Uwahoze ari myugariro wa FC Barcelona n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Dani Alves, yatsinze ubujurire bwe nyuma y’uko urukiko rwo muri Espagne rusanze ibimenyetso bidahagije byo kumuhamya icyaha cyo gufata ku ngufu.
Uyu mukinnyi w’imyaka 40 yari
yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’amezi atandatu muri Gashyantare 2024, nyuma
yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore umwe mu kabyiniro i Barcelona
ku mugoroba w’ubunane bwa 2022. Nubwo urukiko rwari rwamuhamije icyo cyaha, we
yakomeje kubihakana.
Dani Alves yarekuwe muri Werurwe
2024, mu gihe yari ategereje ko ubujurire bwe bwumvwa n’urukiko rwo hejuru.
Kuri uyu wa Gatanu, urukiko rw’ubujurire rwategetse ko ibimenyetso byari
byatanzwe bidahagije ngo byemeze ko Dani Alves koko yakoze icyo cyaha, bityo
urukiko ruhitamo kumurekura burundu.
Dani Alves ni umwe mu bakinnyi bafite ibikombe byinshi mu mateka y’umupira w’amaguru, akaba yarakinye mu makipe akomeye nka FC Barcelona, Juventus na Paris Saint-Germain.
Yafashije
Brazil gutwara Copa América inshuro ebyiri ndetse no kwegukana umudali wa
zahabu w’imikino Olempike afite imyaka 38. Yitabiriye igikombe cy’Isi cya 2022,
cyari icya gatatu kuri we, ariko akaba atarigeze yegukana icyo gikombe.
Yari umukinnyi wa Pumas UNAM yo muri
Mexique ubwo yafungwaga, ariko iyi kipe yahise isesa amasezerano ye nyuma yo
gukatirwa igifungo.
Dani Alves yari umukinnyi wa mbere uzwi cyane waburanishijwe hakoreshejwe itegeko rishya ryashyizweho muri Espagne mu 2022, rishyira imbere igitekerezo cy’uko consent (kwemera cyangwa kutemera) ari cyo cy’ingenzi mu gusobanura icyaha cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iri tegeko, rizwi nka “only yes means yes” (bisobanura ko kwemera
bigomba gutangwamo itangazo ry’umwimerere.
Urukiko rw’ubujurire rwa Barcelona
rwategetse ko ibisobanuro byatanzwe n’uwashinje Dani Alves bitandukanye cyane
n’amashusho yafashwe mbere y’uko bombi binjira mu bwiherero aho uwo mugore
yavuze ko yasambanyijwe ku gahato. Ibi ni byo byatumye urubanza rusubirwamo, rutegeka
ko Dani Alves adahamwa n’icyaha.
Uru rubanza rwa Dani Alves rwateje
impaka zikomeye ku bijyanye n’uburenganzira bw’abaregwa, uburyo ibimenyetso
bisuzumwa, ndetse n’uruhare rw’amategeko mashya mu gutanga ubutabera ku byaha
by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Dani Alves yahanaguweho ibyaha byose yashinjwaga byo gufata ku ngufu
Dani Alves yabaye umukinnyi w'igitangaza muri FC Barcelona
Dani Alves yabaye icyogere mu ikipe y'igihugu ya Brazil
TANGA IGITECYEREZO