Bruce Melody umwe mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane mu gihugu ahamya ko ari umukristo mu itorero rya ADEPR Kanombe ariko akaba adakunze kujya gusenga inshuro nyinshi bitewe n’amaso y’abantu bamurangarira iyo yinjiye mu rusengero.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Bruce Melody uherutse kuba uwa kabiri mu irushanwa Primus Guma Guma Super Star ribaye ku nshuro ya 5, yatangaje ko afite gahunda yo gukorera Imana no kuririmba indirimbo ziyihimbaza ariko akaba agira ikibazo cyo kujya mu rusengero abantu bakamurangarira kuva yinjiye kugeza atashye.
Bruce Melody na Knowless ku munsi wa nyuma wa PGGSS5
Bruce Melody avuga ko umuntu iyo amaze kuba icyamamare, ahantu hose agiye abantu benshi ahura nabo bamurangarira. Ibyo nawe bikaba biri kumubaho cyane, gusa kuri we bikaba biri kumubuza kujya gusenga cyane kuko iyo agiyeyo abantu bamurangarira aho gukurikirana umwigisha w’ijambo ry’Imana. Bruce Melody aganira n’inyarwanda.com yagize ati:
Nsengera muri ADEPR Kanombe ariko si nkunze kujyayo cyane kuko iyo umaze kuba umu star (icyamamare),ujya gusenga abantu bakakurangarira aho gukurikirana gahunda z’amateraniro. Kujyayo (mu rusengero) bituma abantu benshi barangara ntibakurikirane pasiteri,niyo mpamvu ntakunze kujya gusenga cyane. Mfite gahunda yo kuririmba indirimbo nyinshi zihimbaza Imana kuko na mbere twahoze muri korali kandi n’ubu turacyasenga.
Bruce Melody witangira ubuhamya ko yatangiriye umuziki muri korali, ahamya ko mu minsi ishize, Umwuka w’Imana yamutegetse gukora indirimbo ihimbaza Imana akaba yarayikoranye n’umuhanzi Regy Banks. Iyo ndirimbo ya Bruce Melody yitwa “Njya imbere” yayikoze ngo agamije kwiyambaza Imana no kuyishimira ibyo yamukoreye byose nyuma yo kumenya neza ko ibyo afite byose no kuba ariho agihumeka abikesha Imana.
Bruce Melody mu gitaramo cya Serge Iyamuremye
Kuwa 30 Kanama 2015, Bruce Melody yitabiriye igitaramo cya Serge Iyamuremye cyabereye muri Serena Hotel i Kigali, akaba yaragaragaye ahimbaza Imana kandi ubona bimurimo... Muri icyo gitaramo cya Serge nabwo benshi baramurangariye we na King James ndetse benshi bashyira amajwi hejuru basaba Aline Gahongayire wari uyoboye iki gitaramo ko yaha ikaze abo bahanzi bakabaririmbira ariko ubusabe bwabo ntibwahabwa agaciro.
Bruce Melody ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo z’urukundo bamaze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo urubyiruko. Azwi cyane kandi akunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka: Tubivemo, Uzandabure, Telefone, Hallo, Ndakwanga, Ntujya unkinisha n’izindi.
Umva indirimbo indirimbo 'Njya imbere' yakoranye na Regy Banks
TANGA IGITECYEREZO