Kigali

Tumaze imyaka 30 dufite amahoro - Pastor Hortense ku mpamvu y'igiterane 'Rwanda Shima Imana 2024'

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:9/09/2024 16:17
0


Umwigisha w'ijambo ry'Imana Pastor Hortense Mazimpaka yavuze ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana, akaba ariyo mpamvu atumira buri munyarwanda wese kuzitabira igiterane Rwanda Shima Imana.



Pastor Hortense Mazimpaka ni Umushumba Mukuru wa Believers Worship Centre. Ari mu bapasiteri bakunzwe cyane mu gihugu kubera inyigisho ze zubaka imitima ya benshi. Mu butumwa bwe, arasaba abanyarwanda bose kuzitabira igiterane Rwanda Shima Imana 2024 gitegerejwe na benshi muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 2024.

Ati "Ni umwanya wacu twese wo gushima Imana. Umwihariko w'uyu mwaka wa 2024 ni uko tumaze imyaka 30 dufite amahoro. Dufite impamvu nyinshi zo gushima Imana. Abakuru muri twebwe twabonye n'amaso yacu aho igihugu cyacu cyavuye, namwe abatoya mwariyumviye uburyo igihugu cyacu cyacuye mu rupfu".

Uyu mushumba yakomeje agira ati "Dufite impamvu zo gushima Imana. Turashimira Imana yakoresheje abayobozi bacu, tukaba dufite amahoro duhagazemo uyu munsi. Turashimira Imana ku bw'umunyarwanda wese ukunda igihugu, wagize uruhare mu kugira ngo tugire ibyiza duhagazemo uyu munsi.

Rwanda Shima Imana ni umwanya ukomeye ku Banyarwanda wo guteranira hamwe bagashimira Imana "ku bintu byinshi byiza igihugu cyacu cyagezeho mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994".

Iki gikorwa kizahuriza hamwe abayobozi mu nzego za Leta, abikorera n’imyemerere kimwe n’abaturage b’ingeri zose, mu gushimira Imana ku mahoro, umutekano, n’iterambere ry’ubukungu igihugu cyacu gifite muri iki gihe.

Abayobozi b’amatorero ya Gikristo ndetse n’abahanzi b’abaramyi b’ibyamamare bazayobora iki gikorwa mu kuramya no gushimira Imana bivuye ku mutima. Mu bahanzi bamaze kumenyekana bazaririmba muri iki giterane harimo Israel Mbonyi na Gaby Kamanzi.

Aba bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wa Gospel batangaje ko banyotewe no kuzitabira iki giterane ndetse amakuru ahari ni uko ari bamwe mu baramyi benshi bazaririmba muri iki giterane cyo gushima Imana ku bwa byinshi byiza yakoreye u Rwanda mu myaka 30 ishize.

Israel Mbonyi yaragize ati "Nyuma y'imyaka 30 yo kwibohora, Abanyarwanda twese dufite amashimwe adasanzwe. [...] Ndabatumiye mwese muzaze duhimbaze Imana tubwire Imana ko tuyishimye ku mirimo myiza yakoze nyuma y'imyaka 30 yose.

Kandi tunayiragize n'imyaka yose iri imbere. Nzaba mpari, n'abandi baramyi badasanzwe n'abakozi b'Imana hirya no hino. Muzaze mwese, abanyarwanda tuzaterana nk'umuntu umwe, tuvuge kugira neza kw'Imana hanyuma tunasengere n'igihugu cyacu".

Gaby Kamanzi ati "Dufite impamvu nyinshi nk'abanyarwanda zo gushima Imana. Imana yakoze ibintu byinshi kandi bikomeye mu gihugu cyacu. Turi amahoro kandi tumeze neza, twabonye iterambere. Hari impamvu nyinshi nk'abanyarwanda tugomba guhurira hamwe tugashima Imana, cyane cyane nyuma y'imyaka 30. Nzaba mpari n'abandi baramyi".

Umuyobozi Mukuru wa PEACE Plan yateguye iki giterane mpuzamatorero gisanzwe kiba muri mwaka ariko hakaba hari hashize imyaka 5 kitaba, Arikiyepisikopi Dr. Laurent Mbanda, yavuze ko bagiteguye mu kwishimira ibyiza Imana yakoreye Abanyarwanda kuko "Uyu mwaka wa 2024 uruzuza imyaka 30 y’amahoro n’iterambere ridasanzwe mu Rwanda".

Yakomeje agira ati "Ni umwaka u Rwanda rwagizemo amatora ya Perezida n’ay’Abadepite yabaye mu mahoro no mu byishimo birenze urugero. Ni muri urwo rwego, dufite impamvu nyinshi zo gushimira Imana. Turashishikariza abaturage bose kwitabira kugira ngo bazafatanye natwe muri iki gikorwa gifite agaciro gakomeye".


Pastor Hortense Mazimpaka asanga hari impamvu nyinshi zo gushima Imana nk'Abanyarwanda


Igiterane Rwanda Shima Imana kizabera muri Stade Amahoro kuwa 29 Nzeri 2024






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND