Umutoza w’Umudage, Torsten Frank Spittler, wahagaritse imirimo ye nk’umutoza mukuru w’Amavubi muri Mutarama 2025, yasobanuye impamvu nyakuri zamuteye gufata uwo mwanzuro.
Spittler yari amaze umwaka umwe atoza Ikipe
y’Igihugu y’u Rwanda, kandi yari amaze kuyubaka neza kuko yari ku mwanya wa
mbere mu itsinda C ry’amajonjora y’Igikombe cy’Isi cya 2026. Nyamara,
ibyatunguranye ni uko yahisemo gutandukana n’iyi kipe nubwo yari mu nzira
nziza yo kugera ku nzozi zo gukina Igikombe cy’Isi.
Ibimenyetso byatangiranye n’ibihuha bivuga ko uyu
mutoza yasezeye kuko FERWAFA yanze kongera umushahara we. Gusa, mu kiganiro
yagiranye na Times Sport kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 28 Werurwe 2025, Spittler
yabihakanye, avuga ko icyamubabaje ari uburyo ibiganiro byo kongera amasezerano
byagenze nabi.
Yagize ati "Twari twemeranyije ko ibiganiro bitangira muri Nzeri 2024, ariko FERWAFA yatangiye kubiganiraho mu Gushyingo,"
Yongeyeho ko atigeze asaba kongera umushahara we inshuro ebyiri nk’uko
byavuzwe.
Uyu mutoza yasobanuye ko mbere y’uko aza gutoza
Amavubi mu Gushyingo 2023, yagiranye inama n’abayobozi ba FERWAFA kuri FC
Bayern Campus i Munich, bemeranya umushahara yagombaga guhembwa. Nyamara, ubwo
yageraga i Kigali gusinya amasezerano, yasanze amafaranga bemeranyijweho
yaragabanyijwe.
Yakomeje agira ati "Igihe ibiganiro byo
kongera amasezerano byatangiraga, nasabye gusa ibyo twari twumvikanyeho". Yavuze
ko igitekerezo cy’uko yari gusaba kongererwa umushahara inshuro ebyiri kitari
ukuri. Ahubwo, ibyo yifuzaga byari byaragenwe ko azahabwa inyongera
y’umushahara gusa mu gihe u Rwanda rwaba rwabonye itike yo kujya mu Gikombe
cy’Isi, akazajya ahabwa ayo mafaranga kuva muri Mutarama 2026 kugeza muri
Nyakanga 2026.
Mu gushimangira impamvu yahisemo gutandukana n’Amavubi, Spittler yavuze ko FERWAFA yari ikwiye gukomezanya umwe mu batoza bamwungirije kugira ngo afashe umutoza mushya, Adel Amrouche, kubona amakuru y’ingenzi y’ikipe.
Yatanze urugero rwe, agaragaza uko yifashishije Jimmy Mulisa kugira
ngo amufashe kumenya byinshi kuri iyi kipe igihe yari atangiye kuyitoza.
Yanagarutse ku kibazo cy’igihe gito cyo kwitegura
imikino ya Nigeria na Lesotho, avuga ko cyatumye ikipe idategurwa neza.
Spittler yasobanuye ko amategeko y’imisoro mu Budage yamutegekaga kumara nibura iminsi 183 hanze y’icyo gihugu kugira ngo adakatwa umusoro wuzuye.
Ibi byatumaga bidashoboka ko aguma mu Budage akaza mu
Rwanda gusa mu gihe cy’imikino, bityo ahitamo gutandukana n’Amavubi.
Iri yegura rya Spittler ryateye impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho bamwe bagaragaje impungenge ko bishobora kugira ingaruka ku mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi.
Kugeza ubu, amaso
ahanzwe ku mutoza mushya, Adel Amrouche, kugira ngo arebe uko yakomeza urugendo
rwo gushaka itike ya 2026.
Trosten Frank Spitller yavuze ko atasezeye ku Amavubi kubera gusaba gukubirwa kabiri umushahara nk'uko byavugwaga
Frank Spitller yavuze ko akigera mu Rwanda atabaniwe aho yasanze umushahara yari yemerewe atariwo uri mu masezerano
TANGA IGITECYEREZO