Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyizwe ku rutonde rw’ibyamamare mpuzamahanga bizatoranywamo abantu 100 b’indashyikirwa bagiye bakora ibikorwa byiza bihindura imibereho y’abantu, akaba ari kumwe n’ibyamamare byinshi mu ngeri zitandukanye ku isi yose.
Buri mwaka ikinyamakuru The Time cyo muri Amerika, gikora urutonde rw’abantu 100 b’indashyikirwa ku isi bakoze ibikorwa byiza bihindura ubuzima n’imibereho bya benshi mu batuye isi cyangwa bakaba urugero benshi ku isi bakwiye gukurikiza, muri uyu mwaka wa 2016, mu byamamare 127 bigomba gutoranywamo abantu 100 bazajya kuri uru rutonde, hakaba hariho na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.
Uru rutonde ruzwi nka The Time 100 rwatangiye gukorwa guhera mu mwaka w’1999, rukaba rujyaho abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi bakomeye ku isi, rukajyaho n’abantu b’abahanga n’inararibonye mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga, abahanzi mu ngeri zitandukanye barimo n’abanyamuziki, abakinnyi b’umupira n’abandi batandukanye bafite ibikorwa bakoze bikaba intangarugero mu kuba byahindura ubuzima n’imibereho ya benshi mu batuye isi.
Inzobere n’abanyamakuru b’ikinyamakuru The Time, bakora urutonde rw’abakwiye gutoranywamo aba bantu 100, uru rukaba ari narwo Perezida Paul Kagame agaragaraho aho ari kumwe n’abayobozi bakomeye ku isi nk’umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi yose Papa Francis, Perezida Barack Obama n’umufasha we Michelle Obama, umuherwe Bill Gates, umuherwe Mark Zuckerberg washinze urubuga rwa facebook, Angel Merkel uyobora u Budage, Hillary Clinton, Vladimir Putin uyobora u Burusiya, Francois Hollande uyobora u Bufaransa, David Cameron; Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza n’abandi batandukanye.
Uru rutonde kandi ruriho ibyamamare muri muzika nka Rihanna, Nicki Minaj, Drake, Kanye West, Justin Bieber, Lady Gaga, Adele, Beyonce, Taylor Swift n’abandi benshi, hakabaho n’abakinnyi b’abafilime nka Leonardo DiCaprio, Jennifer Lawrence n’abandi.
Uru rutonde ruriho n’abakinnyi b’imikino itandukanye barimo ibihangange Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bakina umupira w’amaguru, Serena Williams wamamaye mu gukina Tennis n’abandi benshi batandukanye, bafite ibikorwa bakoze byagiye bigira impinduka nziza ku mubare munini w’abatuye isi, cyangwa bakaba barabaye urugero rwiza benshi mu batuye isi bakwiye kureberaho.
Biteganyijwe ko gutora abazajya ku rutonde ntakuka rw’abantu 100 bizarangira tariki 10 z’ukwezi gutaha kwa Mata, amajwi y’ibyavuye mu matora akorerwa ku rubuga rwa Internet akazatangazwa tariki 14 Mata 2016 hanyuma tariki 21 Mata 2016 hakazatangazwa urutonde ntakuka rw’aba bantu 100 b’indashyikirwa ku rwego rw’isi. KANDA HANO UTORE PEREZIDA KAGAME
TANGA IGITECYEREZO