Umuraperi w'icyamamare, P. Diddy, akaba n'umukirigitafaranga, yamaze gushyira ku isoko umuturirwa we uherutse gusakwa n'abashinzwe umutekano, uherereye mu mujyi wa Los Angeles. Uyu muturirwa akaba awushakamo miliyoni 61 z'amadolari.
Sean Combs uzwi nka P.Diddy cyangwa Diddy yashyize inzu ye iherereye mu gace ka Beverly Hills mu mujyi wa Los Angeles, ku isoko ku kugaciro ka miliyoni 61 z’amadolari (arenga miliyari 80 z’amanyarwanda) nk’uko ikinyamakuru Page Six kibitangaza.
Nubwo hari ibihuha bivuga ko uyu muraperi yashakaga kugurisha iyi nzu mu ibanga, ubu inzu yashyizwe ku isoko ku karubanda amakuru aturuka hafi ya Diddy avuga ko kugurisha iyi nzu bitatunguye abantu ba hafi y’uyu mugabo.
Icyakora iyi nzu iheruka gusakwa n’ishami ry’umutekano mu gihugu (Homeland Security) muri Werurwe mu rwego rw’iperereza ku birego akurikiranyweho birimo gufata ku ngufu, gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko n'ibindi.
Iyi nyubako iherereye muri Triangle izwi cyane ya Platinum, muri Los Angeles, aho abaturaniye iyi nzu ari ibyamamare nka Kylie Jenner hamwe n’umunyabwenge mu ikoranabuhanga Evan Spiegel. Diddy yaguze iyo nzu mu myaka 10 ishize ayiguze akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari.
Inzu y’amagorofa abiri ifite uburebure bwa metero kare 13.000, ifite ibintu byiza cyane nk’ubusitani bwiza, pisine igezweho , ikibuga cya basketball, hamwe na sare ya sinema ishobora kwakira abashyitsi 35.
P.Diddy yashyize umuturirwa we ku isoko nyuma y'igihe gito usatswe n'abashinzwe umutekano
Uyu muturirwa yawushyize ku isoko kuri miliyoni 61 z'amadolari
TANGA IGITECYEREZO