Nyuma y’imyaka ibiri atagaragara ku isoko ry’umuziki, Will Smith yongeye gusohora album nshya, Based on a True Story. Kugira ngo azayikore neza kandi itajyanwa n’ibihe gusa, yafashe icyemezo cyo kugisha inama bamwe mu baraperi bakomeye barimo Jay-Z na Kendrick Lamar.
Will Smith yavuze ko yaganiriye na Jay-Z,
umwe mu baraperi n’abashoramari b’abahanga mu mateka ya Hip-Hop, amugira inama
ikomeye.
Jay-Z yaramubwiye ati: “Ntugafake inkuru yawe.
Ugomba kuvuga ibijyanye n’ubuzima bwawe. Ntukagerageze gusa n’abaraperi bakiri
bato kuko utabayeho nka bo. Ba ukuri kuri wowe.”
Iyi nama ya Jay-Z ni yo yahaye izina album
nshya ya Will Smith, Based on a True Story (Ishingiye ku nkuru nyayo),
kuko yashakaga ko amagambo ayirimo aba ashingiye ku buzima bwe nyabwo.
Kendrick Lamar, umwe mu baraperi bayoboye
injyana ya rap muri iki gihe, na we yahaye Will Smith inama y’ubutwari.
Yamubwiye ati: “Vuga
ibyo wakundaga kugira ubwoba bwo kuvuga maze ubishyire hanze.”
Will Smith yavuze ko iyi nama yayifashe
nk'igihamya cy’uko album ye igomba kuba irimo ukuri, aho kuba igikorwa cyo
kwishimisha cyangwa gushimisha abandi gusa.
Yagize ati: “Nashakaga gukora indirimbo mvuga ibiri ku mutima,
aho gukorana igitutu cyo gushaka ko abantu banyemera. Gusa nashakaga gukora
umuziki wanjye nyawo.”
Will Smith yavuze ko Based on a True
Story ari album ye ya mbere yumvise ko ifite ubuhanga budasanzwe, kuko
yayikoze nta kwigana abandi, ahubwo yubakiye ku mateka ye bwite.
Ati “Gukora
album nshya nyuma y’imyaka myinshi byari ibintu byansabye imbaraga. Nshimira
Jay-Z na Kendrick Lamar kuko banyeretse inzira yo kuvuga ibyanjye uko biri, nta
kwishushanya.”
Uretse gusohora album, Will Smith aherutse
guhabwa icyubahiro gikomeye aho umuhanda wo muri Philadelphia, aho yakuriye,
wahawe izina rye. Yatangaje ko ari ishema rikomeye kuri we, yandika kuri Instagram
ati:“Philadelphia, ndi uwawe. Iki ni cyo cyubahiro
gikomeye kurusha ibindi byose.”
Uyu muhanda uri kuri 59th Street washyizweho
izina Will Smith Way, nk’icyubahiro ku rugendo rwe rwa muzika, sinema,
no guhindura ubuzima bw’abafite inzozi zo gutera imbere.
Uyu mushinga mushya wa Will Smith ugaragaza
ko agishoboye kandi agifite umwimerere nk’umuhanzi, atari nk’uwashakaga
kwiyegereza abamukunda gusa. Byitezwe ko Based on a True Story izaba
album ikomeye, aho abantu bazumva ukuri kwe kurenze uko bari basanzwe bamuziho.
Wil Smith yavuze ko yagiriwe inama ikomeye na Jay-Z na Kendrick Lamar
TANGA IGITECYEREZO