Kigali

Icyamamare muri Basketball Kobe Bryant yakoze amateka ahita asezera burundu kuri uyu mukino

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:14/04/2016 12:24
4


Kobe Bryant, yamenyekanye cyane nk’umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga, akaba afite amateka maremare mu ishyirahamwe ry’uyu mukino ryo muri Amerika rizwi nka NBA. Kuri uyu wa Gatatu, nibwo yakoze amateka ahita anasezera burundu ibyo gukina uyu mukino yari amazemo imyaka isaga 20.



Mu mukino wa nyuma wa Kobe Bryant wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Mata 2016 ugahuza ikipe ye ya Los Angeles Lakers na Utah Jazz, ikipe ye yabashije gutsinda amanota 101 kuri 96, muri aya ikipe ye yatsinze we ubwe akaba yabashije gutsindamo amanota 60, bituma asezera nk’igihangange muri uyu mukino.

kobe

kobe

kobe

kobe

Kobe Bryant nyuma y'umukino yatsinzemo amanota 60 wenyine, ari nawo mukino we wa nyuma

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, uyu mugabo yagaragaje ko yashimishijwe cyane n’ibyo yakoze ndetse nawe ubwe bikaba byamutunguye. Yahise aboneraho ashimira abafana n’abandi bamufashije mu gihe cyose yakinaga muri Los Angeles Lakers dore ko ari nayo kipe rukumbi yakiniye muri NBA, ahita aboneraho gusezera burundu ibyo kuzongera kugaragara mu marushanwa ya Basketball yo muri NBA.

Ese ubundi Kobe Bryant ni muntu ki? Afite ayahe mateka n’ibihe bigwi ?

Kobe Bean Bryant wavutse tariki 23 Kanama 1978, ari hafi kuzuza imyaka 38 y’amavuko. Yari umukinnyi wa Basketball wabigize umwuga ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yakiniraga n’ikipe y’iki gihugu ya Basketball, hanyuma akaba yaranakiniye ikipe ya Los Angeles Lakers mu gihe cye cyose yakinaga uyu mukino w’amaboko.

Kobe Bryant yamaze gutsinda uyu mukino ahita atangaza ku mugaragaro ko ubaye umukino we wa nyuma

Kobe Bryant yamaze gutsinda uyu mukino ahita atangaza ku mugaragaro ko ubaye umukino we wa nyuma

kobeKobe ashimira abakunzi be bagiye bamuba hafi muri uyu mukino

Gukina Basketball kuri uyu mugabo Kobe Bryant ni ibintu bifite umuzi mu muryango, dore ko se Joe Bryant nawe yahoze ari umukinnyi w’igihangange muri NBA. Kobe yatangiye gukinira Los Angeles Lakers mu mwaka w’1996 ubwo yari akiga mu mashuri yisumbuye, akaba yarafashije iyi kipe kubona ibikombe bya shampiyona ya NBA bigera kuri bitanu. Yabaye umukinnyi mwiza kurusha abandi muri NBA inshuro 18, abasha kujya mu ikipe y’abakinnyi beza kurusha abandi muri NBA inshuro 15, ndetse anabasha kujya inshuro 12 zose mu ikipe y’abakinnyi bazi kurinda neza ikipe yabo.

Kobe Bryant yabashije kuyobora abandi mu gutsinda byinshi mu gihe cya shampiyona ebyeri za NBA, anabasha kuba ari we mukinnyi kugeza ubu muri Amerika wabashije kugera kuri byinshi ari mu ikipe imwe rukumbi, dore ko atigeze akinira indi kipe itari Los Angeles Lakers. Mbere yo kwinjira muri iyi kipe akina nk’uwabigize umwuga, yabanje gukinira ikipe y’ikigo cye cy’amashuri yisumbuye aho nabwo yabashije gutwara igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi muri Leta Zunze Ubumwe z Amerika; ku banyeshuri bose bigaga mu mashuri yisumbuye.

Ubwo yari afite imyaka 34 y’amavuko, Kobe Bryant yakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto wari ubashije gutsinda amanota 30,000, kugeza ubu akaba ari nawe mukinnyi ufite agahigo ko gutsindira Los Angeles Laker amanota menshi mu mateka y’iyi kipe. Kugeza ubu, yasezeye amaze gukina imikino 1,346, akaba yarabashije kuyitsindamo amanota 33,643.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Scott8 years ago
    His da greatest kbx en my motivation too #respect ma G
  • abel8 years ago
    he is the best BLACK MAMBA, the best ever.
  • 8 years ago
    Black mamba frver
  • rober8 years ago
    thx for that news vob is1



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND