Umunyarwandazi Kenza Johanna Ameloot ufite ikamba rya Nyampinga w’u Bubiligi 2024, ku myaka 22 y'amavuko yinjiye mu mushinga wo gufasha abana bo mu Rwanda bafite uburwayi bw’amaso.
Miss Kenza Ameloot winjiranye mu marushanwa y’ubwiza ya Nyampinga w’ Bubiligi umushinga wo gufasha abana baturuka mu miryango ikennye bakabasha gusubira mu ishuri, ubu ari kubarizwa muri mu Rwanda.
Binyuze muri ‘Light for the World’, uyu mukobwa yifuza gufasha abana benshi bashoboka bafite uburwayi bw’amaso. Yavuze ko yishimira cyane iyi gahunda yinjiyemo.
Yagize ati: ”Uyu munsi nungutse ibintu by’ingenzi ubwo nahuraga n’abana beza ariko bafite ikibazo gishobora gutuma bagira ubumuga bwo kutabona.”
Akomeza agira ati: ”Turimo kubafasha binyuze muri ‘Light
for the World’, kongera kwiyubaka n’umunezero wabo biteye umuhate. Mfite
ishimwe indani muri njye ku bw’amahirwe yo kuba muri iki gikorwa kigamije
guhindurira ubuzima.”
Asaba abantu bose kumushyigikira mu rugendo yatangiye ati: ”Mureke
duhurize hamwe imbaraga duhindurire ubuzima ibihumbi by’aba bana. Twese hamwe
dushobora kubera urumuri isi tukabaha ahaza heza bakwiriye.”
Umunyarwandakazi Kenza Johanna Ameloot yabaye 'Miss
Belgique 2024' ahize abakobwa 32 bari bahatanye muri aya marushanwa y'ubwiza
ngarukamwaka.
Kenza Ameloot w'imyaka 22 wabaye Miss Belgique 2024,
abyarwa n'umunyarwandakazi Gakire Joselyne. Ubusanzwe, Kenza ni
umunyamideli uri mu bagezweho bakiri bato mu Bubiligi.
Yavukiye mu Bubiligi ahigira amashuri abanza
n’ayisumbuye, kuri ubu akaba ari kwiga Kaminuza mu ishami ry’ubucuruzi
mpuzamahanga, akaba n’umunyamideli wabigize umwuga.
TANGA IGITECYEREZO