Umuyobozi wa MTN yatangaje ko nyuma yo kubaka iminara mishya bakagerageza internet iri ku muvuduko wa 5G, iratangira gukoreshwa mu gihe cya vuba cyane.
Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye ku wa gatanu tariki ya 14 Werurwe 2025, Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Mapula Bobibe yavuze ko imyiteguro yo gutangira gukoresha internet iri ku muvuduko wa 5G igeze kure ndetse uyu mwaka hagati ikabaza yaratangiye gukoreshwa.
Nyamara nubwo iyi internet yo ku muvuduko wa 5G igiye gutangira gukoreshwa mu gihe cya vuba, hari ahantu hamwe na hamwe hatari hagera intentet yihuta cyane nk'uko MTN ibyifuza n'abakiriya babo ari nabyo ishyize imbere kuruta ibindi.
Zimwe mu mpamvu zituma iyi internet itihuta ndetse binagorana, harimo ikibazo cy'imiterere y'u Rwanda kubera imisozi yarwo bituma ahagakwiye gukora iminara ibiri hasabwa iminara itandatu ndetse n'ibikorwaremezo bitari byakwira hose nk'umuriro.
Umuyobozi wa MTN mu Rwanda, Mapula Bobibe yagize ati "Turi gukorana n'abatekenisiye kugira ngo dukemure tunashakire umuti w'ikibazo cya network zigenda gake cyane cyane mu bice by'icyaro cyane cyane ahari imisozi."
Kugira ngo umuntu abashe gukoresha internet ya 5G, agomba kuba afite telephone nziza yabasha kuyakira niyo mpamvu gahunda ya 'Macye Macye' yaba ari ingenzi ku gufasha abakiriya ba MTN babashe kubona telephone zakira iyi internet.
Umuyobozi ushinzwe ibya Macye macye muri MTN, yavuze ko iyi gahunda yabaye ihagaze gato kugira ngo babanze bakemure bimwe mu bibazo byabonetse muri iyi gahunda hanyuma banabikosore neza kugira ngo indi gahunda nshya izaza, ntizateze abakiriya bayo ikibazo.
Nyamara nubwo iyo gahunda nshya itari yajya hanze, MTN yatangaje ko igiye kujya ikorana n'inganda zikora telephone ubwazo hanyuma abakiriya ba MTN bagafashwa mu Kubona telephone mu buryo bworoshye.
Kugeza aka kanya, MTN ikoresha internet y'umuvuduko wa 4G aho mu gihugu ikora neza ku kigero cya 87% mu gihe internet ya 3G iri ku kigero cya 99.7%.
MTN Rwanda yatangaje izamuka rya 4.6% mu nyungu yaturutse ku serivisi, bitewe n’izamuka ry’abakoresha serivisi zayo no gutera imbere gukomeye kwa Mobile Money. Mu gihembwe cya Kane cya 2024, inyungu ya MTN Rwanda havuyemo imisoro yageze kuri miliyari 5.3 Frw, ivuye ku gihombo cya miliyari 10.8 Frw yari yagize mu mezi icyenda ya mbere ya 2024. Ibi byerekana izamuka rya 328.9% ugereranyije n’igihembwe cya kane cya 2023, bikaba bishingiye ku kunguka kwa serivisi no ku micungire myiza y’ishoramari.
MTN Rwanda yagaragaje izamuka rya 5.1% ry’abakiriya bakoresha serivisi zayo buri gihe, bagera kuri miliyoni 7.6, bituma ishimangira umwanya wayo wa mbere ku isoko ry’itumanaho mu Rwanda. Mobile Money yagize izamuka rya 30.3%, bitewe no kwiyongera gukomeye kw’abakoresha serivisi z’ikoranabuhanga mu mafaranga.
Ku rundi ruhande, amafaranga yinjijwe na serivisi za internet yazamutseho 0.2%, cyane cyane bitewe n’uko buri mukiriya yakoresheje internet ku kigero cya 35.7%, kiri hejuru ugereranyije n’umwaka ushize, bikaba byaratewe no gutangiza paki ziciriritse za internet.
Umuyobozi wa MTN yatangaje ko muri uyu mwaka hagati, internet ya 5G itangira gukoreshwa mu Rwanda
Uwari uhagarariye gahunda ya Macye Macye yatangaje ko hari indi gahunda bari gukoraho ku buryo itazongera guteza ibibazo abantu bazayigana
Umuyobozi wa MTN avuga ko muri iki gihembwe gishya batangiye, gahunda ni uguhangana n'ikibazo cya network zigenda gacye
ku wa gatanu, nibwo MTN yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru bagaruka ku musaruro w'igihrmbwe cya nyuma cy'umwaka wa 2024
TANGA IGITECYEREZO