ushinzwe kumurinda umunsi ku wundi, haba mu mibereho ye isanzwe no mu kibuga.
Uko Messi akomeza kugaragaza ubuhanga mu mupira w’amaguru, ni ko n’akazi
ka Cheuko k’umurinda karushaho gukomera kuko amuba hafi aho ari hose, amurinda
abafana barushaho kumushaka, cyane cyane mu mikino ya MLS, aho bikunze kubaho
ko abafana binjira mu kibuga bashaka kwifotozanya n’uyu munyabigwi muri ruhago.
Cheuko ni umugabo ufite imbaraga n’ubuhanga mu kurwana kuko yakinnye imikino ya Mixed Martial Arts,
kandi ubimazemo igihe. Nubwo hari amakuru yavugaga ko yakoreye mu mutwe
wihariye wa gisirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (US Navy SEAL), raporo
ya Daily Mail yasohotse muri 2023 yavuze ko ayo makuru atari ukuri, kuko nta
cyemezo kigaragaza ko yigeze akorera uwo mutwe wihariye.
Icyo abandtu badashidikanyaho ni uko afite ubuhanga mu mirwano ya Muay
Thai n’indi mikino yo gukirana. Ku mbuga nkoranyambaga, agaragara yitoreza mu
nzu z’imyitozo zitandukanye ndetse yagaragaye akinira muri Bali no muri
Thailand.
Muri Werurwe 2025, Cheuko yakoze igikorwa gitangaje, asaba Logan Paul umusitari
wa WWE akaba n’umwe mu bashinze Prime Energy gukina umukino w’iteramakofe
(Boxing). Yagize ati: "Nzi ko uri umunyamakuru wa YouTube, ariko njyewe
ndi uwo mu muhanda. Abantu bo mu muhanda ntibavuga byinshi, reka duterane
ingumi ku kibuga."
Messi ni umwe mu bakinnyi ba ruhago bakunzwe cyane ku isi, bikaba
bisaba ko agira abamurinda umunsi ku wundi. Ariko Cheuko si we wenyine
umurinda. Nk’uko La Nacion yatangaje ko ayobora itsinda ry’abantu 50 bashinzwe
kurinda Messi n’umuryango we, barimo umugore we Antonella Roccuzzo n’abana
babo.
Iyo Inter Miami ifite umukino, Cheuko yakoranaga umwete ku kibuga mbere
y’abandi, akagenzura inzira Messi anyuramo, ndetse agahora amurinda ku murongo
w’ikibuga (Touchline). Iyo hari abafana bagerageje kumwegera mu buryo butemewe,
ahita afata icyemezo vuba.
Mu mikino ya MLS, abafana bamaze kugaragara kenshi binjira mu kibuga
bashaka kwegera Messi. Cheuko yagiye agaragara abavana ku kibuga, rimwe na rimwe
abafata mu buryo bukaze, nk'igihe yafashe umwana w’imyaka 14 washakaga kwegera
Messi.
Mu kiganiro yagiranye na House of Highlights, yavuze ati: “Nkora
ibishoboka byose ngo ndinde Messi, yaba ku mubiri no mu mitekerereze.
Aranyizera cyane, kandi nkora uko nshoboye ngo abe atekanye.”
Cheuko amaze igihe kinini agaragara mu kibuga cya Inter Miami ariko mu
minsi ishyize iyi kipe yafashe icyemezo
cyo kumubuza gukomeza kuba hafi y’ikibuga, bitewe n’uko yagaragaye inshuro nyinshi
yinjiye mu kibuga ahutaza abafana.
Ikinyamakuru The Athletic cyatangaje ko Messi atishimiye iki cyemezo,
kuko yari yamenyereye Cheuko nk’inkingi ya mwamba mu mutekano we. Na Cheuko
ubwe wari uzi ko icyemezo ari icya MLS yavuze ko atumva impamvu MLS yafashe
icyemezo cyo kumwima uburenganzira bwo kuba hafi y’ikibuga.
Ati “Nkunda MLS na Concacaf, ariko dukeneye gufatanya. Njye mfite
ubunararibonye bwinshi nakuye i Burayi, kandi ndatekereza ko twari gukora
ibintu neza kurushaho.”
Nubwo hatamenyekanye neza niba Cheuko yarize ibijyanye no gucunga umutekano,
ibigaragara ni uko Messi amwizera cyane. Mu kiganiro yagiranye na The Athletic,
umutoza we wa Muay Thai, Aguirre Elias, yavuze ko Cheuko ari umunyamwuga
ukomeye mu mirwano.
"Afite ikirenge cyiza cyane n’uburinganire buhebuje. Ni umukinnyi
mwiza cyane kandi afite imbaraga nyinshi."
Umutoza wa Inter Miami, Tata Martino, na we yigeze kumushima, avuga ko
ari umukozi ukora akazi ke neza, afite ubushishozi kandi afitiye Messi
ubwitange bukomeye.
Ku rundi ruhande, Cheuko si umuntu ugira ubugome kuko Hari igihe, iyo afashe umwana ushaka kwegera Messi, amuha amahirwe yo kwifotozanya na we mbere yo kumusohora mu kibuga.
Yagize ati: "Iyo ari umwana, usanga nta mutekano
aba agambiriye guhungabanya. Ahubwo aba ashaka ifoto gusa. Ariko tugomba
kumwereka ko atagomba kwinjira mu kibuga mu buryo butemewe."
Nk’uko The Sun ibitangaza, Cheuko yinjiza amafaranga ari hagati ya $250,000
na $3,000,000 ku mwaka.
Ibi bituma aba umwe mu barinzi bahembwa neza ku isi, cyane ko Messi
ubwe ari umwe mu bakinnyi bahembwa agatubutse, ari ku mwanya wa kabiri nyuma ya
Cristiano Ronaldo.
Yassine ni umurinzi wa Messi uherutse gucibwa ku kibuga kubera uko yasohoraga abafana baje kureba Messi
Yassine ni we ukuriye abagabo 50 bashizwe kwita ku mutekano wa Lionel Messi n'umuryango we
TANGA IGITECYEREZO