Umunya Uganda Dickson Ndiema wakekwagaho kuba yaratwitse umukunzi we Rebecca Cheptegei nawe byarangiye yitabye Imana.
Ku wa Kane w'icyumweru gishyize ni bwo umunya Uganda Rebecca Cheptegei wamamaye mu gusiganwa ku maguru, yitabye Imana nyuma yo gutwikwa n'umusore bahoze bakundana Dickson Ndiema Marangach.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri ni bwo inkuru yabaye kimomo ko na Dickson Ndiema yamaze kwitaba Imana nyuma yo kugwa mu bitaro byo muri Kenya.
Ibinyamakuru byo muri Uganda byatangaje ko Dickson Ndiema nawe yishwe n'ibikomere yasigiwe n'umuriro yari yatereje madamu Rebecca Cheptegei.
Ababyeyi ba Nyakwigendera Rebecca Cheptegei, ubwo umukobwa wabo yari arembeye mu bitaro, batangaje ko impamvu nyamukuru yatumye Dickson Ndiema afata umwanzuro wo kwica umukunzi we, ngo ni uko yashakaga kwigarurira imitungo uyu mugore yari yaraguze mu Burasirazuba bwa Uganda.
Dickson Ndiema yitabye Imana nyuma y'uko Umubagaba Mukuru w’Ingabo za Uganda General Muhozi Kainerugaba, yari aherutse gutangaza ko uwishe Rebecca Cheptegei agomba gufungirwa muri Uganda, none byarangiye yitabye Imana.
Umugande Dickson Ndiema Marangach uherutse kwica Rebecca Cheptegei amutwitse, nawe yitabye Imana
Umunya Uganda Rebecca Cheptegei aherutse gupfa nyuma yo gutwikwa n'umukunzi we Dickson Ndiema
TANGA IGITECYEREZO