RFL
Kigali

Jimmy Mulisa yagarutse mu Mavubi,hahamagarwa abakinnyi bazakina na Nigera

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:17/07/2015 11:57
2


Jimmy Mulisa wakiniye Amavubi yagizwe umutoza wungirije mu Mavubi ndetse Johnathan Brian McKinstry bazafatanya ahita ahamagara abakinnyi 26 bazakina na Nigeria. Muri aba bakinnyi bose bahamagawe harimo abakinnyi 9 bakinira Police FC mu gihe APR FC nta n’umwe ifite kuko bagiye muri CECAFA.



Nk’uko bigaragara kuri uru rutonde hari abakinnyi bamwe na bamwe batunguranye batari basanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu ahanini bitewe n’ uko bitwaye mu irushanwa ry’ igikombe cy’ amahoro. Muri abo bakinnyi harimo nka Rukundo Jean Marie ukina inyuma mu ikipe ya Rayon Sports. Harimo kandi Muhammed Mushimiyimna umaze igihe adakina, Ndayishimiye Celestin ukinira Mukura n’abandi bakina mu ikpe ya Police FC.

N'ubwo umuyobozi wa FERWAFA yagiranye ibiganiro n' abakinnyi bakina mu mahanga, nta numwe wahamagawe

Byari bimenyerewe ko urutonde rw’ abakinnyi bakinira ikipe y’ igihugu Amavubi baba bignjemo abakinnyi b’ikipe ya APR FC ariko kugeza ubu harimo Iradukunda Bertrand gusa kuko bagenzi be bose berekeje mu mikino ya CECAFA igomba kubera mu gihugu cya Tanzaniya  aho ikipe ya APR FC izaba ihagarariye u Rwanda

Niba nagihindutse, biteganyijwe ikipe y’u Rwanda izakina na Nigeria tariki 25 Nyakanga 2015, uyu mukino ukazabera i Kigali mbere y’ uko iyi kipe ya Nigeria yerekeza mu gihugu cya Congo Brazzaville gukina umukino wo kwishyura wo gushaka itike y’igikombe cy’ Afurika cya 2017. Nyuma y’umukino wa Nigeria, Amavubi azakina n’ikipe y’ Afurika y’Epfo tariki 28 Nyakanga 2015 i Johannerburg.

Nyuma y’uyu mwiherero, ikipe y’igihugu izerekeza muri Ecosse ku itariki 2 Kanama, mu mwiherero uzamara ibyumweru bibiri aho Amavubi azakina imikino igera muri itatu ya gicuti n’amakipe yo mu kiciro cya mbere muri icyo gihugu, biteganyijwe ko ikipe izagaruka mu Rwanda ku itariki ya 17 Kanama mu rwego rwo kwitegura CHAN n’amajonjora y’igikombe cy’Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.

Sugira Ernest watsinze igitego Mozambique ndetse akaba akomeje no kwitwara neza niwe uzaba ayoboye ba rutahizamu ndetse akaba abonye amahirwe yo kuzatozwa na Jimmy Mulisa wabaye rutahizamu ukomeye

Nyuma y’umwiherero wo mu gihugu cya Ecosse, u Rwanda na DR Congo mu mukino mpuzamahanga wa gicuti uteganyijwe kuba itariki ya 28 kanama i kinshasa.

Umutoza w’ikipe y’igihugu Jonathan McKinstry azaba yungirijwe na Jimmy Mulisa wakiniye amavubi ndetse na Ruremesha Emmanuel usanzwe atoza ikipe ya Gicumbi FC.

DORE URUTONDE RW’ ABAKINNYI BAHAMAGAWE BOSE

Abanyezamu : Marcel Nzarora (Police), Eric Ndayishimiye (Rayon Sport), Emery Mvuyekure (Police) na Olivier Kwizera (APR)

Ab'inyuma : Celestin Ndayishimiye (Mukura), Janvier Mutijima (AS Kigali), Fitina Omborenga (SC Kiyovu), Jean Marie Rukundo (Rayon Sports), Faustin Usengimana (Rayon Sports), James Tubane (Rayon Sports), Fabrice Twagizimana (Police) na Amani Uwiringiyimana (Police).

Abo Hagati : Tumaine Ntamuhanga (Police), Mohamed Mushimiyimana (Police), Amran Nshimiyimana (Police), Kevin Muhire (Isonga) na Amin Muzerwa (AS Kigali)

Ab’imbere : Dominique Savio Nshuti (Isonga), Innocent Habyarimana (Police), Kevin Ishimwe (Rayon Sports), Jacques Tuyisenge (Police), Bertrand Iradukunda (APR), Ernest Sugira (AS Kigali), Isaie Songa (AS Kigali), Jean d’Amour Bonane (Sunrise) na Danny Usengimana (Isonga)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Eunice8 years ago
    ur welcome mulisa ujye uceneye
  • nkubito8 years ago
    mulisa yize ibyubutoza? cg nubunararibonye bamubonyemo





Inyarwanda BACKGROUND