RURA
Kigali

Sandra Amahirwe wo mu Inganzo Ngari yashinze kompanyi yakira abantu yise 'Ihirwe Services & Protocol'

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/03/2025 18:17
1


Muri kompanyi usanzwe uzi zikora neza ibijyanye na Protocol mu Rwanda, wongeremo 'Ihirwe Services & Protocol' yatangijwe na Sandra Amahirwe wamamaye mu Itorero Inganzo Ngari, ndetse ahubwo 'Ihirwe Services & Protocol' uyishyire ku mwanya wa mbere.



"Protocol" ni uburyo cyangwa sisiteme y'amahame asobanutse agenga imyitwarire, imikoranire n'imyiteguro mu gihe cy'ibikorwa bitandukanye yaba inama, ubukwe, amateraniro, igitaramo n'ibindi. Ni mu rwego rwo gukurikirana neza gahunda y'ibikorwa no kubaha/kwakira neza abanyacyubahiro, abakuru cyangwa abashyitsi mu buryo bwihariye.

Buri muntu wese utegura igikorwa runaka, akenera itsinda rikora Protocol mu buryo bw'umwuga mu kwirinda akajagari. Protocol nziza igira uruhare runini mu migendekere myiza y'ibikorwa n'ibirori bitandukanye, akaba ari yo mpamvu abategura ibitaramo, inama n'ubukwe, bashishoza cyane mu guhitamo abanyamwuga mu kwakira neza abantu (Protocol).

Ntuvunike ushakisha abagufasha muri Protocol mu bikorwa uri gutegura kuko nkuzaniye amakuru utigeze wumvisha amatwi yawe y'abanyamwuga byahamye bazatuma ibirori byawe byirahirwa na buri wese. Uti 'abo ni ni bande'?. Ni "Ihirwe Services & Protocol", kompanyi nshya mu bya Protocol yiyemeje kuvugutira umuti ibibazo byose biri mu buryo abantu bakırwa.

Ubudasa bwa Ihirwe Services & Protocol buruzuzanya n'ibyagarutsweho n'inzobere mpuzamahanga mu kwakira abantu, Diane Brown, wagiriye abantu inama ikomeye akabasaba guha agaciro cyane ibijyanye na Protocol. Nk'uko tubicyesha FIU College of Arts, Science and Education, yaragize ati: "Ntugashyireho gusa icyumba, shyiraho uburambe".

Diane Brown yumvikanishije ko Protocol nziza atari umuhango wo gushyiraho ahantu runaka hari bukoranire abantu, ahubwo ubunyamwuga n'uburambe ni ingenzi mu kwakira neza abantu ibizwi nka Protocol. Hakenewe serivisi nziza mu kwakira abantu no kubakirana ubwuzu n'akanyamuneza nk'uko biri gukorwa na Ihirwe Services & Protocol iri kwirahirwa na benshi.

Nubwo mu Rwanda hari kompanyi nyinshi zikora ibijyanye na Protocol, hari impamvu nyinshi zo gukorana na Ihirwe Servies & Protocol yashinzwe na Sandra Amahirwe usobanukiwe neza ibijyanye no kwakira abantu dore ko amaze imyaka myinshi abyina mu Inganzo Ngari imaze kogoga amahanga bayaratira u Rwanda. Aho hose yaharahuye ubumenyi n'ubunararibonye muri Protocol.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Sandra Amahirwe yavuze ko umwihariko wa Ihirwe Services & Protocol ari ugutanga serivisi nziza "zihumura", gutanga akazi ku rubyiruko ruzakorana n'iyi kompanyi. Yavuze ko yayishinze mu ntangiriro za 2025 nyuma yo "kubona ibirori byinshi tubyinamo bikeneye Protocol kandi mu buryo bunoze".

Uyu mukobwa usanzwe ari umushabitsi mu mwuga w'ubudozi, akaba afatwa nk'ishyiga ry'inyuma mu Inganzo Ngari, yakomoje ku mvugo ivuga ko "akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze", yitsa ku bijyanye na Protocol yarahuye mu Buhinde akubutsemo mu mezi macye ashize.


Umuyobozi Mukuru wa Ihirwe Services & Protocol, Sandra Amahirwe

CEO wa Ihirwe Services & Protocol, Amahirwe Sandra yavuze ko yasanze u Buhinde burusha u Rwanda "kwishimira abantu babagana - bagira ubwuzu cyane, kandi bakora ibishoboka ngo bakubonere ibyo wifuza vuba bishoboka". Ati "Ntabwo wagenda batakubajije ikitagenze neza ngo bagikosore (bakunda feed-back), bakorera ku gihe".

Icyakora n'ubwo bimeze gutyo hari ibyo yasanze barushwa n'u Rwanda. Ati "Ariko tubarusha isuku". Ibyo yarahuye mu Buhinde, yiyemeje kubyinjiza mu Rwanda abinyujije muri kompanyi ye Ihirwe Services & Protocol, ubu bakaba bari kwakirana ubwuzu ababagana, kandi bakishimira kubwirwa ibitagenze neza kugira ngo bikosorwe.

Niba ufite inama, ubukwe, igitaramo n'ibindi birori binyuranye, ntuhangayike wibaza uburyo bizakorwamo ngo bigende neza utaba iciro ry'imigani, gana Ihirwe Services & Protocol, abanyamwuga bizewe mu bijyanye na Protocol. Bandikire kuri Instagram: @ihirwe_service_protocol cyangwa ubahamagare kuri telefone ariyo: +250787611095.


Sandra (ibumoso) hamwe na mugenzi we bakorana muri Ihirwe Services & Protocol


Ihirwe Services & Protocol yahize kwakira abantu neza byo ku rwego rwo hejuru


Ubunyamwuga n'uburambe ni byo Ihirwe Services & Protocol yubakiyeho


Sandra avuga ko urubyiruko rwinshi ruzabona akazi muri kompanyi ye ya Protocol


Ihirwe Services & Protocol ibarizwamo abakobwa b'uburanga n'abasore b'ubukaka

Sandra Amahirwe yamamaye mu Itorero Inganzo Ngari rimaze kubaka ibigwi mu Rwanda







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HARINDINTWALI VINCENT 2 days ago
    Oooh Courage kuri Sandra rwose ni byiza muri iki gihe kubona umwana w'Umukobwa w'UmunyaRwandakazi ushishikajwe no kwiteza imbere yihangira umurimo ndetse akanatanga akazi kurundi rubyiruko 🥰



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND