Uriah Rennie wamenyekanye nk’umusifuzi wa mbere w’umwirabura wasifuye imikino ya Premier League, ari mu rugamba rwo kongera kwiga kugenda nyuma y’uko indwara idasanzwe yamusize ari indembe kuva mu mayunguyungu.
Uyu mugabo w’imyaka 65 wari uzwiho imbaraga
nyinshi no kuba impuguke mu mikino njyarugamba (martial arts), yamaze amezi
atanu mu bitaro nyuma y’uko indwara yamutunguye ubwo yari mu biruhuko muri
Turukiya.
Yabwiye BBc ko ubwo yari mu biruhuko, Rennie
yatangiye kumva ububabare bukaze mu mugongo. Yagize ati: “Natekerezaga ko naryamye
nabi ku buriri bwo ku mucanga. Nari niteguye kujya kuguruka mu kirere
(paragliding), ariko kubera ububabare sinabashije kujyayo.”
Ibintu byaje gukara birushijeho ubwo uburibwe
bwiyongeraga, ku buryo ageze mu Bwongereza atakibasha kugenda.
Nyuma yo gusuzumwa, abaganga basanze afite
ikibazo gikomeye cy’ubwonko cyatewe n’akantu gato (nodule) kari karemereye
umutsi wo mu mugongo. Kubera ko ari indwara idakunze kubaho, ntibyashobotse ko
bamubaga, bityo akaba yariyemeje kwiga kongera gukoresha amaguru ye kuko no
kugenda bitamworoheye.
Rennie ashobora guhaguruka akoresheje
igikoresho kimufasha, ndetse arakora imyitozo myinshi kugira ngo abashe kongera
kwigenza. Ati: “Ndakomeza gukora imyitozo buri munsi. Ubu nshobora
guhagarara mfashijwe n’icyuma, kandi amaguru yanjye aragenda agira ingufu.”
Nubwo iyi ndwara yamugizeho ingaruka
zikomeye, Rennie ntiyacitse intege. Ubu ashobora guhaguruka agashigikirwa
n’icyuma gifashe ku kagare k’abafite ubumuga. Yavuze ko nubwo bigoye, akomeje
imyitozo myinshi kugira ngo abashe kongera kugenda uko bisanzwe.
Rennie amaze imyaka myinshi akora ibikorwa
byo guteza imbere uburinganire muri siporo, gufasha abantu bafite ibibazo
by’ubuzima bwo mu mutwe, no gufasha abatishoboye. Yari agiye gutangira akazi
nk’umuyobozi wa Sheffield Hallam University, ariko iyi ndwara
ntiyamubujije gukomeza kugira uruhare mu bikorwa byo guteza imbere siporo.
Yagize ati: “Nari narahisemo gukora impinduka ku muryango
mugari w’i Sheffield. Nubwo nari mu bitaro, nakomeje gutanga ibitekerezo no
kuyobora amatsinda atandukanye y’imikino nubwo nari mu buriri.”
Mu 2023, yahawe impamyabumenyi y’ikirenga
(honorary doctorate) na kaminuza ya Sheffield Hallam kubera uruhare rwe mu
guteza imbere siporo n’imibereho myiza y’abaturage.
Nubwo nta muganga n’umwe wamubwiye ko
atazongera kugenda, Rennie yavuze ko n’iyo babimubwira atari kubireka.
"Ntabwo ari njye wa mbere uri mu kagare k’abafite ubumuga, ariko
ntibishatse kuvuga ko ari byo bingenewe. Iki kibazo cyanyigishije byinshi,
cyanyeretse uko ubuzima bushobora guhinduka vuba."
Yakomeje avuga ko agiye gukomeza gukora uko
ashoboye kugira ngo agaruke ku buzima busanzwe: "Ntabwo nzi niba nzongera kugenda neza,
ariko nzi neza ibyo ngomba gukora kugira ngo ngerageze. Ntugomba na rimwe
gucika intege."
Uyu mugabo ukomoka muri Jamaica ariko akaba
yarakuriye mu Bwongereza, yagaragaje ko kuba yarabaye umusifuzi wa mbere
w’umwirabura ari intambwe ikomeye. Yashimangiye ko aharanira gushyira abandi ku
rundi rwego kugira ngo na bo bazagirire umumaro sosiyete.
Nubwo yahindutse umuntu utagishobora kugenda
nk’uko byahoze, Rennie ntiyemera ko ibi bimugira umunyantege nke. Yagize ati: “Hari abantu benshi baba
mu tugare k’abafite ubumuga, ariko ntabwo aribyo bibaranga. Iki kibazo cyatumye
ndushaho kugira imbaraga, kandi sinzigera nshika intege.”
Rennie yavuze ko uburwayi bwamutunguye ari mu biruhuko muri Turkey
Rennie niwe mwirabura wa mbere wasifuye shampiyona y'u Bwongereza
TANGA IGITECYEREZO