RFL
Kigali

Alpha Rwirangira aratabariza sewabo ukeneye ubufasha bwo kwivuza

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:17/09/2015 10:59
24


Nyuma y’uko umwe mu bavandimwe b’umubyeyi wa Alpha Rwirangira, abwiwe n’abaganga ko yanduye indwara ya Hepatite B (Hepatitis B) ndetse bakamubwira ko akeneye kujya kwivuriza mu buhinde mu gihe kitarenze ibyumweru 2, abavandimwe be barasaba ubufasha ngo babashe kumuvuza.



Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Alpha yasabye buri wese ufite umutima utabara kubafasha bakabona uko bavuza uyu muvandimwe, dore ko ngo mu gihe kitarenze ibyumweru 2 bagomba kuba babonye asaga ibihumbi 5 by’amadorari ni ukuvuga asaga miliyoni 3 n’igice.

Ubu nibwo butumwa Alpha Rwirangira yashyize kuri Instagram

Ubu nibwo butumwa Alpha Rwirangira yashyize kuri Instagram

Tugenekereje mu Kinyarwanda Alpha yagize ati “Nshuti namwe bavandimwe, nizere ko mumeze neza. Datawacu, Dawson Bizima amaze igihe gito abwiwe ko arwaye indwara ya Hepatite B kandi akeneye ubuvuzi bwihuse. Abaganga bamutegetse kujya kwivuriza mu Buhinde mu gihe kitarenze ibyumweru 2. Kugeza ubu dukeneye asaga $5000. Twakwishimira bikomeye ubufasha ubwo aribwo bwose. Turabinginze mudufashe gutabara ubuzima kandi twese hamwe twabigeraho. Uramutse ukeneye ibindi bisobanuro wakwandikira ubutumwa bugufi nimero 0788541010. Ndabakunda mwese."

Akeneye inkunga cyane cyane y'amasengesho ngo Imana izamufashe abashe gukira

Akeneye inkunga cyane cyane y'amasengesho ngo Imana izamufashe abashe gukira

Mu kiganiro twagiranye na nyirasenge wa Alpha akaba na mushiki wa Dawson, yatubwiye ko kugeza ubu nta bantu benshi barabasha kugira ubufasha babagezaho gusa ko bifuza ko yagenda vuba bishoboka kugira ngo azabashe kubona ubwo buvuzi ku gihe kandi ko inkunga ikomeye bakeneye ari iy'amasengesho ngo azabashe gukira.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rugamba8 years ago
    uwiteka amutabare. mbega umuhungu mwiza wee
  • darlaine8 years ago
    yoooooo;turamusengera nukuri.Imana imurengere
  • kagabo8 years ago
    fata muri yayandi wakuye muri Tusker umuvuze
  • gatsinzi eric 8 years ago
    nakomeze kwihangana kandi yizere imana..kandi kagabo ihangane ujye ugira umutima utabara.ese woe uwayaguha waba ukiyafite? icyindi kandi siwowe yayasabye okay?? gsa nawe. harigihe wazakenera ubufasha..
  • Belinda8 years ago
    Yoooo Pole musore mwiza kd humura uzakira coz we'll pray 4r u, humura bizashir vuba pee
  • rugero8 years ago
    dawson yooo....ndakwibuka Nyarubuye.Imana igutabare muvandimwe
  • RUTONESHA8 years ago
    Turagusengera imana iragukiza yuko ubuzima bwawe buru mukiganza cyayo humura
  • Didu8 years ago
    Yewe biratangaje kumva umuhanzi ufite izina nka Alpha atabaza kubera 5000 USD kandi nzi ko abahanzi bakorera agatubutse..,.. Anyway Sorry kuri Dawson hope that he will get that 5000 and get treated
  • 8 years ago
    ooooo ihangane turamusengera azakira vuba
  • arphonse8 years ago
    Ihangane nshuti azakira vuba.
  • Moses8 years ago
    Ariko se koko uziko uwambaye ikirezi atamenya ko cyera koko ubwo uratabaza ngo ujye mubuhinde hano iwacu mu Rwanda ntabavuzi bahari usibye niyo B na C barayivura. kdi bakakuvurira ubuntu. reka nkurangire shaka umugorozi bita NZUNGU numuganga wo kurwego rwo hejuru, ndakubwiye icyumweru kimwe uraba umaze kuyikira. NB: Shaka umugorozi aho muri cartier iwanyu umubaze NZUNGU araguha number ye. wirirwe utakamba bamwe bakumvira ubusa abandi baguseka, urakira mwizina rya Yesu.
  • Dodo8 years ago
    Imana yonyine niyo yakwihesha icyubahiro ikagukiza nahubundi buriya burwayi nibubi,gusa ukomere kandi wizere.
  • Olive kayitesi8 years ago
    yooooo! Dawson humura Imana izi ibyawe kandi wibuke ko nanyuma ya zéro irakora cbyo? kd kagabo umenyeko usigaye idasakaye imvura iguye nawe yakunyagira urumva!!!!? Dawson humura mama!!
  • iracyaturagiye israel8 years ago
    moses uransekeje kbs!!! Alpha mwihangane Imana izamukiza
  • jessi8 years ago
    Daw amaraso ya Yesu agutembeho, agukize humura , Yesu ashobora byose. Umutabaje arakumva. I'm praying for you dear brother.
  • unknown8 years ago
    Pole sana kuri we,turamusengera rwose,ariko rero Alpha nareke gukunda amafaranga avuze mwene wabo kuko cash arazifiteza miliyoni 70 yatsindindiye nako ubu zabyaye ayandi menshi,akuyemo miliyoni 3 ntacyo yaba.ibyo byaba arugusabiriza kandi bafite ubushobozi
  • aime8 years ago
    Kubwubuntu bw'IMANA ishobora byose imwiteho&nabafite ubushobozi ibakoreremo bagire umutima ufasha.
  • Gabiro8 years ago
    Keep strong bro Daw Imana irakuzi uraza gukira. Amen
  • cadette 8 years ago
    Ariko gusaba ntibizashira mu banyarwanda hhhhh, Alpha agasaba 3 million? Ubu se koko bayabuze?
  • Muvunyi8 years ago
    Nonese kuki atamushyira kuri www.gofundme.com nawe ngo bamuhundagazeho amadorali?





Inyarwanda BACKGROUND