Umukunzi umwe wa inyarwanda.com yadusabye ko twazamunyuriramo amateka y’ibivejuru bivugwa ko bijya bisura isi. Uyu musomyi yashakaga ko twamusobanurira byimbitse ku bivejuru byo mu bwoko bwa Aliens. Bitewe n’uburyo iyi ngingo isaba ubushakashatsi bwimbitse bikaba bisaba ko tuzayikora mu bice bitandukanye, iki kikaba ari igice cyayo cya mbere.
Abantu benshi bizera ko isi yagiye isurwa n’ibivejuru (Extraterrestes). Bamwe barabyemera abandi bakabihakana bitewe n’urwego rw’ubumenyi runaka babifiteho cyangwa se n’imyemerere yabo. Ese biramutse ari ukuri, byaba biva he? Byaba ari bwoko ki? Bizanwa n’iki? Ni iki bisiga? Iyo bitashye bijya he? Bizagaruka?
"Alien" ni ijambo rikomoka mu rurimi rw’icyongereza, bigasobanura ‘umunyamahanga’ ari nayo mpamvu Alien rishobora gukoreshwa ku muntu mushya mu gace runaka. Inkoranyamagambo yo mu gifaransa ya Larousse isobanura ijambo Alien nk’ikiremwa cyavuye ahandi hatari ku isi (Extraterrestre).
Amateka y’ibivejuru bisura isi ni aya kera ndetse ni maremare cyane. Yavuzweho na benshi , barimo abahanga mu by’ubumenyi bw’isanzure, abashakashatsi banyuranye n’abandi. Ni ingingo abantu benshi bakunda kugiraho amatsiko ndetse na filime mbarankuru (Film Documantaire) cyangwa filime zisanzwe zibivugaho, ziragurwa cyane. Ibiganiro bicishwa ku mateleviziyo bibivugaho bikurikirwa na benshi ku isi, inkuru n’ibitabo bibivugaho ni bimwe mu bisomwa cyane. Ikinyamakuru Le Figaro mu nyandiko yacyo “Extraterrestres: les Américains y croient » , yo muri 2012 cyanditse ko kimwe cya 3 cy’Abanyamerika(36%) bemera ko isi yigeze isurwa n’ibivejuru. Ibi bikaba ari ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na sheni ya Televiziyo yitwa National Geographic, bukorerwa ku banyamerika 1114 bari hagati y’imyaka 21 na 29. Muri ubu bushakashatsi, hagaragajwe ko umwe mu banyamerika 5 nibura azi umuntu wabonye ibi bivejuru.
Amayobera mu iyubakwa rya Pyramides zo mu Misiri
Kuvuga amateka y’ibivejuru bisura isi mu nkuru imwe biragoye ariko muri iki gice turayatangirira mu Misiri (Egypte/Egypt) mu iyubakwa rya Pyramides/Pyramids (Soma piramide) zashyingurwagamo abami bo muri Misiri ya kera bahuriraga ku izina rya Pharaon (soma Farawo). Urubuga rwa Wikipedia rutangaza ko izi Pyramides zari zigenewe gushyingurwamo ba Pharaon ariko n’abandi bantu babaga bakomeye mu bwami bashyingurwamo. Muri abo habaga harimo umwamikazi ndetse n’abandi bayobozi bakuru.
Abashakashatsi benshi bahuriza kukuba izi Pyramides zarubatswe hagati y’umwaka wa 4500 na 2500 mbere y’ivuka rya Yezu/Yesu. Buri imwe igatwara byibuze igihe kingana n’imyaka 20. Izubatswe mu Misiri zibarirwa hagati ya 90 n’ijana, gusa iziherereye mu gace ka Giseh nizo zubakanye ubuhanga buhanitse kugeza n'ubu bukibazwaho na benshi.
Zimwe muri Pyramides zo mu Misiri
Ishusho y'ibisahane(Disques Volants) bivugwa ko Aliens ziziramo zije gusura isi
Ibi bisahane(biri mu kaziga k'umukara) kandi byasanzwe mu nyandiko za kera z'Abanyamisiri, bikaba ikimenyetso ko bo batangiye kubibona kuva kera
Ibishushanyo by'ibivejuru nabyo byagaragaye mu nyandiko za kera z'Abanyamisiri
Urubuga Topito mu nyandiko yarwo Top 10 des mystères des pyramides d’Égypte : des cailloux, mais pas que, yo mu mpera z’umwaka wa 2014, rutangaza ko hatazwi impamvu nyakuri yatumye izi Pyramides zubakwa kuko nta murambo w’umwami n’umwe wigeze uzisangwamo. Kuba nta mubiri wa Pharaon n'umwe wasanzwemo byemejwe kandi na Todd Alexander, umwanditsi w’igitabo kivuga ku bintu bitangaje byabayeho « Ancient Myteries ,Modern Wolrd » . Ikindi gitangaje kuri zo ni uko zubakanganye ubuhanga buhambaye burenze kure cyane ubwenge bwa muntu muri icyo gihe ndetse n’abahanga mu by’ubwubatsi muri iki gihe bakaba batabasha gusobanura mu byukuri uko Pyramides zo mu Misiri zubatswe. Pyramide ya Kheops , inini muri zo niyo ikunda kugarukwaho cyane. Ifite uburebure bwa metero 146, ikagira uburemere bwa toni 6 , amabuye ayubatse(Blocs) akaba agera kuri miliyoni 2,3 rimwe rifite byibuze uburemere bwa toni 2,5. Gusa abandi bashakashatsi ku mateka ya Misiri ya kera (Egyptologues) bo bahamya ko aya mabuye ashobora kuba ari hagati ya 600.000 kugeza kuri miliyoni 4. Abashakashatsi benshi bakunze kwibaza ubuhanga abafundi bubatse Pyramide bakoresheje ngo babashe kuzamura amabuye afite uburemere bungana gutya muri metero hafi 150 iyi Pyramide ifite kandi iterambere ryari rikiri hasi cyane. Ikindi ni uko amwe mu mabuye yubatse Pyramide nini ya Kheops yavanwaga mu gace ka Aswan (Amajyepfo ya Misiri), ni ukuvuga mu biremotero 800 uvuye aho iyi Pyramide yubatse. Yazanwaga nande, atwawe gute ?
Muri Bibiliya havugwamo uburetwa bwakorwaga n’Abisiraheli babukoreshwa na Pharaon, bamwe ndetse bakemeza ko Pyramides zaba zarubatswe nabo. Nyamara abahanga muby’amateka bemeza ko igihe izi Pyramides zubakiwe , Abisiraheri batari bakibarizwa mu Misiri.
Sosiyeti imwe yo mu Buyapani yakoze inyigo kuri Pyramide nini ya Kheops muri 1980, yemeje ko iyo iramuka yubatswe muri iki gihe turimo yari gutwara miliyari 18 z’Amadorali. Abahanga mu mateka (Historiens) bemeza ko uburo bweraga muri Misiri mu gihe cy’umwaka wose, butari guhaza nibura abakozi bubakaga Pyramide ya Kheops mu gihe kingana n’amezi 6 hatabariwemo abandi baturage.
Ibishushanyo by'ibikoresho bigezweho muri iki gihe byasanzwe ku nkuta zo muri Misiri ya kera nacyo ni kimwe gituma benshi bibaza aho ubu bwenge bwo kubona ibizakorwa mu myaka myinshi yo mu gihe kizaza bwavuye
Uburyo Pyramides zo muri Giseh zubatse, zubatse ku buryo bugaragaza amerekezo (Points cardinaux), ubuso bwazo n’ubunini bwazo bukoze kuburyo ukoresheje imibare ubona aho biherereye ku ikarita y’isi (coordonnées géographiques )ndetse zikaba ziherereye ku murambararo w’isi (Diametre de notre planète). Ubumenyi nk'ubu n’ubundi buhamga buhambaye tutarondoye ku iyubakwa ryazo butari bwakageze ku isi abubatsi babukuye he ? Ni uguhurirana (Coincidence)? Niba ikiremwa muntu cyari kitaragira ubuhanga buhanitse nk'ubwubakanywe Pyramides zo mu Misiri, ninde wazubatse ? Haba hari ibindi biremwa byafashije Abanyamisiri mu kuzubaka no kubereka ubwenge bwo kuzubaka ?
Pyramides Kheops ari nayo nini iza mu bintu nyaburanga bihebuje byo mu isi ya kera( sept merveilles du monde antique) ndetse ikaba ari imwe mu bikiriho.
Ibivejuru byaguye muri Roswell 1947 byagizwe ibanga
Uretse ibimenyetso bitangaje bigaragaza ubwenge budasanzwe abantu bo hambere bari bafite, ukuza ku isi kw’ibivejuru ’Aliens’ mu isi y’iki gihe kwatangiye kuvugwa cyane kuva muri 1947 muri Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika mu gace ka Roswell muri New Mexico. Roswell ni umujyi uherereye mu majyepfo ashyira i burasirazuba bwa New Mexico. Aka gace nyuma y’intambara y’isi yose gafatwa nk’agace kakunze kubikwamo amabanga menshi. Hagiye hakorerwa amasuzuma anyuranye harimo nk’igeregezwa rya V2; icyogajuru cy’Abadage, Abanyamerika bashakaga kwigana ryabereye i White Sands ndetse bivugwa ko ariho hantu Bombe ya mbere ya kirimbuzi (Bombe Atomique) yakorewe isuzuma ku itariki 16 /07/1945 muri Alamogordo, utu duce twose duherereye muri Roswell. Ikibuga cy’indege cya gisirikare cya Roswell nicyo cyonyine cyari gifite ubushobozi bwo kurasa Bombe atomique.
Mu minsi 2 ya mbere y’ukwezi kwa Nyakanga 1947, ibyuma bigenzura ikirere (Radar) byo ku kibuga cy’indege cya Holloman byafashe amajwi y’ibintu bitazwi. Muri iyo minsi ngo hagaragaye ibintu biguruka mu kirere bitazwi inkomoko ((Unidentified Flying Objects) bigera kuri 88 nk'uko byatanzwemo ubuhamya na miliyoni 10 z’Abanyamerika babarizwaga muri Leta 24. Ku itariki 05/07/1947, abantu amagana batangaje ko babonye ibisahane biguruka (Disques Volant) mu kirere cya Leta ya Oregon, Idaho, Louisiane, Michigan, n'iya Pensylvanie. Hari tariki 07 Nyakanga 1947 ubwo ikintu cyari giturutse mu kirere cyaguye muri Roswell mu murima w’umuturage witwa Mac Brazel ahantu hatari hatuwe cyane, nawe ahita ajya kubimenyesha inzego za gisirikare. Colonel William Blanchard wari ukuriye ako gace muri icyo gihe yahaye uyu muturage umusirikare ufite ipeti rya Major (Major Jessie Marcel) ngo amuherekeze bajye kureba icyo aricyo. Ibisigazwa by’icyari cyaguye mu murima wa Blaser ngo byari ibintu bidatwikika kandi bitabasha gushwanyaguzwa. Ku itariki 08/07/1947 Colonel William Blanchard yategetse ko ahaguye ikivejuru hazitirwa. Mbere y’uko igisirikare kizitira aho hantu, Grady Barnett wari wubashywe muri ako gace yatangaje ko yahageze mbere y’uko igisirikare kihagera abasha kubona icyo cyogajuru ndetse n’imibiri y’ibiremwa 4 bidasanzwe. Nyuma y’uko Colonel Blanchard yerekewe ibisigazwa by’icyo cyogajuru yategetse Lieutenant Walter kujya gutangaza ko bafite icyo twakwita ikiguruka kidasanzwe (soucoupe volante). Amakuru yakwiriye hose binyujijwe mu binyamakuru ariko nyuma y’amasaha atatu gusa, Général Roger Ramey yanyomoje aya makuru atangaza ko icyabonywe ari igipira kinini gipima ikirere (Ballon Meteologique). Uyu mu Generali yasobanuye ko iyo Ballon ari iyo bifashishaga mu mushinga bise ’Mogul’ wo kugenzura intwaro za kirimbuzi z’Abasoviyete.
Uku niko icyaguye muri Roswell cyari giteye
Perezida Eisenhower bivugwa ko yahuye na Aliens inshuro zigera kuri 3
N'ubwo hahise habaho kwivuguruza ku ruhande rw’igisirikare, ndetse ibyabereye muri Roswell bigakomeza kugirwa ibanga rikomeye, urubuga rwa Wikipedia rutangaza ko muri 1978 Lieutenant-Colonel wari warasezerewe mu ngabo Jesse Marcel, wageze bwa mbere ahari ibisigazwa by’icyo kivejuru , mu kiganiro bagiranye, yemereye umushakashatsi ku bintu biguruka mu kirere bitazwi (ufologue) Stanton Friedman ko koko ibisigazwa bw’icyo cyogajuru cyaguye muri Roswell byari iby’ikintu giturutse ku wundi mubumbe utari isi (Extraterrestre). Yongeyeho ko ibisigazwa Général Ramey yeretse itangazamakuru ataribyo Major Jessie Marcel yari yavanye aho byabereye.
Ikinyamakuru cya Rosweell Daily Record cyahise cyandika amakuru y'ikivejuru cyaguye
Nyuma inkuru yaje kuvuguruzwa
Uku niko Ballon Meteologique iba iteye
oger
Major Jesse Marcel ,umusirikare wa mbere wageze aho icyogajuru cy'ibivejuru cyari cyaguye
Uwahoze akorera urwego rw’ubutasi rwa Amerika CIA (Central Intelligence Agency), muri 2012 yemeje ko koko icyaguye muri Roswell cyari ikivejuru. Ibi byatangajwe n’ikinyamakuru Gentside mu nyandiko yari ifite umutwe ugita uti « Affaire Roswell : un ex-agent de la CIA affirme qu'il y a bien eu un OVNI ». Chase Brandon wamaze imyaka 25 muri CIA mu kiganiro yagiranye na Huffington Post yagize ati « Ntabwo yari Ballon Meteologique nk'uko byatangajwe ahubwo cyari ikintu kiguruka kitari giturutse kuri uyu mubumbe wacu. Chase Brandon yakomeje atangaza ko aya mabanga yayabonye mu mwaka wa 1990 ndetse ahamya ko ibyo abantu bajyaga bibwira kuri Aliens ari ukuri.
Nyuma y’ibyabereye muri Roswell , Amerika ngo yaba yarashyizeho agace k’ibanga kazwi nka Zone 51 cyangwa Area 51 izajya ikorerwamo ubushakashatsi ku bivejuru ihereye ku byari byaguye muri Roswell nk'uko twabibonye mu nkuru ivuga kuri aka gace k’ibanga ndetse akaba ngo ariho hakorerwa intwaro z’ibanga n'indege zo mu rwego rwo hejuru. Ubwenge bwo kuzikora ngo bakaba babuhabwa na Aliens batangiye gukorana nyuma y’ibyabereye muri Roswell.
KANDA HANO USOME INKURU IVUGA KU GACE K'IBANGA KA ZONE 51/AREA 51 N'IBIHABERA
Mu nyandiko yacyo yo muri 2012 yari ifite umutwe ugira uti «Eisenhower a rencontré des extraterrestres à trois reprises», ikinyamakuru Slate cyatangaje ko Perezida Eisnenhower wayoboye Amerika muri 1953-1961 yabonanye na Aliens inshuro eshatu ndetse ngo baza kugirana n’amasezerano y’ubufatanye na Aliens zo mu bwoko bwa ‘Aliens Gris’ . Timothy Good wahoze akora muri Guverinoma ya Amerika niwe watangarije ikinyamakuru BBC2 iby’aya mabanga.
Nk'uko ikinyamakuru Huffington Post kibitangaza, ngo uguhura kwa mbere kwabaye muri 1954, kubera muri Holloman Air Force mu gace ka New-Mexico twavuze haruguru. Icyo gihe ngo uyu muperezida yari aherekejwe n’abakozi ba FBI (Federal Bureau of investigation)ndetse n’abandi bantu.
Si Thimothy wari ubaye uwa mbere mu gutangaza ko Perezida Eisnhower yaba yarahuye na Aliens kuko mu mwaka wa 2010 hasakaye amashusho y’umugabo witwa Henry McElroy Jr. wahamyaga ko yabonye gihamya y’ubutumwa bwari bugenewe Eisnhower. Ubwo butumwa bw’ibanga , bwavugaga ko Aliens ziri muri Amerika ndetse ko Eisnhower yashoboraga guhura nazo. Eisnhower ngo ni umwe mu baperezida ba Amerika bakunze kugaragaza ibyiringiro ko uretse ku isi, hari indi migabane ibaho ubuzima n’ibindi biremwa.
Uracyafite amatsiko ku bivugwa kuri Alien. Ibyo wibaza ndetse n’ibindi udasobanukiwe uzabimenyere mu nkuru zacu zitaha zivuga kuri iyi ngingo.
Ese koko habaho ibindi biremwa bituye kuyindi migabane biza gusura isi ?Ibi biremwa nibyo bivugwaho guha Leta n’izindi Leta zikomeye ku isi , ubuhanga bunyuranye bwo gukora intwaro zigezweho za kirimbuzi. Ubu buhanga buvugwa ko butangwa na Aliens buguranwa iki ? Abaperezida ba Amerika bavuga iki kuri Aliens ?Bibiliya na Korowani bivuga iki ku bivejuru ? Ntuzacikwe igice cya 2 cy’iyi nkuru.
Ubwunganizi ,icyo udasobanukiwe, ingingo ushaka ko twazandikaho mu nkuru zitaha watwandikira kuri avichris2810@gmail.com.
TANGA IGITECYEREZO