RFL
Kigali

Kiliziya Gatulika yorohereje abatandukanye n'abo bashakanye bifuza kwishakanira n'abandi

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:9/09/2015 9:31
9


Kuri uyu wa Kabiri, Umushumba wa Kiliziya Gaturika ku isi yose, Papa Francis yorohereje mu buryo budasanzwe abayoboke ba Kiliziya Gaturika bifuza kongera gushaka nyuma yo gutandukana n’abo bashakanye, ndetse anasaba abepisikopi kwakirana ubwuzu abagabo n’abagore batandukanye n’abo bashakanye bakishakira abandi.



Byinshi mu bitangazamakuru mpuzamahanga, byakomeje kugaruka kuri iyi nkuru bigaragara ko ari ikintu kidasanzwe muri Kiliziya Gaturika, ndetse ibiro ntaramakuru by’Abongereza byo bigaragaza ko izi ari impinduka zikomeye cyane mu mategeko yo muri iyi kiliziya mu myaka 250 ishize, uhereye ku gihe cya Papa Benedigito wa XIV, wayoboye intama za Kiliziya kuva mu mwaka w’ 1740 kugeza mu mwaka w’1758.

Umushumba wa Kiliziya Gatulika yasabye ko abatandukanye n'abo bashakanye bakongera gushaka bakwiye kwakirwa muri Kiliziya

Umushumba wa Kiliziya Gatulika yasabye ko abatandukanye n'abo bashakanye bakongera gushaka bakwiye kwakirwa muri Kiliziya

Ubusanzwe muri Kiliziya Gaturika, mu gihe umugabo cyangwa umugore atandukanye byemewe n’amategeko n’uwo bashakanye hanyuma akongera gushaka undi mugabo cyangwa undi mugore bagasezerana mu mategeko, Kiliziya yo ikomeza kumufata nk’umufasha wa w’uwo bashakanye mbere kandi ikamufata nk’uwatatiye isakaramentu ryo gushyingirwa, kuko Kiliziya yemera gushyingira umuntu bwa kabiri ari uko uwo bashyingiranywe bwa mbere atakiriho. Iyo kandi umuyoboke wa Kiliziya atandukanye n’uwo bashyingiranywe agashakana n’undi, ntabwo aba yemerewe kongera guhabwa amasakaramentu kuko aba yarishe amasezerano yo gushyingirwa, aho aba yarasezeranye kuzabana akaramata n’uwo bashakanye, bagatandukanywa gusa n’urupfu. Nyamara kuri iyi ngingo, Papa Francis yasabye abepisikopi kujya biga kandi bakadohorera abatandukanye n’abo bashakanye nyuma bakishakira abandi, hakanarebwa impamvu zaba zarabibateye.

Papa Francis avuga ko gusesa isakaramentu ryo gushyingirwa ku bashakanye bigomba kujya byoroshywa hashingiwe ku mpamvu ziba zatumye abashakanye batekereza gutandukana, hanyuma Kiliziya ikemeza niba yambura agaciro ugushyingirwa kwabo, bitewe n’impamvu z’ubushake bwabo bwite cyangwa ibindi bibazo byatuma bafata icyo cyemezo. Ibi ngo yabifasheho icyemezo, mu rwego rwo kwirinda ko hari abayoboke baheranwa n’icuraburindi no kubohwa imitima kubera kwangirwa ubutane hagati yabo n’abo bananiranywe.

Papa Francis ni umwe mu bantu bubashwe cyane ku isi. Aha hari kumwe na Perezida Obama muri Werurwe 2014

Papa Francis ni umwe mu bantu bubashwe cyane ku isi. Aha hari kumwe na Perezida Obama muri Werurwe 2014

Ibi kandi Papa Francis yabivuze nyuma y’icyumweru atangaje ko abagore bakuyemo inda bakwiye kugirirwa impuhwe, iki nacyo kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko Kiliziya gaturika yaba igenda yoroshya amategeko agenda abayoboke bayo, inoroshya ingaruka n’ibihano bashobora guhabwa n’ubuyobozi bwa Kiliziya. Uyu mushumba wa Kiliziya Gaturika ukomoka muri Argentine, yagiye yerekana kenshi ko Kiliziya igomba kujya igira impuhwe ikumva abayoboke bayo baba baboshywe n’amategeko yayo.

Kiliziya Gaturika mu Rwanda yo ibivugaho iki?

Mu kiganiro Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yagiranye na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi akaba n’umuvugizi wa Kiliziya Gaturika mu Rwanda, yagarutse ku byatangajwe na Papa, aho avuga ko papa atigeze yemeza bya burundu ko abashakanye bagatandukana bajya basezeranywa bwa kabiri, ariko yemera ko hari inama izabyigaho ikagira ibyemezo ntakuka izafata.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege, aha yari kumwe na Perezida Paul KagameMusenyeri Smaragde Mbonyintege, aha yari kumwe na Perezida Paul Kagame

Musenyeri Smaragde Mbonyintege ati: “Ntabwo yavuze ko byemewe, yavuze ko batagomba kuba ibicibwa, ko ari nabo abayoboke bacu bagomba kwakirwa... Ahubwo abantu bategereza, hari inama izahuza abepisikopi bahagarariye abandi mu kwezi gutaha izaba yiga ku muryango, ni inama iba buri myaka ibiri, bakazumva imyanzuro izavamo.”

smaragde

Musenyeri Smaragde, akomeza avuga ko Kiliziya itasaba abantu ngo bakomeze bihambire kubo bashakanye kuko hari n’ababa bashaka kwicana cyangwa bafitanye ibindi bibazo bikomeye, bityo abatandukanye n’abo bashakanye bakaba badakwiye gufatwa nk’ibicibwa, ariko we akomeza kuvuga ko kugeza ubu ntawemeje ko uwatandukanye n’uwo bashakanye yajya yongera kwemererwa gushakana n’undi mu gihe uwo bashakanye akiriho.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nakuzwe Adrien9 years ago
    Reka dutegereze turebe umwanzuro ntakuka niho tuzagira icyo dutangaza
  • Charles9 years ago
    IBI BINTU NI BYIZA CYANE. POPE FRANCIS NI ONE IN A MILLION KABISA.
  • dragon9 years ago
    TOUJOURS, KIRIZIYA NI 1ITUNGANYE, NTA CYAHA KITABABARIRWA KU MANA, SINZI AHO ABANTU BAHERA BIKANYIZA KU BANDI
  • 9 years ago
    Ni byiza pe!ni icyifuzo cya benshi!
  • 9 years ago
    Amaherezo ndabona azemerera n'abapadiri gushaka abagore. Ibi nabyo byaba agashya muri Kiliziya Gatulika, kuko byagabanya ubusambanyi mu bihaye Imana birimo no gusambanya abana b'abahungu.
  • 9 years ago
    Amaherezo ndabona azemerera n'abapadiri gushaka abagore. Ibi nabyo byaba agashya muri Kiliziya Gatulika, kuko byagabanya ubusambanyi mu bihaye Imana birimo no gusambanya abana b'abahungu.
  • joseline9 years ago
    Imana yo soko y'Impuhwe zidashira nifashe imitima y'abatuye isi. Mwitonde, nimusenge , abazi kuvuga rozari nibayivuge babikuye ku mutima. Bikira Mariya ikibeho mu Rwanda yadusabye gusenga, gusenga, gusenga cyane kandi nta buryarya. Yezu Kristu niwe muyobozi w'Imitima yavuze ko nta mpamvu iyo ariyo yose itandukanya abashakanye ko iyo bashakanye baba babaye umubiri umwe. Hagowe abagwisha abandi mu cyaha.
  • Silvirien9 years ago
    Icyo papa yakoze ntabwo ari ukwemerera Kiliziya Gatulika yorohereje abatandukanye n'abo bashakanye bifuza kwishakanira n'abandi, ahubwo ivyo yakoze ni koroshya inzira zacibwagamo ngo umuntu abashe gusesa isakaramentu ryo gushyingirwa. N'ubundi byari bisanzwe bibaho, ariko bikaba byasabaga ibintu byinshi harimo n'amafaranga, kubanza kubinyuza mu tunama 2 twa kiliziya twiga kuri ubwo busabe... Ubu ayo mafaranga niyo yakuweho, hanagabanywa inzira binyuramo nk'utwo tunama byahinduwe kaba kamwe.
  • ukuri8 years ago
    Yezu akuzwe!! Nukuri hazabe kureba imirongo ya bibiliya icyo ibivugaho rwose Jye numva ko abashakanye ari urupfu rubatandukanya gusa.naho ibyo kuborohereza ntabyo.





Inyarwanda BACKGROUND