Kigali

Mobutu Sese Seko yageze ku butegetsi bwa DR Congo! Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:24/11/2024 8:47
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 24 Ugushyingo ni umunsi wa 328 mu igize umwaka, hasigaye igera kuri 37 ukagera ku musozo.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1859: Umuhanga mu mihindagurikire y’Ibinyambuzima Charles Darwin yashyize ahagaragara Igitabo yise ’On the Origin of Species’, isabukuru yacyo ikunze guhabwa inyito y’umunsi w’impinduka.

1932: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Mujyi wa Washington, ibiro by’iperereza bikorera imbere muri iki gihugu bizwi nka FBI byafunguye inzu ikorerwamo isuzuma (FBI Lab).

1963: Mu ntambara ya Vietnam, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Lyndon B. Johnson yemeje ko igihugu cye kigiye gukomeza gushyigikira Vietnam y’Amajyepfo mu buryo bw’ubukungu n’igisirikare.

1965: Joseph Désiré Mobutu yageze ku butegetsi bwa DR Congo, aba Perezida wa kabiri w’iki gihugu. Yahise agihindurira izina acyita Zaïre mu 1971, yamaze imyaka irenga mirongo itatu aza guhirikwa ku butegetsi n’inyeshyamba mu 1997.

1966: Impanuka y’indege TABSO 101 yabereye hafi ya Bratislava mu cyahoze ari Czechoslovakia igwamo abantu bagera kuri 82.

1974: Abashakashatsi Donald Johnson na Tom Gray bavumbuye ibisigazwa bigera ku mpuzandengo ya 40% ry’igufa ry’umukurambere wiswe Australopithecus afarensis uhabwa agatazirano ka Lucy. Iyi yabaye imvano y’uko itsinda rya The Beatles rihanga indirimbo ya Rock bise ’Lucy in the Sky with Diamonds’. Ibi bisigazwa babikuye mu kibaya cya Awash mu gihugu cya Ethiopia.

2006: Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wabaye mubi nyuma y’impapuro zo guta muri yombi abayobozi bakuru b’u Rwanda zari zatanzwe n’umucamanza Jean-Louis Bruguière.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1952: Norbert Haug, wabaye Umuyobozi w’Uruganda rwo mu Budage rukora imodoka za Siporo, Mercedes-Benz.

1971: Cosmas Ndeti, wabaye umukinnyi w’imikino ngororangingo.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1991: Freddie Mercury, yabaye umuririmbyi ukomoka muri Tanzania.

2010: Huang Hua, yabaye umunyapolitiki wo mu Bushinwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND