RFL
Kigali

Antoinette Rehema yashimye Imana ku bwa Alpha Rwirangira anayisaba amavuta ahagije mu "Agaherezo"

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:10/09/2024 14:37
1


Umuhanzikazi Antoinette Rehema ukunzwe cyane mu ndirimbo "Kuboroga" yakoze mu nganzo asaba Imana amavuta ahagije mu "Agaherezo" kugira ngo abashe kuba uw'umumaro mu gihe cyanjye, ngira isoko idakama, y'ubuhamya bw'amashimwe.



Mu ndirimbo "Agaherezo", Antoinette Rehema aragira ati "Mukiza wanjye, agakiza kawe niko kabando nicumba, kubaho kwanjye gushingiye ku bushake bugirwa nawe gusa. Reka ninjire ahera mu mbere mpigumire, reka ibihe byose njye nawe tube turi kumwe, ntidutandukane.

Ndinda impuha z'ibicantege bikomeza kumbera intambamyi muri uru rugendo, ndagusaba amaso y'umwuka ngo njye mbone iby'amaso y'umubiri atabona. Aka gaherezo k'utuvuta, unsanganye gatubure cyane, ukuzuze, gasendere.

Yagire amavuta ahagije nsangiza n'abandi maze umwijima w'umwanzi ubise umucyo wanjye. Ngira uw'umumaro mu gihe cyanjye, ngira isoko idakama, y'ubuhamya bw'amashimwe."

Antoinette Rehema yabwiye inyaRwanda ko inganzo y'iyi ndirimbo "Agaherezo" yabaye inyota nini amaranye igihe yo kwegera Imana kurushaho akamenya neza ubwiru bwayo. Ati "Mpabwa ijambo riboneka mu 2 Abami 4:2-4 ari na ho nakuye "Agaherezo". "

Ni icyanditswe gikubiyemo inkuru y'uburyo Elisa yakijije umupfakazi umwenda yari arimo. Haragira hati "Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhira keretse agaherezo k’utuvuta.”

Aramubwira ati “Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike. Maze winjirane mu nzu n’abana bawe ukinge, utwo tuvuta udusuke muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike.”

Iyo ukomeje gusoma icyo cyanditswe haragira hati: "Nuko amusiga aho, yinjirana n’abana be mu nzu arakinga, bamuzanira ibyo bintu asukamo. Nuko ibyo bintu bimaze kuzura abwira umuhungu we ati “Ongera unzanire ikindi kintu.” 

Na we aramusubiza ati “Nta kindi gisigaye". Uwo mwanya amavuta arorera kuza. Hanyuma asanga uwo muntu w’Imana arabimubwira. Na we ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n’abana bawe".

Antoinette ati "Iyi ndirimbo mbere ya byose nyituye umuryango wanjye, umutware n’abana. Yosuwa 24: 14-15. Undi muntu wese wifuza Umwuka Wera mu buzima bwe ndayimutuye niyegera Imana akitandukanya n’ibyaha Umwuka Wera azamubera incuti magara."

Avuga ko 'Agaherezo' yakagereranije n'umuhate cyangwa ishyaka ryo gushakashaka Imana rimwuzuye mu mutima "ku bwanjye neretse Imana ko nifuza byinshi kurusha ibyo nisanze mfite! Nyisaba ko yakuzuza kagasendera ikayagira amavuta ahagije nsangiza abaje bansanga bose ntabe ayanjye gusa. Ahagije nahawe n’Imana ntago yanshirana!!"

Uyu muhanzikazi uzwiho kugira indirimbo zihangitse, urugero "Kuboroga", "Simragido", "Ibinezaneza", "Imbozamarira" n'izindi, avuga ko "Mbere yo guhanga ndabanza nkabisengera cyane hanyuma ibyo Mwuka anganirije ni byo mperaho nandika indirimbo guhitamo Izina ryayo mfata ijambo ubutumwa buyirimo bushingiyeho kandi ryagarutse kenshi mu ndirimbo".

Antoinette Rehema ategerejwe mu gitaramo cya Alpha Rwirangira uherutse gutangaza ko yinjije wese mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ni igitaramo cyiswe "Amashimwe Live Concert" kizabera muri Canada muri Ottawa kuwa 23 Ugushyingo 2024.

Yahishuye ko asanzwe ari umufana ukomeye wa Alpha ndetse akaba yarabye Imana ko yamuzana muri Gospel. Nyuma yo kubisengera, Imana yarabikoze ubu Alpha ari kuririmba gusa indirimbo zihimbaza Imana kandi avuga ko Yesu amuryoheye. Ibi bituma umutima wa Antoinette usendea amashimwe.

Ati "Alpha Rwirangira ndi umufana we kuva ari muri Tusk Project Fame kugeza uyu munsi ndamukunda cyane kandi nasabaga Imana kumuzana muri Gosple. Ishimwe yarabikoze. Mu nzira z’Imana rero yaraduhuje kandi nezezwa no kuba mu bazaririmba mu gitaramo yateguye muri Ottawa."

Yavuze ko atazatenguha abakunzi b'umuziki wa Gospel muri rusange bazitabira iki gitaramo gikomeye gitegerejwe muri Canada. Ati "Abantu nababwira ko tutazabatenguha ndushaho kubasaba kuzitabira cyane "Amashimwe Live Concert" yateguwe n’umuvandimwe Alpha Rwirangira."


Antoinette yavuze ko yahoze asenga Imana ayisaba ko Alpha ajya muri Gospel


Antoinette yahishuye ko indirimbo ze zose azandika nyuma y'ibihe by'amasengesho


Rehema yashyize hanze indirimbo nshya "Agaherezo"

REBA INDIRIMBO NSHYA "AGAHEREZO" YA ANTOINETTE REHEMA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ndayisenga serges6 days ago
    ndamukunze nagomba kubimugezah ko mukunz kugir nawe ubwiw angireh igitekerezo iii nivyonivy





Inyarwanda BACKGROUND