RURA
Kigali

Umuyobozi wa NBA yatangaje umushinga wo kugaba ishami i Burayi

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/03/2025 9:18
0


Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) ryatangaje ko riri mu biganiro byo gushyiraho shampiyona nshya y’umwuga ku mugabane w’u Burayi ku bufatanye na FIBA, umuryango uyobora uyu mukino ku isi.



Komiseri wa NBA, Adam Silver, ni we watangaje aya makuru ku wa Kane, avuga ko nyuma y’imyaka myinshi y’ibiganiro, ubu ari igihe gikwiye cyo gutera indi ntambwe.

Adam Silver yavuze ko iyi shampiyona nshya izaba ifite amakipe 12 afite amasezerano arambye adashingiye ku musaruro, mu gihe andi ane azajya ahindurwa buri mwaka. Gusa, yavuze ko ibi bishobora guhinduka bitewe n’uko ibiganiro bizagenda bigera ku cyemezo cya nyuma.

Adam Silver yagize ati: "Tumaze imyaka myinshi tuganira ku mahirwe ashoboka ku mugabane w’u Burayi, ariko twumva ko ubu ari cyo gihe gikwiye cyo gutera intambwe ikurikiraho. Turiteguye gukorana na FIBA kugira ngo dushobore gushyiraho iyi shampiyona nshya.

Iyi shampiyona nshya ishobora guhanganira isoko na EuroLeague, shampiyona y’Uburayi ubu iza ku mwanya wa kabiri nyuma ya NBA. Gusa, ubuyobozi bwa NBA na FIBA ntibwashatse kugira byinshi butangaza kuri uyu mushinga, kuko ukiri mu cyiciro cy’ibiganiro. Silver yagize ati: "Nta kintu kirafatwaho umwanzuro, turacyaganira."

Umunyamabanga Mukuru wa FIBA, Andreas Zagklis, yavuze ko ibiganiro bikomeje, ati: "Intego yacu ni ugirana ibiganiro n’amakipe kugira ngo turebe uko twakora shampiyona ifite imbaraga."

Amakuru avuga ko NBA yamaze kwegera amakipe akomeye i Burayi nka Paris Saint-Germain (PSG), Manchester City, Arsenal, Real Madrid na Fenerbahce kugira ngo abe mu bagize iyi shampiyona nshya. Ibi byerekana ko NBA ishaka gukurura abakunzi benshi no kongera agaciro k’uyu mukino i Burayi.

Biteganyijwe ko iyi shampiyona izaba ifite ubuyobozi busangiwe hagati ya NBA n’abashoramari, kandi amakipe azajya agurwa ku giciro byibura cya miliyoni 500$. Iki gitekerezo ni kimwe mu bizasuzumwa mu minsi iri imbere kugira ngo hamenyekane uko shampiyona nshya izaba iteye n’uburyo izagirira akamaro umukino wa Basketball ku rwego mpuzamahanga.

 

Adam Silver yatangaje ko NBA iri mu biganiro na FIBA byo gukora shampiyona ikomeye ya NBA ku mugabane w'Iburayi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND