RFL
Kigali

Eddy Kenzo agiye gukorana indirimbo na Chris Brown na Akon

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:18/09/2015 10:24
3


Umuhanzi Eddy Kenzo ukomoka mu gihugu cya Uganda, ari mu mushinga ukomeye uzamuhuza n’ibihangange bya muzika ku isi nka Chris Brown na Akon.



Nk’uko ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cya Uganda bibitangaza, Eddy Kenzo yahamagawe na Akon amusaba ko yazagira uruhare mu ndirimbo mpuzamahanga yitwa Promise, izakorwaho n’abahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu muziki nyafurika bafatanyije n’abahanzi bakomeye bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku isi yose.

Akon ni we witabaje Eddy Kenzo muri uyu mushinga

Nyuma y’uko akoze indirimbo ikamamare cyane ku isi yose ndetse igakunda bikmeye, uyu muhanzi nta gahunda yo guhagarara cyangwa gusubira inyuma afite, dore ko ubu yibitseho igihembo cya BET Awards n’ibindi byinshi ndetse akaba ahmya ko atazahagarara atarabona icya Grammy Award.

Nyuma yo kwegukana BET, Eddy Kenzo afite inzozi zo kuzabona na Grammy

Muri iyi ndirimbo azafatanya na Chris Brown

Indirimbo “Promise” Kenzo azayifatanya na Chris Brown, Akon, Wizkid, Davido, Patoranking, Fally Ipupa na P-Square

Reba hano indirimbo ‘Sitya Loss’ ya Eddy Kenzo, yakonzwe n’abatari bake 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • yve ndamage8 years ago
    nibyiza kabisa
  • 8 years ago
    iyi nita nbweishimishije abahanzibaba nya furic bagezeho eddy kenzt komerezaho ni theophir MURWANDA.
  • Emili8 years ago
    Nibyiza.Kabisa





Inyarwanda BACKGROUND