RFL
Kigali

Kiyovu Sports ni ikipe nkunda numva nanashyigikira –Diana Teta

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:10/09/2015 9:36
3


Ubwo umuhanzikazi Diana Teta yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Tanga Agatego’ benshi bibajije icyo yaba apfa n’ikipe ya Kiyovu Sports dore ko muri iyi ndirimbo igaragaza ubukene bw’umusore w’i Kigali yamugaragaje nk’umufana wa Kiyovu.



Mu kiganiro The Video Talk cya Afrifame Pictures, Teta yasobanuye neza ko nta kibazo na kimwe afitanye na Kiyovu Sports, ko kuri we ari ikipe yumva akunze kandi atatinya no gushyigikira ndetse anahamya ko atashakaga kugaragaza ko abafana ba Kiyovu baba basa nabi, dore ko n’umusore ugaragara muri aya mashusho aba yamabaye amasogisi y’ibara ry’ikipe ya Kiyovu Sports acitse.

Reba hano amashusho y’indirimbo ‘Tanga agatego’ ya Diana Teta 


Yagize ati “Ubundi rero abafana ba Kiyovu, ntabwo ari ukuvga ngo basa nabi cyangwa se bambara nabi, ntanubwo uriya muntu ari umufana wa Kiyovu…  Kuba rero byarahuriranye n’umweru n’icyatsi ni uko Kiyovu yambara nyine umweru n’icyatsi, ariko njye ndanabakunda turanaturanye kuko njye ntuye ku Mumena, nkunda kubabona mu myitozo. Ni ikipe nkunda numva nanashyigikira, ariko nyine ni kwakundi umuhanzi avuga ibintu bigahura; mvuze umweru n’icyatsi rero bihita bihurirana na Kiyovu.”

Teta

Teta yahamije ko nta kibazo na kimwe afitanye na Kiyovu kuko ari n'abaturanyi be

Teta yagaragaje neza ko icyo yashakaga kugaragaza ari uko uyu muntu yambaye aya masogisi nyamara atari uko ari umufana wa Kiyovu ahubwo abitewe n’ubukene bumukomereye bwatumye yambara amasogisi adasa.

Reba hano Ikiganiro ‘The Vido Talk’ hamwe na Diana Teta 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Aliane8 years ago
    Bob pro Audio ni poa kbsa Teta nawe turakwemera
  • tariya8 years ago
    teta ndagukunda ngo ubyumve ndagukunda
  • Rene8 years ago
    egoko ndabona gasigaye kisiga ku munwa nk'igini





Inyarwanda BACKGROUND