Kigali

Musanze na Gatsibo nizo zegukanye ibikombe mu irushanwa ry'umupira w'amaguru rya Airtel Rising Stars

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:21/07/2015 9:59
0


Ikipe ya Les Abeilles yari ihagarariye akarere ka Musanze mu bahungu n’ikipe ya Centre ya Kiramuruzi yari ihagarariye akarere ka Gatsibo mu bakobwa nizo zegukanye ibikombe bya Airtel Rising Stars, mu mikino ya nyuma yabereye mu karere ka Musanze.



Ikipe ya Les Abeilles y’ i Musanze na Centre ya Kiramuruzi yari ihagarariye Gatsibo nizo zabashije kugera ku mukino wa nyuma yo gusezerera andi makipe byari bihanganye yari yaturutse impande zose z’ igihugu. Aya makipe yombi yahuriye ku mukino wa nyuma yagaragaje ishyaka n’ imbaraga ndetse no guhangana bidasanzwe ugereranije n’ imyaka bariho cyane iko iri rushanwa rigenewe abakinnyi batarengeje imyaka 15 y’ amavuko.

teddy

Umuyobozi wa Airtel mu Rwanda Teddy Bhullar(ibumoso) nawe yari ahari

abakinnyi

Airtel Rising Stars yitabirwa n' abakinnyi bakiri bato

Nyuma y’ uko iminota y’ umukino irangiye nta kipe n’ imwe ibashije kureba mu izamu ry’ iyindi, byabaye ngombwa ko hiyambazwa za penaliti maze Les Abeilles yari imbere y’ abafana bayo isekerwa n’ amahirwe itsinda penaliti 4-3 za Gatsibo.

Mu bahungu kandi nanone ikipe ya Miroplast yari ihagarariye Akarere ka Kicukiro yatsinze Rusizi United kuri penaliti 3-2, nyuma y’aho iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Mu bakobwa naho ikipe ya Gatsibo yabashije kwitwara neza imbere y’ umuyobozi w’ aka karere wari waje kubashyigikira maze itwara igikombe ikipe ya Gatagara yari ihagarariye akarere ka Nyanza, kuri penaliti 4-3, nyuma y’ uko umukino warangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Ikipe yatwaye igikombe ku rwego rw’ igihugu mu bahungu n’ abakobwa zahembwe ibikombe bya zahabu, zambikwa imidali  ndetse na sheki y’ amafaranga ibihumbi 200 by’ amanyarwanda kuri buri kipe. Ikipe zabaye iza kabiri nazo zigenerwa ibikombe bya Feza n’ amafanga ibihumbi 150, hanyuma ikipe ya gatatu n’ iya kane nazo zigenerwa ibihembo.

musanze

Les Abeilles ya Musanze yegukanye igikombe cya Airtel Rising Stars uyu mwaka wa 2015

ibihembo

Amakipe ane ya mbere yahawe ibihembo bishimishije 

Nyuma y’ iyi mikino Nyampinga Clementine ushinzwe iyamamazabikorwa n’ itumanaho muri Airtel Rwanda yatangaje ko iri rushanwa rya Airtel Rising Stars ryagenze neza kurusha andi abiri yaribanjirije, avuga ko uyu mwaka bazafatanya na FERWAFA bagakomeza gukurikirana aba bana kuburyo bazavamo ibikomerezwa.

Nyampinga Clementine yagize ati “ Intego ya Airtel ntabwo ari ugucuruza internet, telefoni n’irindi tumanaho gusa ahubwo n'ibi bikorwa bifasha abanyarwanda gutera imbere birimo kandi iri rushanwa ryagenze neza kurusha andi yaribanjirije.”

abasifuzi

Abasifuzi bafashije iri rushanwa kugenda neza

akarasisis

Irushanwa ryatangijwe n' akarasisi karyoheye ijisho

akarasisi

Bande ya Airtel nayo yari yabukereye

Uyu mwaka irushanwa rya Airtel Rising Stars ryari ryitabiriwe n’ amakipe 60, muri yo harimo amakipe 48 y’ abahungu na 12 y’ abakobwa, rikaba risize rihaye amahirwe abana benshi cyane yo kwigaragaza babona umwanya uhagije wo gukina.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND