Umuhanzi mu njyana gakondo, Yvan Muziki yatangaje ko ari mu myiteguro yo kujya gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bine birimo u Busuwisi n’u Buholande.
Atangaje ibi mu gihe
amaze iminsi ari gukora kuri Album ye nshya yise “Inganzo y’Inkotanyi”, ndetse
arateganya kuzayimurikira Abanyarwanda n’abandi mu gitaramo azakorera mu Mujyi wa
Kigali mu Ukuboza 2024.
Ni Album avuga ‘idasanzwe
kuri njye’ ahanini bitewe n’uko ‘iriho indirimbo zisingiza Inkotanyi, nshingiye
ku kuba zaraduhaye ubuzima, by’umwihariko zatabaye umubyeyi wanjye ubwo yari
yakoreye impanuka mu gihugu cy’u Burundi’.
Yvan Muziki yabwiye
InyaRwanda ko mu gihe ari kurangiza ikorwa ry’iyi Album ari no kwitegura
urugendo agomba gukorera mu bihugu bine byo mu mahanga binyuze mu bitaramo
byamaze kwemezwa n’abantu bamutumiye.
Ati “Maze iminsi mu
biganiro n’abantu bifuza ko mbataramira mu Budage, mu Busuwisi, mu Bubiligi no
mu Buholandi. Kandi mu gihe kiri imbere tuzatangaza amatariki ariko byose uko
ari bine bigomba kuzaba mu Ugushyingo 2024 mbere y’uko nkora igitaramo cyanjye
bwite.”
Si ubwa mbere Yva Muziki
azaba ataramiye mu Bubiligi, kuko yagiye akorerayo ibitaramo byinshi, ariko
kenshi yabaga yatumiwe n’abantu bahabarizwa. Ati “Kuri iyi nshuro ngiye kujyayo
ari njye nyiri gitaramo, urumva ko ari umunsi udasanzwe kuri njye.”
Yvan wamamaye mu ndirimbo
zirimo nka ‘Urugo ruhire’ yasubiyemo afatanyije na Massamba na Marina, yavuze
ko yiteguye kugaragaza ubukungu buri mu muco w’u Rwanda, ari nayo mpamvu
ibihangano bye byubakiye ku gukundisha abantu Igihugu, ubureremboneragihugu,
umuziki gakondo n’ibindi.
Ati “Navuga ko ibi
bitaramo bigamije guhura n’abafana n’abakunzi b’umuziki wanjye. Ariko kandi ni
ibitaramo bigamije kugaragaza umwihariko w’umuco Nyarwanda, umwimerere w’umuziki
nkora ndetse no kuvuga neza Igihugu cyanjye.”
Uyu muhanzi agiye
gukorera ibitaramo muri biriye bihugu, mu gihe umwaka ushize yataramiye mu bihugu birimo u Bufaransa. Ndetse mu ntangiriro z’uyu mwaka yagiye ashyigikira
cyane benshi mu bahanzi ba gakondo bakoze ibitaramo.
Aherutse kugaragara ku
rubyiniro rwa BK Arena, mu gitaramo Massamba Intore yakoze yizihiza imyaka 40
ishize ari mu muziki n’imyaka 30 ishize y’urugendo rw’iterambere rw’u Rwanda.
Ni igitaramo yise “3040 y’ubutore”
kandi yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Ariel Wayz, Ruti Joel, Nziza Francis,
Ikirezi Deborah n’abandi bari bahuriye ku kwizihiza ibigwi bya Massamba Intore.
Yvan Muziki yatangaje ko
agiye gukorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bine
Yvan yavuze ko agiye
gutaramira mu Bubiligi mu gihe asanzwe ahakorera ibitaramo aba yatumiwemo
Yvan Muziki yasobanuye ko ibi bitaramo bigamije guhura n'abafana be, no kumenyekanisha ibyo akora
KANDA HANO UREBEAMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘INTARE’ YA YVAN MUZIKI
TANGA IGITECYEREZO