Uyu munsi ni kuwa Mbere w’icyumweru cya 47 mu byumweru bigize umwaka, tariki 25 ugushyingo ukaba ari umunsi wa 330 mu minsi igize umwaka usigaje iminsi 36 ngo ugere ku musozo.
Uyu munsi ni Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya ihohoterwa rikorwerwa abagore ku isi (International Day for the Elimination of Violence against Women).
Usanga ibintu
biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ari byinshi cyane ariko uyu
munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu
mateka y’isi.
Iby’ingenzi byaranze uyu
munsi mu mateka y’isi:
1759: Umutingito ukomeye
wateye mu gice cy’inyanja ya Mediterrane usenya igice kinini cy’imijyi
ya Beirut na Damascus ndetse uhitana ababarirwa hagati
y’30,000-40,000.
1783: Nyuma y’amezi
3 hasinywe amasezerano y’i Paris hagati ya Leta zunze ubumwe za Amerika
n’ubwongereza bukemera guha Amerika ubwingenge, ingabo za nyuma z’ubwongereza
zavuye mu mujyi wa New York.
1947: Sinema: Abagera ku
10 bari bakomeye muri sinema ya Amerika bafungiwe inzira kubera ibitekerezo
byabo bya politiki aho bashinjwaga gushyigikira ibitekerezo bya Gikomunisiti.
Iki gikorwa cyahawe izina rya Red Scare.
1984: Abahanzi bo
muri Amerika 36 bakomeye bari bayobowe na Michael Jackson bateraniye muri
studio ya Notting Hill bakora indirimbo "Do They Know It's
Christmas" yamenyekanye nka “We Are The World” mu rwego rwo gukusanya
amafaranga yo gufasha muri Afurika by’umwihariko mu ihembe rya Afurika
(Ethiopia) hari kugarijwe n’amapfa n’inzara.
1992: Inteko
y’igihugu cya Czechoslovakia yatoye itegeko rigabanya iki gihugu mo kabiri
havamo repubulika ya Czech na Slovakia kuva mu ntangiriro z’umwaka w’1993.
1999: Umuryango
w’abibumbye washyizeho umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihohoterwa
rikorerwa abagore mu rwego rwo kwibuka urupfu rw’abagore 3 biciwe mu kurwanya
igitugu cya Rafael Trujillo wategekaga igihugu cya Repubulika ya Dominikani.
Ababonye izuba uyu munsi:
1844: Karl Benz,
umukanishi akaba n’umushoramari w’umudage, akaba ariwe washinze uruganda rukora
imodoka rwa Mercedes-Benz nibwo yavutse aza kwitaba Imana mu 1929.
1915: Augusto
Pinochet, perezida wa 30 wa Chili nibwo yavutse aza gutabaruka mu 2006.
Pinochet yamenyekanye cyane hamwe na Che Guevara na Fidel Castro mu guharanira
impinduramatwara muri Amerika y’amajyepfo.
1981: Xabi Alonso,
umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.
1981: Barbara Pierce
Bush, umukobwa wa Perezida George W. Bush nibwo yavutse.
1986: Katie Cassidy,
umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi wamenyekanye nka Laurel muri
filime y’uruhererekane Arrow nibwo yavutse.
1990: Rye Rye, umuraperi,
umubyinnyi akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.
Abitabye Imana uyu
munsi:
1920: Gaston
Chevrolet, umukinnyi w’amasiganwa y’amamodoka akaba akomoka mu muryango wakoze
imodoka za Chevrolet yitabye Imana, ku myaka 28 y’amavuko.
1997: Hastings Banda, Perezida wa mbere wa Malawi yaratabarutse.
TANGA IGITECYEREZO