Umukobwa w’imyaka 14 yishwe arashwe na mugenzi we biganaga mu ishuri rimwe ku bwo gutonganira mu modoka barimo bataha bava ku ishuri.
Ikinyamakuru
New York Post gitangaza ko uyu mukobwa w’imyaka 14 yarasiwe i Texas ahita ahasiga
ubuzima akaba yarashwe n’umwana w’imyaka 13 biganaga.
Anaya
Zachary yarashwe inshuro enye ubwo mu kibuga cy’imikino kiri hanze y’inyubako
y’amacumbi i Baytown, mu birometero 40 mu burasirazuba bwa Houston ndetse
umubyeyi wari ufite umwana nawe akaba yarakomerekeye muri iryo rasana nk’uko
polisi yabitangaje.
KPRC
2 itangaza ko uyu mwana w’imyaka 13 utatangajwe amazina ye kubera imyaka ye,
yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho icyo cyaha acyekwaho.
Uwo
muhungu yarashe Zachary nyuma y’uko bashwanye mu modoka itwara abanyeshuri
ibajyana iwabo bavuye ku ishuri rya Baytown Junior Middle School uwo munsi,
nk’uko nyirakuru wa Anaya, Sonya Stanford, yabibwiye icyo kinyamakuru.
Uyu
mwana yagiye iwabo abatura imbunda hanyuma yambara imyenda y’imikara n’agapfukamunwa
ko guhisha isura, hanyuma asanganira Anaya aramurasa ahita ahasiga ubuzima.
"Yari
umwana mwiza, w’intangarugero mu ishuri. Nta kibazo na kimwe yagiraga. Yubahaga
abantu.” Sonya Stanford avuga urwibutso umwuzukuru we amusigiye.
Uyu
mukecuru yavuze ko ababyeyi b’uyu mwana batagakwiye kuba barabitse imbunda aho
umwana abona kandi ko batagakwiye kuba barayibikanye n’amasasu yayo kuko nyuma
yo guserera, Anaya ntabwo yari akirakariye uyu mwana w’umuhungu ahubwo yifuzaga
kumubabarira.
TANGA IGITECYEREZO