Akenshi iyo utereye amaso ku mbuga nkoranyambaga usanga haberaho utuntu n’utundi dutangaje ndetse tunasekeje. Aha niho usanga abantu bagenda bohererezanya udukuru cyangwa amafoto atangaje babonye hirya no hino ku nkuta za facebook, Instagram, Twitter, WhatsApp n’ahandi.
Muri iyi nkuru nifuje gusangiza abasombyi b’inyarwanda, kamwe mu dushya cyangwa se akantu kantangaje mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, hagati ya Nyampinga w’u Rwanda 2012, Miss Kayibanda Mutesi Aurore na Miss Umwali Neema wabaye nyampinga wa KIE 2011, ndetse agahagararira u Rwanda mu marushanwa atandukanye y’ubwiza harimo Miss Supranational yigaragarijemo cyane.
Miss Umwali Neema
Hari kuwa Kabiri tariki ya 25/02/2014 ubwo uyu nyampinga Umwali Neema yafataga umwanya we akandika interuro 6 zigizwe n’amagambo 98 ku rukuta rwe rwa facebook yashimiraga bikomeye Miss Kayibanda Mutesi Aurore wari ucyuye igihe, amaze gushyikiriza ikamba mugenzi we wamusimbuye Miss Akiwacu Colombe.
Uyu Miss Umwali yavuze ibigwi n’imyato mugenzi we amushimira uburyo yahagarariye neza u Rwanda mu gihe cyose yamaze yambaye ikamba ndetse ibi byakomeje gushimangirwa na bakurikirana Umwali Neema kuri Facebook aho abagera ku 150 bagaragaje ko babishimye(Likes) ndetse abagera kuri 48 bandika mu bitekerezo nabo bashima uyu Miss Mutesi Kayibanda Aurore.
Ubu nibwo butumwa bwa Miss Umwali Neema bwashimiraga Miss Mutesi Aurore
Nyuma rero y’umwaka n’amezi asaga 8 yari ashize, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Ukwakira 2015, Miss Mutesi Aurore yaje kubona ubu butumwa bumushimira bwaturutse kuri Miss Umwali Neema ku itariki ya 25 Gashyantare 2015, maze amushimira byimazeyo anamwiseguraho kuba abibonye atinze dore ko hari hashize iminsi irenga 600, maze nawe ku rukuta rwe rwa facebook abisangiza abakunzi be n’abamukurikirana bose.
Miss Mutesi Aurore yatinze kubona ubu butumwa, ariko uyu wa Kane aza kububona, nyuma y'ko hari hashize umwaka hagiye igitekerezo cy'umuntu wa nyuma, yahise yongera iba inkuru nshya ikomeje gutangwaho ibitekerezo bishya
Miss Mutesi Aurore yahise asangiza ubu butumwa inshuti ze n'abamukurikira bose kuri facebook
Ibi rero bivuze iki? Ukurikije iminsi ubu butumwa bwari bumaze kuri facebook, hari uwashoboraga kwibwira ko wenda Miss Aurore yabisomye ariko ntagire icyo ashaka kubivugaho cyangwa ntanabyiteho, ariko nyuma yo gusubiza ubu butumwa, bishobora kubera abantu isomo ko ikintu cyatambutse ku mbuga nkoranyambaga bishobora gutinda cyangwa bigatebuka ariko bikaba byagarukira uwo byaturutseho. Aha abakoresha izi mbuga tukaba tunasabwa kwandika amagambo tuziko ari nk’umukono(signature) wacu, ushobora kudukurikirana aho turi hose, bityo tukaba tugirwa inama yo kwandika ibiduteye ishema ryo kubisubiramo igihe cyose.
TANGA IGITECYEREZO