RFL
Kigali

FC Barcelona yazanzamutse itsinda ibitego 8 ku busa, Luiz Suarez atsinda byinshi yotsa igitutu Cristiano

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:21/04/2016 8:38
3


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Mata 2016, imikino ya shampiyona mu bihugu bitandukanye by’i Burayi yari yakomeje, muri shampiyona yo muri Espagne ari naho kugeza ubu bigikomeye kuko igikombe kitarabona nyiracyo, amakipe ahabwa amahirwe akaba yose yatsinze.



Mu gihugu cya Espagne, shampiyona yaho iracyakomeye cyane kuko bitarasobanuka hagati y’amakipe atatu agifite amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe, ibi bikaba ari nabyo byatumye imikino aya makipe yaraye akinnye yose yari ihanzwe amaso mu buryo buhambaye. By’umwihariko ku ikipe ya FC Barcelona imaze imikino myinshi itsindwa, wari umukino abafana bayo bari bahanze amaso kuko kongera gutsindwa byari guhita biyigabanyiriza amahirwe yo kuba yazegukana igikombe.

FC Barcelona yabashije kubyitwaramo neza ibifashijwemo na Suarez

FC Barcelona yabashije kubyitwaramo neza ibifashijwemo na Suarez

FC Barcelona yabashije gutsindira Deportivo iwayo, iyinyagira ibitego 8 byose ku busa, muri ibi hakaba harimo 4 byose byatsinzwe na Luis Suarez, naho Messi na Neymar nabo buri wese abonamo igitego kimwe, ibindi bibiri bitsindwa na Ivan Rakitic ndetse na Marc Bartra. Andi makipe arwanira igikombe nayo yabashije kubyitwaramo neza, kuko Atletico Madrid yari yasuye Athletic Bilbao yabashije gutsinda 1 ku busa, naho Real Madrid yari yakiriye Villarreal ibasha kuyitsinda ibitego 3 ku busa byatsinzwe na Benzema, Luka Modric  na Lucas Vazquez.

Neymar utaherukaga gutsinda nawe yabashije kubona igitego cye muri uyu mukino

Neymar utaherukaga gutsinda nawe yabashije kubona igitego cye muri uyu mukino

Gutsinda byinshi kwa Barcelona n’ubundi byayifashije kuguma ku mwanya wa mbere n’amanota 76, ikanganya amanota na Atletico Madrid ariko yo ikaba izigamye ibitego 67 mu gihe Atletico izigamye 42, Real Madrid ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 75 ariko ikaba izigamye ibitego 71 byose, bivuga ko iyo byanganya amanota yahita iyicaho.

Luis Suarez kandi wabashije gutsinda ibitego 4, yabashije kwegera cyane Cristiano Ronaldo ku rutonde rw’abahatanira urukweto rwa zahabu ruhabwa umukinnyi watsinze ibitego byinshi, kuko ubu Cristiano wa mbere afite ibitego 31, Suarez wa kabiri akagira ibitego 30, mu gihe ku mwanya wa gatatu haza Lionel Messi n’ibitego 24, uwa kane akaba Karim Benzema n’ibitego bye 23.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • abbaabba8 years ago
    Mukosore mur Espagne iyo ikipe zinganyije amanota ntibareba ibitego zizigamye, bareba imikino yazihuje. Bigaragara ko iyanganya na Bacelone amanota igikombe cyahabwa Barcelone kuko yatsinze Atletico Madrid mu mikino yombi ya shampiyona, mu gihe yatsinze Real Madrid 4-0 I Madrid ariko itsindwa 2-1 i Barcelone, ni ukuvuga igiteranyo cy'bitego 5 bya Barca kuri 2 bya Real. Athletico Madrid inganyije na Real Madrid amanota igikombe cyatwara Atletico Madrid kuko yatsinze Real Madrid umukino umwe, undi biranganya.
  • olivier ndayishimiye8 years ago
    Barca iza kubikora
  • queen umutoni8 years ago
    Ikipe nziza cyn byari bikwiye ko itsinda amarira twariraga ni menshi kbs





Inyarwanda BACKGROUND