RURA
Kigali

Bill Gates yatangaje ko nta mwarimu cyangwa umuganga uzaba ugikenewe mu myaka 10 iri imbere

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:28/03/2025 9:14
0


Umunyemari Bill Gates yatangaje ko kubera imbaraga zashyizwe mu bwenge bw’ubukorano, nta muganga cyangwa umwarimu uzaba ugikenewe mu myaka 10 dore ko n’ubundi abari bahari bakiri ku mubare muto.



Bill Gates yatangaje ko iterambere mu bwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) rizagabanya cyane uruhare rw’abantu mu mirimo myinshi ya gakondo nko mu buvuzi no mu burezi kandi izo mpinduka zikomeye zishobora kuba mu gihe kitarenze imyaka 10.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyarwenya Jimmy Fallon kuri NBC mu kiganiro “The Tonight Show,” Bill Gates washinze Microsoft, yavuze ku hazaza aho abantu batazaba bagikenewe mu bintu byinshi kuko ikoranabuhanga rya AI rizajya rikora imirimo isaba ubumenyi bwihariye bw’abantu.

Bill Gates yasobanuye ko muri iki gihe, hakenewe abaganga benshi b’inzobere n’abarimu benshi b’indashyikirwa ariko na none bigorana mu kubona abo barimu cyangwa abaganga.

Ariko mu myaka icumi iri imbere, “inama nziza z’ubuvuzi n'inyigisho nziza” bizaba biboneka ku buntu kandi bisakare hose, nk’uko Gates yabitangaje.

Bill Gates aherutse gusobanura byinshi kuri iyi ntego nshya yise “ubwenge bw’ubuntu” mu kiganiro yagiranye n’umwarimu wa Harvard, Arthur Brooks agaruka ku byiza bya AI n’ingaruka bizasigira abantu.

Yavuze ko ikoranabuhanga rya AI rizagenda ryigarurira ubuzima bw’abantu, rigahindura cyane inzego zitandukanye uhereye ku buvuzi n’isesengura ry’indwara kugeza ku burezi aho abarimu b’ubwenge bw’ubukorano bazaboneka ku bwinshi abandi bagasubira ku isuka.

“Ibi ni ibintu bihambaye cyane, ndetse binasaba kwitonda kuko biri gukorwa vuba cyane kandi nta mupaka bifite,” Gates abwira Brooks.

Mu gihe bamwe babona AI nk’igikoresho kiza kiganisha abantu ku iterambere, abandi basesenguzi ndetse yewe barimo na Elon Musk washyize imbaraga muri AI, basanga ari urupfu abantu bari kwikorera bazi ko rugiye kubarinda urupfu kandi ari rwo rubategereje.

 
Bill Gates yatangaje ko nta muganga cyangwa umwarimu uzaba ugikenewe mu myaka 10 iri imbere


Bill Gates yatangaje ko urebye umuvuduko AI iriho, nta muganga cyangwa umwarimu uzaba ugikenewe mu myaka 10 iri imbere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND