RFL
Kigali

Urukiko rwamaze kwemerera Caitlyn Jenner kuba umugore ku mpapuro

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:28/09/2015 12:09
0


Nyuma y’uko yihinduje umugore ku mubiri no ku mazina, Caitlyn Jenner yakomeje kwitwa Bruce Jenner mu mategeko ndetse n’aho bibaye ngombwa ko agaragaza igitsina agashyiraho ko ari umugabo nyamara yaramaze kuba umugore.



Ibi byatumye agira ikibazo gikomeye mu bijyanye no kuzuza impapuro zimwe na zimwe dore ko yari umugore mu bigaragara ariko mu mategeko akiri umugabo. Abonye iki kibazo gikomeje kumubera ingorabahizi, yahisemo kugana urikiko maze arusaba kumuhindurira amazina n’igitsina mu buryo bwanditse, ku mpapuro ze zose yakwerekana mu gihe bibaye ngombwa ndtse akajya anasinya mu izina rye rishya rya Caitlyn Jenner.

N'ubwo yari yaramaze kuba umugore ku mubiri yari agisinya nk'umugabo

Urukiko rero rumaze kumva neza icyifuzo cye rwamaze kumuhindurira ibyangombwa, ubu akaba yemerewe kwitwa Caitlyn Jenner ndetse akaba n’umugore imbere y’amategeko.

Nyuma yo kwihindura umugore kumubiri ubu yahawe uburenganzira n'urukiko rwo kuba umugore no ku byangonbwa

Caitlyn Jenner w’imyaka 65 y’amavuko yahoze ari umugabo wa Kris Jenner nyina wa Kim Kardashian. Yitwaga Bruce Jenner, ubu ku mubiri no mu mategeko akaba ari umugore witwa Caitlyn Jenner.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND